Urujijo mu rubanza rw’umunyamakuru  Niyonsenga Dieudonne uzwi nka Cyuma Hassan

Kuri uyu wa mbere urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwaburanishije urubanza ubushinzacyaha buregamo Niyonsenga Dieudonne bumurega ibyaha birimo inyandiko mpimbano, no kutubahiriza amabwirizwa ya corona uru rubanza rwagombaga kuburanishwa ku itariki ya 3.

Ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa imyaka umunani muri gereza,umwunganira mu mategeko yasabye ko yarekurwa.

Urubanza rwe rukazasomwa ku itariki ya 12/03/2021 ibi bikaba biteye urujijo kuko bari barusubitse maze bavuga ko rusaburanishwa ku itariki ya 03/03/2021.

Aba bombi bafashwe n’inzego z’umutekano ku wa Gatatu tariki ya 15 Mata 2020 ubwo ingamba zo guhangana n’icyorezo cya COVID-19 zari zirimbanije.

Icyo gihe kuva mu rugo ntibyari byemewe haba ku banyamaguru cyangwa ku bafite ibinyabiziga byabo uretse gusa uwabaga yahawe uruhusa ku mpamvu zumvikana runaka kandi nabwo zihutirwa zirimo n’izo gutara amakuru.

Gusa icyo gihe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase ubwo yaganiraga na RBA yari yavuze ko abanyamakuru bo bazakomeza gukora bafasha Leta mu gukomeza gushishikariza abaturage kwirinda iki cyorezo ariko bidakuraho ko na bo bagombaga kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Ni muri urwo rwego Cyuma Hassan yasohokanye n’umushoferi we berekeza mu kazi kabo nkuko bari basanzwe bagakora. Baje gusubizwa inyuma n’inzego zishinzwe umutekano babanje gushyamirana nkuko ubushinjacyaha bwatangiye bubivuga bu kanabiregera urukiko.

Mu iburanisha ry’ubushize yahise asaba gufungurwa by’agateganyo, gusubizwa ibikoresho bye byafatiriwe n’ubushinjacyaha, gutegeka gereza gushyira imyanzuro y’urukiko muri sisiteme no gutegeka gereza kumwemerera kuvugana n’umwunganira mu mategeko.

Ku kuvugana na Avoka we, Me Gatera Gashabana na we yasabye ko byakorwa kandi akavugana na we mu buryo bw’ibanga.

Gusa ibindi umushinjacyaha yavuze ko by’umwihariko ku bikoresho bye byafatiriwe avuga ko Kamera atari ikintu cyangirika. Aha Niyonsenga yahise avuga ko afite impungenge ko Kamera ye yakwangirika kuko yafashwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ku gutegeka gereza gushyira imyanzuro y’urukiko muri sisiteme, umushinjacyaha yavuze ko byo ari uburenganzira bw’uregwa.

Ku zindi mbogamizi zagaragajwe n’uregwa, zatumye umucamanza ahita asubika iburanisha ategeka ko rizasubukurwa ku itariki ya 11 z’uku kwezi kwa Cumi n’abiri 2020.

Icyo gihe ntabwo yaburanye ahubwo bahse bimurira urubanza ku itariki ya 03/03/ ariko urubanza rwi muwe mu buryo budasobanutse kuko baruburanishije kuri uyu wa mbere ku itariki ya 1/03/2021.

Niyonsenga Dieudonne ’Cyuma Hassan’ yakunze kugaragara akora inkuru zivuganira abaturage bafite ibibazo bitandukanye ataretse no kunenga abayobozi batuzuza inshingano zabo uko bikwiye.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Nshimiyimana Kuya 3-03-2021

Ariko buriya mutekereza ko umwijima watsinda urumuli? Niyonsenga ni umwe mu birangantego by urumuli. La Voix des sans voix. Salus populis. Kandi na Mose yatawe mu mazi ariko ntibyamubujije kwambutsa abusirayeli akabageza I Kananni. none se tuvuge ko farao ariwe munyambaraga nkeya par rapport àMr Kagame. Trop où tard la verité se revelera. Nebuchadnezzar a eu sa fin honteuse pour ne citer que ces deux...

Nshimiyimana Kuya 3-03-2021

Ariko buriya mutekereza ko umwijima watsinda urumuli? Niyonsenga ni umwe mu birangantego by urumuli. La Voix des sans voix. Salus populis. Kandi na Mose yatawe mu mazi ariko ntibyamubujije kwambutsa abusirayeli akabageza I Kananni. none se tuvuge ko farao ariwe munyambaraga nkeya par rapport àMr Kagame. Trop où tard la verité se revelera. Nebuchadnezzar a eu sa fin honteuse pour ne citer que ces deux...

Aaa Kuya 2-03-2021

Cyuma ari mu banyamakuru bacye mu rda batinyutse bitangaza inkuru zakarengane niyo mpamvu batari kumurekura ngo stingera kugaragaza ako karengane