Urujijo  mu rubanza rw’isambu  y’umukecuru ufungiye i Mageragere ashinjwa Jenoside

Kuri uyu wa Kabiri tariki 8 Kamena 2021 nibwo urukiko rwisumbuye rwa
Nyarugenge rwagombaga gusoma imyanzuro ku rubanza rw’ubujurire hagati
ya Mbarushimana Jean Pierre na Nkundabanyanga aho baburana isambu
iherereye mu Murenge ,Akagari ka Murambi.

Umucamanza yavuze ko urukiko ubushize rwari rwasabye ko uyu Mbarushimana wareze agomba ubwe kugaragara mu rukiko, gusa umwunganira yavuze ko urukiko rutigeze rusobanura neza niba ariwe bakeneye bityo ko mu gihe yaba ahagarariwe nta cyabuza urubanza gukomeza.

Maitre Ntwari Justin na Maitre Kanyabitaro Benoit bunganira Nkundabanyanga Eugenie basabye urukiko ko rugomba gutegeka iki kirego gusibwa kigakurwa kuri Lisiti y’Ibirego kuko urega atigeze agaragara mu rukiko haba ku manza yatsinzwemo ndetse no mu rwo yajuririye.

Abunganira Nkundabanyanga bavuze ko batemera uwitwa Karangwa Charles uwagaragaye imbere y’umucamanza avuga ko ashaka kugoboka ku bushake muri uru rubanza kuko nta nyungu abifitemo ndetse akaba atarigeze atanga igarama ry’urubanza ngo abe ari muri sisiteme bityo ko ntaburenganzira afite bwo kugoboka.

Charles Karangwa uvuga ko ashaka kugoboka ku bushake muri uru rubanza ndetse akaba ari nawe wagurishije Mbarushimana iyi sambu iburanwa ,abajijwe niba yaratanze igarama yemeje ko ntayo yatanze.

Umucamanza yavuze ko ashaka kubona Mbarushimana mu rukiko.

Umucamanza yavuze ko Karangwa mu rukiko rw’ibanze yari yatanze igarama agatsindwa bityo ko kugira ngo agoboke yagombaga kongera gutanga indi garama.

Umunyamategeko wa Nkundabanyaga yunzemo ko Mbarushimana atigeze yitaba urukiko bityo ko ikirego cye kigomba gusibwa muri dosiye z’ibirego kuko Mbarushimana ari baringa muri uru rubanza ahubwo akaba ari urwa Karangwa Charles kuko ariwe ugaragara mu rukiko.

Yavuze ko kuba baratsinzwe mu rukiko rw’ibanze bakajurira ariko uwajuriye akaba atagaragara mu rukiko ari uburyo bwa Karangwa Charles bwo kujijisha urukiko.Ngo kuba Karangwa atarigeze ajurira ntaburenganzira afite bwo kugoboka ku bushake bityo ko urubanza rwasibwa muri lisiti y’ibirego.

Charles Karangwa yasabye umwanya abwira urukiko ko batigeze bashimangira ko Mbarushimana ubwe yaza kuko ahagarariwe gusa kuri iyi ngingo ,Umucamanza yavuze ko urukiko rwari rwasabye ko Mbarushimana yakwiyizira ubwe .

Nyuma y’impaka ndende ,Umucamanza yanzuye ko isomwa ry’urubanza risubitswe
kouru rubanza ruzasomwa tariki 26 Kamena 2021 Saa Kumi.

Maitre Ntwali Justin wunganira Nkundabanyanga aherutse kuvuga ko Karangwa amaze kumuhuguza isambu ye yakoranye amasezerano na Murumuna we witwa Mbarushimana Jean Pierre aba ariwe yandikwaho , muri ayo masezerano Ntwari Justin avuga ko ari aya baringa bavuga ko ayimugurishije 10,000,000frws, nyuma yaho arongera bakorana andi masezerano avuga ko Mbarushimana ayigurishije Karangwa 58,000,000frws,ngo Karangwa Charles yarongeye gukorana amasezerano na BES AND SUPPLY yo kumutiza icyangombwa kugira ngo BES AND SUPPLY iyi sambu iyitangeho ingwate muri banki, Karangwa Charles ahabwa 38,000,000frws ariko banumvikana ko azajya amuha 7% ya Valeur y’Isambu , ubwo isambu yari yahawe agaciro na Karangwa kangana na 400,000,000frw.

Nkundabanyanga ngo yandikiye Perezidansi agaragaza akarengane maze Perezidansi itegeka Karangwa na BES AND SUPPLY guhita bishyura ubwo mwenda bari bafashe ,isambu ikavanwa mu bugwate,niko byagenze BES AND SUPPLY yahise yishyura hasigara ikibazo cyo kuvana izina rya Mbarushimana Jean Pierre ku cyangombwa.

Ikindi ngo Nkundabanyanga Eugenie yatanze ikirego imbere y’Urukiko wa Kicukiro asaba ko iyo sambu yava ku izina rya Mbarushimana ikamwandikwaho , urukiko rw’ibanze rwafashe icyemezo ko isambu ari iya Nkundabanyanga Eugenie kandi igomba kumwandikwaho,Ngo Mbarushimana yahise ajuririra iki cyemezo ,urubanza rwagombaga gusomwa ku wa Kane tariki 29 Mata 2021 n’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ariko icyo gihe byarasubitswe kuko nabwo Mbarushimana atagaragara mu rukiko.

Tariki 21 Gicurasi 2021 , nibwo urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwashimangiye kohakorwa Icyemezo gishya gikatira Nkundabanyanga Eugenie igihano cy’imyaka 30 nk’uko byari byemejwe n’Urukiko rwa Gacaca rw’Umurenge wa Gatenga Akagari ka Murambi tariki 24 Ugushyingo 2007.

Ashinjwa ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 hari abatutsi yanze guhisha bikabaviramo kwicwa.

Bamwe mu bo mu muryango w’uyu mekecuru w’imyaka 75 y’amavuko babwiye itangazamakuru ko nta kindi azize uretse isambu ye aho bavuga ko isurwa n’abantu bakomeye harimo n’abafite inyenyeri kuko batumva uburyo yakatirwa n’Inkiko Gacaca mu 2007, ubu akaba aribwo icyemezo gifatwa kandi ntawigeze amushaka ngo amubure.

Ubwo yaburanaga kuri iki gihano yahawe n’Urukiko Gacaca ,Nkundabanya Eugenie yabwiye urukiko ko nta muturage yigeze abanira nabi ndetse ko mu gihe cy’inkiko Gacaca nubwo yabaga i Gicumbi ariko yakundaga kuza i Murambi ndetse ko mu kwezi kwa 12 mu 2007 aribwo yavuye mu Rwanda ajya kwivuza muri Kenya mu gihe urukiko rwa Gacaca rwamukatiye tariki 24/11/2007 ,ibintu avuga ko byose ubiri inyuma
ari uwitwa Karangwa Charles wagarutsweho cyane muri uru rubanza.

Icyo gihe Nkundabanyanga yikomye abatangabuhamya babajijwe n’ubushinjacyaha avuga ko bafite ibyo bapfa harimo amasambu bityo ko kuba bamubeshyera bidatunguranye.

Umunyamakuru wa Umubavu yatewe ubwoba azira umukecuru ufunzwe kubera urubanza rwa Gacaca avuga ko yitiriwe





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Luc Kuya 8-06-2021

Ahuuuu! Ashyiiii mbega urubanza! La balance de la justice est très endommagée ! Elle doit être réparée immédiatement.