Urukiko rushimangiye  igifungo cya Gacaca cyahawe  Nkundabanyanga  mu 2007

Kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Gicurasi 2021 , nibwo urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwashimangiye ko hakorwa icyemezo gishya gikatira Nkundabanya Eugenie igihano cy’imyaka 30 nk’uko byari byemejwe n’urukiko Gacaca rw’Umurenge wa Gatenga mu Kagari ka Murambi tariki 24 Ugushyingo 2007.

Ku wa Kabiri tariki 18 Gicurasi 2021 nibwo Nkundabanya w’imyaka 75 y’amavuko yitabye urukiko ku kirego cyatanzwe n’Ubushinjacyaha busaba ko hakorwa icyemezo gishya gishimangira igihano yakatiwe n’Inkiko Gacaca ashinjwa kuba hari Abatutsi yanze guhisha mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 bamwe bikabaviramo kwicwa.

Icyo gihe ubushinjacyaha bwafashe ijambo bugaruka ku kuba ibyemezo by’iki gifungo byatanzwe na Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe kurwanya Jenoside(CNLG) byari byanditseho amazina abiri atandukanye aho hamwe handitse Nkundabanyanga mu gihe inyandiko zigaragaza uwakatiwe zari zanditseho Nyirankundabanyanga ikintu uregwa n’umwunganizi we bagendeyeho bemeza ko uri imbere y’urukiko atari we wakatiwe bityo ko yafungurwa.

Ku bijyanye n’aya mazina , Urukiko rwavuze ko uregwa kuba yitwa Nkundabanyanga bidakuyeho ko bakundaga kumwita Nyirankundabanyanga nk’uko byemejwe n’abatangabuhamya babajijwe n’ubushinjacyaha.

Urukiko kandi rwavuze ko kuba uyu Nkundabanyanga yaraburanye imanza zitandukanye ku guhindura amazina akaza kuzitsinda ntabyo ntacyo bimaze bimaze kuko ikiburanwa naho gihuriye nazo.Ngo nyuma y’ubusesenguzi bw’ibyavuzwe n’ababuranyi rwasanze ntakabuza Nkundabanyanga ariwe Nyirankundabanyanga bityo ko agomba guhita ajyanwa muri Gereza ya Nyarugenge ahazwi nka Mageragere akarangiza igifungo yakatiwe n’inkiko Gacaca gusa ngo yemerewe kujuririra uyu mwanzuro mu gihe kitarenze iminsi 30.

Urukiko kandi rwavuze ko kuba Umunyamategeko wa Nkundabanyanga,Maitre Kanyabitaro yaravuze ko kuba nta cyemezo gihari bigaragaza ko ntarubanza rwabaye ntashingiro bifite kuko kuba CNLG yaragaragaje zimwe mu nyandiko zivuga kuri iki gihano bishimangira ko koko uru rubanza rwabayeho.

Mu iburana ry’ubushize Nkundabanyanga yari yikomye abatangabuhamya babajijwe n’ubushinjacyaha avuga ko bafite ibyo bapfa harimo amasambu bityo ko kuba bamubeshyera bidatunguranye.

Mukanguranga Stephanie uvuga ko Nkundabanyanga yamubyaye muri batisimu yabwiye itangazamakuru ko umubyeyi we ntacyo yakoze ahubwo azira isambuye ishakwa n’abantu avuga ko bakomeye kuko ngo ibyo kuvuga gukatirwa ubu akaba aribwo bigiye gushyirwa mu bikorwa bitumvikana kuko atari akanyoni ngo abe yaragurutse ubuyobozi bumubure.

Mu kiganiro baherutse kugirana na Umubavu Tv Online na Umubavu.com bamwe mu nyangamugayo za gacaca ntibahuza ku kibazo cya Nkundabanyanya ,Uzabakiriho Daniel ,Mukankusi Francoise bombi bari inyangamugayoza za Gacaca kuko Mukankusi avugako ntakintu nakimwe bareze umuryango wa Nkundabanyanga.

Mu gihe Vise perezida wa mbere wa Komite ya Gacaca yabwiye Umubavu ko koimitungo ya Nkundabanya Eugenie yagurishijwe ku cyemezo cya gacaca yongeraho ko uwitwa Nyirankundabanyanga Eugenie yakatiwe imyaka 30 kuko ngo atitabye urukiko.

Nkundabanyanga yabwiye urukiko ko nta muturage yigeze abanira nabi ndetse ko mu gihe cy’inkiko Gacaca nubwo yabaga i Gicumbi ariko yakundaga kuza i Murambi ndetse ko mu kwezi kwa 12 mu 2007 aribwo yavuye mu Rwanda ajya kwivuza muri Kenya mu gihe urukiko rwa Gacaca rwamukatiye tariki 22/11/2007 ,ibintu avuga ko byose ubiri inyuma ni uwitwa Karangwa Charles wagarutsweho cyane muri uru rubanza.

Kuwa 22/04/2021 nibwo uyu mukecuru yatawe muri yombi ajya gufungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gikondo. Hari amakuru Umubavu wamenye ko uyu Nkundabanyanga yari amaze koherezwa gufungirwa muri Gereza ya Mageragere incuro 2 ariko ubuyobozi bwayo busanga byaba biciye mu nzira zitemewe birangira agaruwe kuri Sitasiyo ya Polisi y’i Gikondo ari naho ubu yari afungiwe.

Impaka mu rubanza rw’umukecuru uvuga ko yitiranyijwe n’uwakatiwe imyaka 30 na Gacaca birashyushye





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
-xxxx- Kuya 23-05-2021

Mu gifransa baravuga ngo " elle a plus de valeur une fois morte que vivante" la balance de la justice est très endommagée !elle doit être réparée."

Kabebe Kuya 22-05-2021

Imana izabitura ibibi mukora kurenganya umuntu kugirango bamurye utwe ubu mpise nemerako inkiko zo murwanda zitingenga mubyukuri ururubanza nurucabana wamucamanzawe waruciye imyanzuro wafashe niba utariye ruswa wabitegetswe nanyabubasha.

Kabebe Kuya 22-05-2021

Imana izabitura ibibi mukora kurenganya umuntu kugirango bamurye utwe ubu mpise nemerako inkiko zo murwanda zitingenga mubyukuri ururubanza nurucabana wamucamanzawe waruciye imyanzuro wafashe niba utariye ruswa wabitegetswe nanyabubasha.

S Kuya 21-05-2021

Nubwo ntari umucamanza, ndumva hari ibidasobanutse. Umumtu yahinduye amazina kugeza no Ku ifishi ya batisimu. Ashobora no kuba agifite indangamuntu ya kera na byo byagaragaza amazina ye y’ukuri.

Niba arenga azarenganurwa n’ubutabera bw’Imana. Niba kandi yarahemutse, yemere ahanwe. Asabe imbabazi.