Urukiko Rukuru rwategetse Anne Rwigara kwishyura akayabo k’imisoro y’uruganda rw’umuryango we

Ku wa kabiri w’iki Cyumweru, umucamanza mu Rukiko Rukuru rw’Ubucuruzi yategetse bamwe mu banyamigabane b’uruganda (PTC) rw’itabi rwo kwa Rwigara barimo Uwamahoro Anne Rwigara kwishyura imisoro igera kuri Miliyari enye rutishyuye.

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyaregaga abanyamigabane b’uruganda PTC kugira uruhare mu micungire mibi yarwo, byatumye rutishyura imisoro igera muri miliyari hafi esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

Icyo kigo cyavuze ko abanyamigabane barimo Anne Rwigara, Umuyobozi mukuru w’urwo ruganda na Neza Yvonne wari umucungamutungo w’uruganda; mu 2017 bagiye batanga amakuru atari yo ku byerekeranye n’imisoro ku bushake.

Mukangemanyi Adeline umunyamigabane Mukuru na we yaregwaga muri urwo rubanza.

Umujyanama mu by’amategeko wa RRA, Charles Kagame, yabwiye IGIHE ko impamvu bahisemo kurega abanyamigabane ari uko basanze nta mitungo uruganda rufite yashoboraga kugurishwa ngo ivemo imisoro rwishyuzwa.

Mu isomwa ry’urwo rubanza, umucamanza yemeje ko Uwamahoro Anne Rwigara na Neza Yvonne bagize uruhare mu micungire mibi yatumye uruganda rutishyura imisoro, bityo ko ari bo bagomba kuryozwa imisoro uruganda rutishyuye.

Yavuze ko abandi banyamigabane barimo Mukangemanyi Rwigara nta bimenyetso bigaragaza ko hari aho bari bahuriye n’imicungire y’uruganda.

Mu gihe RRA yasabaga indishyi ya miliyoni ebyiri kubera gushorwa mu manza, umucamanza yategetse ko Anne Rwigara na Neza bishyura indishyi y’ibihumbi 700 n’ibihumbi 50 by’igarama ry’urubanza.

Anne Rwigara yabwiye Ijwi ry’Amerika ko bazajuririra umwanzuro w’urukiko.

Umunyamategeko wa RRA, Charles Kagame, na we yabwiye IGIHE ko bagiye gusuzuma umwanzuro w’urukiko.

Ati “Iyo uruhande rumwe rutanogewe n’umwanzuro w’urukiko rushobora kujurira. Ubwo turicara dusuzume ko twajurira. Iminsi iracyahari yo kujurira kandi ibimenyetso twari twatanze byari bihagije.”

Muri miliyari zigera kuri esheshatu y’imisoro ikigo cy’imisoro n’amahoro cyishyuza uruganda PTC, hamaze kubonekamo miliyari 1.7 yavuye mu mashini z’uruganda zatejwe cyamunara muri Kanama umwaka ushize ndetse n’itabi ryagurishijwe miliyoni 500 Frw muri Werurwe uwo mwaka.

Ibyo bivuze ko mu mafaranga Anne Rwigara na Neza Yvonne bazishyuzwa umwanzuro w’urukiko nuba ntakuka, hazavamo amafaranga y’ibyatejwe cyamunara.

PNG - 590.7 kb
Uwamahoro Anne Rwigara ni umwe mu banyamigabane ba PTC urukiko rwategetse kwishyura imisoro y’ibirarane

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
iganze Kuya 22-01-2019

hhhhhhhhhhh????????