Urukiko muri Canada rwanzuye ko muri USA ’nta mutekano uriyo’

Urukiko rwo muri Canada rwanzuye ko amasezerano ajyanye n’abimukira iki gihugu gifitanye n’Amerika ubu ahindutse impafusa kuko Amerika ihonyora uburenganzira bw’impunzi.

Ayo masezerano azwi nka ’Safe Third Country Agreement’ (STCA), yo guhera mu mwaka wa 2004, asaba abasaba ubuhungiro gusaba kurindirwa mu gihugu cya mbere bagezemo bahunga.

Ariko ku munsi w’ejo ku wa Gatatu, umucamanza yatangaje ko ayo masezerano anyuranyije n’Itegeko Nshinga kuko bishoboka ko Amerika yafunga abimukira.

Icyo cyemezo cy’urukiko ni intsinzi ku mpirimbanyi zo muri Canada ziharanira uburenganzira bw’abimukira.

Abanyamategeko baburanira impunzi zasubijwe inyuma ku mupaka wa Canada, bari bamaganye ayo masezerano n’Amerika, bavuga ko Amerika itujuje ibisabwa ngo yitwe ko "itekanye" ku basaba ubuhungiro.

Madamu Nedira Jemal Mustefa, umwe mu mpunzi zahatiwe kuguma muri Amerika, yabwiye urukiko ko igihe yamaze afungiwe aha wenyine muri Amerika "giteye ubwoba, ubwigunge n’ihungabana", nk’uko umucamanza yabivuze ubwo yafataga icyo cyemezo.

Maureen Silcoff, Perezida w’ishyirahamwe ry’abanyamategeko bo muri Canada baburanira impunzi, yabwiye Ibiro Ntaramakuru Reuters ati "Twese tuzi cyane uburyo Amerika ifatamo abasaba ubuhungiro".

Umupaka ufite uburebure bwa 8,891 km ugabanya Amerika na Canada ni wo wa mbere muremure cyane ku isi hagati y’ibihugu bibiri.

Amasezerano ya ’Safe Third Country’ ateye ate?

Amasezerano ya ’Safe Third Country’ (cyangwa y’igihugu cya Gatatu gitekanye, ugenekereje mu Kinyarwanda), ni gahunda yo hagati y’ibihugu yo kwita neza ku busabe bw’ubuhunzi no kwirinda ikizwi nka "aslyum shopping" (cyangwa guhaha ubuhunzi, aho ababusaba babusaba mu bihugu byinshi icyarimwe).

Ariko ayo masezerano ari no gutuma abasaba ubuhungiro bakora icyo leta ya Canada yise kwambuka "bitemewe" mu kwirinda gusubizwa ku bice byo ku mupaka byemewe na leta byo kwambukiramo.

Kuva mu mwaka wa 2017, ubwo Perezida Donald Trump yageraga ku butegetsi asezeranya guhashya abimukira, abantu bagera ku 58,000 bamaze kwambuka muri ubwo buryo bajya hakurya muri Canada bavuye muri Amerika ngo bakomerezeyo ibyo gusaba ubuhungiro.

Mbere yuko icyorezo cya Coronavirus gitangira, leta ya Canada yari imaze igihe yiga ku busabe bwabo, nyuma ihita ivuga ko bagiye gusubizwa inyuma.

Muri Canada hakomeje kumvikana ubusabe bw’abavuga ko iki gihugu cyahagarika cyangwa kikongera kwiga kuri ayo masezerano gifitanye n’Amerika.

Umucamanza yavuze iki?

Umucamanza Ann Marie McDonald yanzuye ko ayo masezerano hagati y’ibihugu byombi ahonyora igice cyo mu mahame ya Canada ajyanye n’uburenganzira, kibuza leta kwivanga mu burenganzira ku buzima, ubwisanzure n’umutekano.

Mu mwanzuro we, umucamanza McDonald yagize ati "Nanzuye ko, nshingiye ku bimenyetso, abasaba [ubuhungiro] binyuze mu masezerano ya STCA ntibabubone basubizwa muri Amerika n’abategetsi ba Canada aho bahita bafungwa ako kanya n’abategetsi b’Amerika".

Yakomeje agira ati "Nanzuye ko uko gufungwa n’ingaruka zikurikiraho binyuranyije n’ishingiro n’intego y’amasezerano ya STCA kandi ni ihonyorwa ry’uburenganzira buteganywa n’igice cya 7 [cy’amahame y’uburenganzira n’ubwisanzure].

Ariko uyu mucamanza yatindije uwo mwanzuro ho amezi atandatu kugira ngo Inteko Ishinga Amategeko ya Canada n’Inteko Ishinga Amategeko y’Amerika zibone umwanya wo gusubiza. Uyu mwanzuro w’urukiko ushobora no kujuririrwa.

Abategetsi bo muri Amerika bashinzwe abinjira n’abasohoka ntacyo bari batangaza kuri uyu mwanzuro w’urukiko.

Umugore uvugira Minisitiri wa Canada ushinzwe umutekano mu gihugu no kwitegura ibiza, yabwiye BBC ko "bamenye iby’icyo cyemezo cy’urukiko kandi ko bari kugisuzuma".


Impunzi zashyize amaboko hejuru, mu gihe zambuka mu buryo bunyuranyije n’amategeko umupaka uhuza Amerika na Canada

Karasira yasobanuye impamvu adashaka gushaka umugore w’umunyarwandakazi, bivugwaho biratinda:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo