Urukiko rwanze ko abatekeye umutwe urubyirukjo kuri KCC barekurwa

Urukiko rwategetse ko abanyekenya batatu baregwa ubushikanyi no gukoresha inama itemewe bakomeza gufungwa mu gihe bategereje kuburanishwa mu mizi.

Uwunganira abaregwa bamaze ukwezi kurenga bafunze yari yatanze ikirego asaba ko barekurwa, atanga impamvu avuga ko zerekana ko bafunze binyuranyije n’amategeko.

Ikibazo cy’aba banyakenya cyaravuzwe cyane mu Rwanda no muri Kenya nyuma y’uko inama bari batumije muri Kigali Convention Centre ihuruje imbaga ariko ntibe kubera ibyo abategetsi n’abatumiwe bise ’ubutekamutwe’.

Ejo kuwa Kane, mu gusoma umwanzuro ku kirego cy’uruhande rw’abaregwa cyaburanishijwe mu ntangiriro z’iki cyumweru, abaregwa nta n’umwe wagaragaye mu rukiko.

Umucamanza yavuze ko nta mpamvu zumvikana zatanzwe n’abaregwa zatuma barekurwa by’agateganyo.

Yavuze ko impamvu batanze basaba kurekurwa by’agateganyo ari nazo bari bagaragaje mu kuburana ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo kandi icyo gihe zafashweho umwanzuro.

Abaregwa bari babwiye urukiko ko badakwiye gufatwa nk’abatekamitwe kandi bagaragaza ibimenyetso by’uko bari bishyuye aho amahugurwa yagombaga gutangirwa kandi bakaba barafashwe bitegura kuyatangiza .

Umucamanza yashimangiye ibyavuzwe n’ubushinjacyaha ko kwishyura aho yari kubera (Kigali Convention Centre) bwari uburyo bwo kwereka abahamagawe ko amahugurwa ahari koko kugira ngo nabo bishyure.

Ku ngingo y’abaregwa ko urubanza rwabo rutihutishijwe nk’uko biteganywa n’itegeko, umucamanza yavuze ko bitashobotse kuko iperereza ryari ritararangira.

Abaregwa bibazaga impamvu bafunze ari bane kandi harabajijwe abantu 14, umucamanza yavuze ko ubushinjacyaha bukurikirana uwo bufitiye ibimenyetso bimushinja.

Abaregwa biteganyijwe ko bazaburanishwa mu mizi tariki 03 z’ukwezi gutaha kwa cyenda.

Charles Kinuthia uri ku isonga mu baregwa, abanyakenya babiri n’undi munyarwanda umwe bafunze baregwa gukoresha inama itemewe n’ubushukanyi bugamije gutwara iby’abandi.

Ibyaha abaregwa bahakana.


Icyo gihe urubyiruko rwanatanze amafaranga kugira ngo rwitabire iyi nama





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo