Urukiko rwakatiye Jay Polly gufungwa amezi atanu

Tuyishime Joshua uzwi nka Jay Polly yakatiwe igifungo cy’amezi atanu n’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo, nyuma yo guhamywa icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umugore we akamukura amenyo.

Jay Polly yari akurikiranyweho icyaha cyo ‘gukubita no gukomeretsa ku bushake ku buryo bubabaje’ umugore we.

Yafashwe ku itariki ya 4 Kanama 2018, abanza gufungirwa muri kasho ya Remera mu Mujyi wa Kigali nyuma y’uko abaturanyi be batabaje inzego zishinzwe umutekano ubwo bumvaga akubita umugore we.

Mu minsi ishize ubwo yaburanaga mu mizi, Jay Polly yemeye ibyo ashinjwa byose avuga ko yabitewe ko n’ubusinzi, anabisabira imbabazi.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Kanama 2018 ni bwo Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwafashe umwanzuro mu rubanza rwe.

Umucamanza yatangiye gusoma imyanzuro y’urubanza ahagana saa tanu n’iminota 10 z’igitondo. Mu cyumba cy’iburanisha harimo abantu 11 biganjemo abanyamakuru.

Umugore wa Jay Polly, Mbabazi Sharifa n’umwana wabo bagaragaye mu cyumba cy’iburanisha. Jay Polly ntiyagaragaye mu rukiko.

Mu kuburana mu mizi, Jay Polly n’umwuganizi we basabye ko arekurwa kuko ibyo yakoze yabitewe n’ubusinzi kandi nyuma yo gufungwa akaba yariyunze n’umugore we. Bashingiraga kandi ku ibaruwa Mbabazi yanditse amenyesha urukiko ko aretse ikirego.

Uwunganira Jay Polly yagaragaje n’urugero rw’urundi rubanza aho umugore yari yareze umugabo ku cyaha nk’icyo, nyuma bakaza kwiyunga umugore akavanamo ikirego, urukiko rukarekura umugabo.

Jay Polly kandi yasabye kurekurwa avuga ko ari we utunze umuryango kuko umugore we nta kandi kazi afite, ndetse ko umwana we azajya kwiga muri Nzeri uyu mwaka bityo ko afunzwe umuryango wahazaharira.

Ubushinjacyaha bwo bwasabiye Jay Polly gufungwa imyaka ibiri n’ihazabu y’ibihumbi 100 Frw, ngo kuko raporo ya muganga yagaragaje ko imigeri n’inshyi Jay Polly yakubise umugore we byamuteye ubumuga ku kigero kiri hagati ya 20% na 30 %.

Urukiko rumaze gusesengura, rwavuze ko rutatanga imbabazi kuri Jay Polly rushingiye ku kuba yaravuze ko ibyo yakoze yabitewe n’ubusinzi.

Kuba umugore yarakuyemo ikirego, urukiko rwatangaje ko bitashingirwaho kuko yabitewe n’amarangamutima y’uko umugabo we afunze, kandi ngo ntabwo icyaha cyakorewe umuntu gusa ahubwo cyakorewe umuryango nyarwanda wose.

Kuba Jay Polly n’umwunganizi we baratanze urugero rw’ahandi umugore yababariye umugabo akarekurwa, umucamanza yavuze ko nabyo bitashingirwaho kuko nta kigaragaza ko Mbabazi ari umugore wa Jay Polly wemewe n’amategeko.

Kuba ubushinjacyaha nabwo bwarashingiye kuri raporo ya muganga ivuga ko Mbabazi yatewe ubumuga, umucamanza yavuze ko nta gihamya kigaragaza niba ubwo bumuga buzatera indwara Mbabazi, ngo raporo yashingirwaho gusa mu kugaragaza ububabare yateye uwakorewe icyaha.

Urukiko rumaze gusesengura rwasanze Jay Polly akwiye guhanishwa igifungo cy’umwaka umwe ariko agahabwa inyoroshyo kuko yaburanye yemera icyaha akanagisabira imbabazi, ubushake yagaragaje bwo kwiyunga n’ uwo yakoreye icyaha, kuba nta bindi byaha yigeze aregwa mu butabera no kuba we n’umugore bari babanye neza mbere.

Umucamanza yavuze ko Jay Polly ahanishijwe igifungo cy’amezi atanu nko kumwihanangiriza kugira ngo atazasubira.

Yasonewe amagarama y’urubanza kuko yaburanye afunzwe, ahabwa iminsi 30 yo kujurira niba atishimiye igihano yahawe.

Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo