Urukiko rwategetse ko umuyobozi w’Ibitaro bya Gitwe akomeza gufungwa

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30 Kamena 2020 ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamagana rwasomye urubanza rw’umuyobozi w’Ibitaro bya Gitwe, Urayeneza Gerard ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, rwanzura ko we n’abandi bantu babiri bafungwa iminsi 30 by’agateganyo.

Ni mu gihe uru rukiko rwagize abere abandi bantu batatu, ndetse rugategeka ko barekurwa bagataha.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Gitwe, Urayeneza Gerard yatawe muri yombi tariki 14 Kamena 2020 we n’abandi bantu 8.

Mu mpera z’icyumweru gishize abantu batatu muri bariya bari bafashwe bararekuwe, barimo uwitwa Rushingabigwi Aron, Kabanda Manase na Nzabonikuza Amos.

Ubwo umuyobozi w’Ibitaro bya Gitwe n’abo bareganwa bafatwaga, uvugira RIB yavuze ko “Akekwaho kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside.”

Nubwo Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamagana rwafashe kiriya kemezo, abagifatiwe bafite igihe kigenwa n’Itegeko cyo kukijuririra.

Mu bitaro bya Gitwe hari icyobo cyajugunywemo imibiri y’abishwe muri Jenoside yabakorewe Abatutsi mu 1994, habonetsemo imibiri 10, muri uku kwezi kugeze hagati, nyuma tariki 18 Kamena 2020 imashini yaje gushakisha ngo barebe ko babonamo indi mibiri, barayibura.


Abaturage babashije kuvana imibiri 10 mu nkengero za biriya Bitaro


Nyuma imashini yaje gushakisha indi mibiri barayibura


Urayeneza Gerard Umuyobozi w’Ibitaro bya Gitwe biri mu Karere ka Ruhango, amaze ibyumweru bibiri afunzwe

Ben Rutabana wo muri RNC ya Kayumba Nyamwasa ngo afungiye muri Uganda neza, Dr Kayumba agiye kugaragara imbere y’urukiko, Iperereza i Kigali kuri Kabuga Felicien:

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuruIgitekerezo