Urukiko rwa Arusha runenga Afurika y’Epfo kutarufasha gufata abaregwa Jenoside

Umushinjacyaha mukuru w’urwego rusigaye rukora imirimo yakorwaga n’Urukiko Ppuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rw’i Arusha muri Tanzaniya, avuga ko Afurika y’Epfo idafatanya narwo mu guta muri yombi abaregwa Jenoside mu Rwanda.

Uru rwego ejo ku wa Gatatu rwari imbere y’inama y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe umutekano ku isi ruvuga aho rugeze ibikorwa byarwo byo gukurikirana abakoze ibyaha mu Rwanda no mucyahoze ari Yugoslavia.

Ku Rwanda, umushinjacyaha w’uru rukiko Serge Brammertz yabwiye iyi nama ko kugeza ubu iperereza ryabo rimaze kubageza ku makuru bizeye y’aho bamwe mu baregwa Jenoside bashakishwa baherereye.

Abantu bagera kuri 500 bari ku rutonde rwakozwe na Leta y’u Rwanda rw’abashakishwa.

Abashakishwa cyane n’uru rwego barimo Félicien Kabuga, Protais Mpiranya, Augustin Bizimana, Fulgence Kayishema, Charles Sikubwabo, Aloys Ndimbati, Ryandikayo na Phénéas Munyarugarama.

Bwana Brammertz yabwiye inama ishinzwe umutekano ku isi ko begereye ibihugu bigize Umuryango w’Abibumbye ngo bafatanye, ati "Gusa ngomba kubabwira ko hari bimwe mu bihugu byananije akazi kacu".

Yavuze ko hari ibihugu bidafata nk’ibyihutirwa gufata abaregwa ibyaha ngo bashyikirizwe ubucamanza.

Ati "Kuva mu kwezi kwa munani umwaka ushize, twasabye Afurika y’Epfo kudufasha mu buryo bwihutirwa gufata umwe mu bashakishwa wari ku butaka bwayo. Twakomeje kubibutsa tunavugisha abayobozi ubwabo".

"Gusa ikibabaje, kugeza ejo nibwo batwandikiye badusubiza ko ubusabe bwacu bwahawe abayobozi bireba, bakaba bari kubugenzura".

Leta ya Afurika y’Epfo ntacyo iratangaza ku mugaragaro ku byavuzwe n’uyu mushinjacyaha imbere y’inama y’umutekano ku isi mu Muryango w’Abibumbye.

Hari amakuru amwe avuga ko Protais Mpiranya yaba yihishe mu bihugu byo mu majyepfo ya Afurika.

Madamu Valentine Rugwabiza we ejo ku wa Gatatu yabwiye iyi nama ishinzwe umutekano ku isi ko Fulgence Kayishema uri muri bariya bashakishwa, aba muri Afurika y’Epfo.

Ni ubwa mbere uru rwego runenze Afurika y’Epfo kudafatanya n’ubucamanza guta muri yombi abakekwaho uruhare muri Jenoside mu Rwanda.

Mu myaka yashize, Kenya yanenzwe kugenda biguru ntege mu gufata Félicien Kabuga no kumushyikiriza urukiko rwa Arusha, byavugwaga ko yihishe ku butaka bwa Kenya.

Umushinjacyaha Serge Brammertz ejo ku wa Gatatu ageza ku nama y’umutekano ku isi aho bageze imirimo yabo





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo