Urukiko rwa EAC rwategetse u Rwanda kwishyura Rujugiro akayabo

Urukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EACJ) ku wa 26 Ugushyingo 2020 rwafashe umwanzuro ko gufatira, kugurisha muri cyamunara inyubako yitwa Union Trade Center (UTC) y’umuherwe, Tribert Rujugiro Ayabatwa, bikozwe na Leta y’u Rwanda byakozwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko, butari mu mucyo, bityo ko uyu mugabo agomba guhabwa ibihumbi 500 by’amadolari ya Amerika nk’inyishyu y’ibyangijwe ndetse hakiyongeraho amafaranga yose yavuye mu bukode kuva tariki 1 Ukwakira 2013 kugeza 27 Nzeri 2017.

Urubanza rwarimo abacamanza; Monica Mugenyi, Charles Nyawello na Charles Nyacae, ni bo batangaje umwanzuro w’urukiko ku wa 26 Ugushyingo 2020. Urukiko rwagize ruti "Urukiko ruvuze ko ibikorwa by’uregwa ( U Rwanda) byo gufatira UTC no kuyigurisha binyuragije n’amategeko ndetse binyuranye n’ingingo ya 5 (g)... by’amasezerano."

Mu gutegeka u Rwanda kwishyura aka kayabo Rujugiro, urukiko ruvuga ko rwisunze ingingo ya 366 ya International Law Commission, ILC ivuga ku nshingano za Leta.

Itezwa cyamunara rya UTC

Mu 2017 nibwo inyubako y’ubucuruzi "Union Trade Center" (UTC) y’umunyemari, Tribert Rujugiro, yatejwe cyamunara n’ubutegetsi mu mujyi wa Kigali. Ikigo Kigali Investment Company ni cyo cyegukanye iyi nyubako cyemeye kwishyura igiciro kiruta ibyatanzwe n’abandi cya Frw 6,877,150,000. Iyi ikaba KIC isanzwe ifite n’ibindi bikorwa by’ishoramari mu mujyi wa Kigali birimo isoko rya Nyarugenge.

Iyi nzu y’umuherwe Tribert Rujugiro yagurishijwe miliyari zitagera kuri zirindwi mu gihe nyirayo yavuze ko yayubatse ku gaciro kari hafi ya miliyari 20.

Umuhesha w’inkiko Vedaste Habimana ni we watangije icyamunara yavuze ko yakoze mu izina ry’ikigo cy’imisoro n’amahoro.

Hari hiyandikishije abantu cyangwa ibigo 13 ariko abumvikanye mu ipiganwa barushanwa ibiciro bari batatu gusa.

Uko byagaragaye icyo gihe nta piganwa rihambaye ryabaye ndetse n’abigaragaje batanga ibbiciro basaga n’intumwa zoherejwe n’abandi.

Iyi cyamunara iba, BBC yavuze ko yabonye abantu binyabya mu modoka y’umukara y’ibirahure byijimye yari hafi y’ahaberaga cyamunara, mbere yo kugaruka bazanye ibiciro bishya.

Iyi nyubako yatejwe cyamunara kubera ko nyirayo Tribert Rujugiro Ayabatwa (ni we ufite imigabane myinshi) byavugwaga ko abereyemo Leta miliyoni zigera kuri imwe n’igice z’amadolari ya Amerika zikomoka ku misoro itarishyuwe nkuko byatangajwe. Ikigo cy’igihugu cy’imisoro (RRA) cyavugaga ko inyubako ya UTC igifitiye ibirarane bigera kuri miliyari na miliyoni 200 by’amafaranga y’u Rwanda.

Iyi ni inyubako yatangiye gukorerwamo mu 2006, ikoreramo amaduka 81, amaresitora, ibiro n’ibindi bikorwa. Nyirayo yabwiye BBC ko ifite agaciro ka miliyoni 20 z’amadolari.


Umuhesha w’inkiko, Me Vedaste Habimana wagurishije muri cyamunara inzu ya UTC/BBC

Ubujurire bwahinduye icyerekezo cy’intsinzi

Ubwo Tribert Rujugiro Ayabatwa yaregaga mu rukiko rwa EACJ bwa mbere, yaratsinzwe ariko aza kujurira. Kuri iyi nshuro ni we urukiko rwatangaje ko yatsinze, u Rwanda ruratsindwa.

Icyo u Rwanda rubivugaho

Leta y’u Rwanda ivuga ko Tribert Rujugiro Ayabatwa nk’umunyamigabane mukuru yagiye muri Afurika y’Epfo, ndetse ko atakomeje kwishyura imisoro. Yavuze ko nta gufatira inyubako ya UTC kwabayeho, ko ahubwo habayeho gucunga umutungo wa Rujugiro. Ivuga ko uyu muherwe nta muntu n’umwe yigeze agena nk’uzacunga umutungo we, bityo Leta irawumucungira.

Ivuga ko ibyakozwe byose byubahirije amategeko kandi kuba Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro cyaragurishije UTC muri cyamunara, bifite ishingiro.

Urukiko rwatesheje agaciro ibivugwa n’u Rwanda

Ibi ariko urukiko rwavuze ko ntashingiro bifite hisunzwe ingingo ya 27 y’amasezerano ya EAC. Rwavuze ko UTC yakodeshwaga ibihumbi 120 by’amadolari ku kwezi, bityo ngo ko kugeza ubu iba imaze kwinjiza miliyoni eshanu n’ibihumbi 600 by’amadolari. Ibi ngo byumvikanisha ko ibirarane by’imisoro bingana na miliyoni imwe n’ibihumbi ijana by’amadolari byari gushoboka ko byishyurwa.

Abacamanza bavuze ko u Rwanda rufite uburenganzira bwo gucunga imitungo yatawe na banyirayo ariko ko ngo igiye nyirawo yigaragaje, awusubizwa.

Ikinyamakuru Chimpreports cyanditse iyi nkuru, kivuga ko Rujugiro yabwiye urukiko ko haba u Rwanda cyangwa RRA nta rwego na rumwe rwamumenyesheje iby’uko UTC igiye kugurishwa muri cyamunara, ibiciro yagurishijwe cyangwa inzira byanyuzemo.

Umwavoka wa Rujugiro ati iki?

Rujugiro waburaniwe n’umunyamategeko, Francis Gimara we avuga ko " UTC yagurishijwe mu buryo butari bwo, nyirayo uzwi atamenyeshejwe ndetse ngo abayicungaga babikoze nabi kugeza ubwo itejwe cyamunara bitewe n’imyenda kandi yari kuba yarishyuwe n’ayo iyi nyubako yinjizaga."

Urukiko rwo ruvuga ko UTC itari mu mitungo yashyizwe ku rutonde rw’iyatawe nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ngo kuba Tribert Rujugiro Ayabatwa yarabaga hanze ntibyagatumye ayo abapangayi bishyuye ajyanwa ahandi, mu gihe hari abandi bazwi bari kuyashyikirizwa.

Haramutse hubahirijwe ibyategetswe n’urukiko, u Rwanda rukwiriye guha Ayabatwa Rujugiro Tribert miliyoni esheshatu n’ibihumbi 100 by’amadolari, ni ukuvuga Frw 5,874,300,000.


Inyubako ya UTC iri mu zikomeye z’ubucuruzi mu murwa mukuru Kigali

PROF SHYAKA YEMEYE AMAKOSA ANEMERA KUJYA MURI GACACA, ABATAZEMERA KUJYA BUSANZA BIZAGENDA GUTE?, UMVA MURI IYI VIDEO IBIBAZO BIKAZE ABA BANNYAHE BABAJIJE MINISITIRI SHYAKA:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo