Urukiko rwategetse ko Kanyankole wayoboraga BRD afungwa iminsi 30 y’agateganyo

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwategetse ko Kanyankole Alex wahoze ari Umuyobozi Mukuru wa Banki Itsura Amajyambere, BRD, afungwa by’agateganyo iminsi 30.

Uyu mugabo akurikiranyweho ibyaha birimo gusaba no kwakira impano cyangwa indonke, icyaha giteganywa mu ngingo ya kane y’itegeko ryo kurwanya ruswa.

Ibi byaha byose bishingiye ku byemezo yafashe akiyobora BRD byo gutanga inguzanyo eshatu zirimo iya miliyoni 8.1 y’amadolari, iya miliyoni 3.4 z’amadolari n’indi ya miliyoni 591 Frw.

Mu mpamvu rwashingiyeho rwanzura ko akomeza gufungwa, harimo kuba yaremeye ko yahawe impano na Gahima Abdou zirimo ibikoresho byo kwifashisha mu kugorora umugongo.

Indi mpamvu ni uko yemeje inguzanyo y’ishuri rya Good Harvest and Primary School mu gihe abakozi ba BRD bari bagaragaje ko ritayikiriye.

Ibi kandi binajyana n’inguzanyo yemereye Trust Industries ya miliyoni 3 433 200 $ mu 2017 nayo byari byagaragajwe ko uru ruganda rudakwiye kuyihabwa.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo