Urukiko rwategetse ko umunyemari Nkubili akomeza gufungwa

Urukiko rw’ibanze rwa Gasabo rukorera mu Mujyi wa Kigali mu Murenge wa Kimironko mu Kagali ka Kibagabaga rwategetse ko umunyemari wikorera ku giti cye Nkubiri Alfred akomeze agafungwa by’agateganyo iminsi 30 ategereje kuburanishwa mu mizi.

Bwana Nkubiri aregwa ibyaha byahombeje leta miliyari zirengaho gato ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda muri gahunda yo guha abahinzi ifumbire.

Urubanza rwa Nkubiri ni rumwe muri dosiye z’abantu icyenda barimo abacuruzi bakomeye, bamaze ukwezi bafunze.

Aba baregwa kunyereza umutungo wa leta urenga miliyari icyenda y’u Rwanda muri gahunda yo guha abahinzi ifumbire yakozwe mu myaka irenga irindwi ishize.

Uyu munsi ku wa Kabiri, urukiko rwavuze ko Bwana Nkubiri atazakurikiranwa ku cyaha cy’ubuhemu kuko mu gihe hashize imyaka itatu atagikurikiranyweho habayeho "ubusaze bw’icyaha".

Umucamanza yavuze ko Bwana Nkubiri akomeza gukurikiranwa ku byaha byo gukoresha inyandiko mpimbano no guhisha ibyakoreshejwe icyaha.

Avuga ko hari ibimenyetso bikomeye ko ibi byaha byombi byabayeho, bityo ko aramutse arekuwe yasibanganya ibimenyetso, akotsa igitutu abatangabuhamya, akanabangamira iperereza.

Remy Muhirwa, umuhungu wa Bwana Nkubiri, wari uri ku rukiko yabwiye abanyamakuru ko batanyuzwe n’icyemezo cy’urukiko ndetse bagiye kukijuririra.


Umunyemari Nkubiri yaburanishijwe n’urukiko rw’ibanze rwa Gasabo rukorera i Kibagabaga

Nkuko Perezida yavuze ko ntawasenya Convention, nibahe agaciro imitungo yacu kuko natwe ni zo Convention zacu, bazaze badupime niba turi abasazi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo