Urukiko rutegetse ko barimo Gitifu na DASSO bagaragaye bahondagura abaturage bakomeza gufungwa by’agateganyo

Kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Gicurasi 2020, Urukiko rw’Ibanze rwa Muhoza mu Karere ka Musanze, rutegetse ko Gitifu w’Umurenge wa Cyuve n’abakozi batatu bo muri uwo Murenge baregwa icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake bafungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Abakoresha imbuga nkoranyambaga babonye Video yagaragazaga abantu bakubita abaturage bamwe bakibaza niba byaraberaga mu Rwanda bikabayobera kuko byagaragaraga ko bakoresha imbaraga z’umurengera kabone nubwo abaturage baba bafite amakosa.

Abo ni Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve Sebashotsi Gasasira Jean Paul, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Kabeza Tuyisabimana Jean Leonard, n’aba Dasso babiri ari bo Nsabimana Anaclet na Abiyingoma Sylvain, bakekwaho gukubita Nyirangaruye Uwineza Clarisse na Manishimwe Jean Baptiste bo mu Kagari ka Kabeza mu Murenge wa Cyuve.

Umwanzuro wo kuri uyu wa Kane, washingiwe ku byo bagaragaje mu kwiregura kwabo mu rubanza rwo ku wa 27 Gicurasi 2020 aho baburanaga ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo basaba ko barekurwa bakaburana badafunze.

Bimwe mu byo bagaragarije urukiko, basabaga ko byashingirwaho barekurwa ni uko muri izo mvururu bagaragayemo ku itariki 13 Gicurasi 2020, bemeza ko batakubise abaturage ku bushake, ko ngo bwari uburyo bwo kwitabara nyuma y’uko abo baturage baje babarwanya.

Abo bayobozi basabye ko barekurwa ndetse bemera ko bibaye ngombwa batanga n’ingwate mu rwego rwo kwizeza urukiko ko batatoroka.

Urukiko twagaragarije umwe ku wundi, ko ubwiregure bwabo nta shingiro bufite hagendewe ku mashusho (Video) yafatiwe ahabereye imvururu, n’ubuhamya bwatanzwe n’abaturage bari ahabereye imvururu, dore ko umwe mu bakubiswe witwa Nyirangaruye, raporo ya muganga yerekana ko yagize ububabare bwa 80/100.

Ni ho urukiko rwahereye rwemeza ko hari impamvu zikomeye zituma batarekurwa ngo baburane bari hanze, rutegeka ko bafungwa iminsi 30.

Abo bayobozi bafunzwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha( RIB) ku itariki 14 Gicurasi 2020, nyuma y’imvururu bagaragayemo bakubita Nyirangaruye Uwineza Clarisse na musaza we witwa Manishimwe Jean Baptiste ku itariki 13 Gicurasi 2020.

Umunyamakuru akaba n’umuyobozi w’ikinyamakuru UMUBAVU.COM N’UMUBAVU TV ONLINE, Nsengimana Theoneste arishinganisha nyuma yuko ubwo yari afunze abwiwe n’umuntu ko ngo niyongera kwandika (inkuru) azareba, aravuga ko uyu wamubwiye ibi ashobora no kubishyira mu bikorwa ariyo mpamvu yishinganisha:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo