Urukiko rw’Ubucuruzi rwatesheje agaciro ikirego cy’uruganda rw’Umuryango wa Rwigara

Urukiko rw’Ubucuruzi rwa Nyarugenge rwatesheje agaciro ikirego cy’uruganda rw’Umuryango wa Rwigara rukora itabi rwa Premier Tobacco Company rwasabaga ivanwaho ry’ifatira rya bimwe mu bikoresho byarwo.

Uru ruganda rw’umuryango wa Nyakwigendera Assinapol Rwigara rurega ikigo cy’imisoro ko cyaruteye igihombo gikabije kirubuza gucuruza mu gihe kingana n’amezi arindwi ashize.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, urukiko rwanzuye ko icyo kirego nta shingiro gifite, rushingiye ko ibyo RRA yakoze byose byari byubahirije amategeko.

Asobanura icyemezo cy’urukiko, umucamanza yavuze ko ibyemezo byafashwe n’ikigo gishinzwe imisoro byubahirije amategeko.

Yavuze ko ibikoresho byafatiriwe birimo ibitabo by’ibaruramari ndetse na za mudasobwa byakozwe nyuma y’aho PTC ikekeweho umugambi wo kunyereza imisoro ndetse n’ikirego kigashyikirizwa ubugenzacyaha.
Ibi ngo ni nako byagenze ku makonti y’uruganda yafatiriwe kuko ngo byabaye ingaruko y’igikorwa cyo kutishyura imisoro.

Umucamanza avuga kandi ko uruganda rutagaragaje ibyemezo ndakuka by’uko rwabujijwe gukomeza gukora. Gusa ubwo bari mu rubanza, uwunganira uruganda yari yibajije ukuntu uruganda rwakora rudashobora gukora ku mafranga yarwo ngo rurangure ibikoresho by’ibanze cyangwa se ngo rube rwahemba abakozi rukoresha basaga 200.

Ikigo cy’imisoro kivuga ko PTC yanze kwishyura imisoro isaga miliyari 5 z’Amafranga y’U Rwanda.

Uruganda rwo ariko rusanga iyi misoro ari imihimbano kuko nta kintu kigaragazwa cyashingiweho mu ibarura ryayo ndetse n’uruganda rukaba rutarabonye integuza nkuko BBC dukesha iyi nkuru ikomeza ibivuga.

Mu kindi kirego, PTC yaregeye urukiko ihakana aka kayabo isabwa gutangaho imisoro, iki kirego kikaba gitegereje kuburanishwa mu kwezi kwa Kane.

Mu minsi ishize hari hakwiye amakuru y’uko umutungo w’umuryango wa Rwigara ugiye gushyirwa mu cyamunara kugira ngo hishyurwe iyi misoro.

Cyakora umukuru w’ikigo cy’imisoro aherutse kumvikana avuga ko uyu mugambi watambamiwe no kuba haratahuwe amadeni menshi umuryango wa Rwigara wari ubereyemo n’abandi barimo na za Banki.

Gusa asezeranya ko uku kwezi kwa Kabiri kwagombye kurangira ikibazo bagikuye mu nzira .

Daniel MUKESHIMANA/Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo