Urukundo rutangaje rwa Mukandayisenga wakunze Munyentwari ufite uburwayi budasanzwe

Mukandayisenga Claudine yagize umutima ukomeye kandi w’impuhwe akunda umusore witwa Munyetwari Eugene ufite uburwayi bikekwa ko ari ibibembe bituma abantu hafi ya bose bamubona bakamuhunga.

Aba bageni baherutse gusezerana imbere y’amategeko batuye mu karere ka Kirehe, Umurenge wa Gatari, Akagari ka Muganza, umudugudu wa Kamomo.

Ikibazo Munyetwari afite cy’uburwayi agisangiye na murumuna we Karekezi Bernard. Bakuriye mu buzima bugoye bw’ubupfubyi n’ubukene.

Munyetwari avuga ko ubu burwayi abumaranye imyaka 35, ndetse ko yivuje mu bitaro bya Rwikwavu, Kibungo, CHUK na Kanombe hose ntacyo byatanze.

Ubu burwayi bw’uruhu, hari igihe bitutikamo amashyira, umuntu akaba atamwegera kubera ko aba ari kunuka nk’uko we ubwe abyivugira.

Ababyeyi babo baguye Tanzania, bavuga ko nta muntu wapfa kubaha akazi kuko abantu bose babanena. Munyetwari yize ibyo kogosha no gusuka ariko abantu bamwima akazi.

Mu kiganiro yagiranye na Ukwezi yagize ati “Uburwayi ndwaye ntabwo bwandura. Kubona akazi biratugora kuko abantu batunena nanjye ndinukira ubwanjye kumva mfite impungenge.”


Munyetwari Eugene hari abavuga ko uburwayi arwaye ari ibibembe

Munyetwari avuga ko abonye akazi ako ariko kose yagakora gusa ngo nta muntu wemera kukamuha kubera ubu burwayi yavukanye.

Murumuna we Karekezi Bernard we avuga ko atigeze yivuza kubera ubukene. Ati “Nzi kwensitara ariko kugira ngo nzabone ako kazi baranyinubira. Baranga rwose ngo ese nkawe twaguha akahe kazi, bati igendere n’ubundi urinyakwipfira. Nkigunga ni uko”.

Karekezi asaba Leta n’abaterankunga ko bamufasha kwivuza, iki kifuzo agihuriyeho na mukuru we.

Urukundo rudasanzwe

Munyetwari wakuze yumva nta muntu wamukunda yaje gukundwa na Mukandayisenga Claudine baje gusezerana kuzabana nk’umugore n’umugabo.

Ati “Benshi twaraganiraga ukabona ko nta mwanya bampaye bakabona ko ntacyo namara”

Avuga ko umugore we amukunda kandi akamwakira neza. Mukandayisenga avuga ko ikintu cyatumye akunda Munyetwari ari uko yabonaga abantu bose bamunena.

Ati “Baramunenaga nkumva ningewe ugize ipfunwe mpitamo kumwegera nkumva namuvana mu bupfubyi n’ubwigunge. Yagendaga mu nzira abantu bose bakamuha akato nkumva mfite ikintu cy’ipfunwe”.

Mukandayisenga avuga ko Munyetwari ari umugabo ugira urukundo kuko agirira neza abantu kandi bamunena.

Ikindi ngo ni umugabo ukunda gusenga, ari nabyo byatumye abona inshuti ava mu bwigunge bw’ubupfubyi.

Munyetwari abayeho mu bukene ndetse n’inzu agiye kubanamo na Mukandayisenga ayikodesherezwa n’abagiraneza.

Mukandayisenga ati “Icyo ntabwo kinsha intege kuko ibintu ni ibishakwa”.

Uyu mugore abwira abanena umugabo we, ko ubuzima buhinduka kandi ko ibyabaye ku mugabo we Imana yabikoze kugira ngo yigishe abandi.

Ati “Bumve ko umuntu agomba guhabwa agaciro. Icyo Imana ireba si umubiri ahubwo ireba umutima w’umuntu”.

Birindabagabo Eric, nyirarume wa Eugene na Bernard avuga ko nk’umuryango bagerageje kuvuza Eugene na Bernard ariko ubushobozi bubabana buke.

Avuga ko hari abigeze gufata ibizamini bya Eugene babijyana mu Buhinde ariko n’ubu ngo hashize imyaka 5 ibisubizo bitaraza.

Asaba Leta ko yabafasha kubavuza ati “Icya mbere cy’ibanze ni ubuzima. Habonetse ubufasha bwo kugira ngo bavurwe icyo nicyo cya mbere. Kuko urumva n’aho bajya gushaka ikiraka baramureba bakamwishisha. Baba badukoreye igikorwa gihambaye”.


Birindabagabo Eric yemeza ko bishwa be babayeho nabi ndetse ko bakeneye ubufasha burimo no kuvuzwa

Nomero ya telephone ya Birindabagabo Eric ni 0788290959, ukeneye gufasha Munyentwari Eugene na Mukandayisenga Claudine niyo yanyuzaho ubwo bufasha, ndetse n’ukeneye gutanga ubufasha bwo kuvuzwa Munyetwari Eugene na Karekezi Bernard niyo yakwifashisha.

Nyuma yo guterwa impanuka n’imodoka za Perezida, inzara igiye kubatsinda mu nzu, ngo hari n’igihe baburara babuze icyo guteka:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo