Urukiko rw’Ikirenga rwangiye Uwamurera Salama kuba umusenateri

Nyuma yuko Uwamurera Salama uturuka mu ishyaka rya PDI na Nkusi Juvenal wa PSD batowe n’ihuriro ry’imitwe ya Politiki (Forumu y’amashyaka) kuba abasenateri, amakuru mashya aravuga ko uyu Uwamurerwa yangiwe n’Urukiko rw’Ikirenga kuba umusenateri kubera ngo nta bunararibonnye afite.

Umuvugizi w’ihuriro ry’imitwe ya politike Hon. Christine Mukabunani yabwiye Bwiza ko aya makuru ari ukuri nubwo bitarajya ahabona (Official).

Biteganijwe ko kuwa Kane tariki 3 Ukwakira Forumu izongera guterana hagashakwa usimbura Uwamurera Salama.

Biravugwa ko Salama icyatumye urukiko rw’ ikirenga rutamwemerera ngo abe umusenateri ari uko adafite ubunararibonye buhagije (Experience).

Ishyaka PDI ryari ryatanze Salama niryo Mukama Abbas wahoze ari Visi-Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, umutwe w’Abadepite akomokamo.


Nkusi Juvenal uturuka mu ishyaka rya PSD, we yemerewe n’Urukiko rw’Ikirenga kuba umusenateri

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo