Urujijo ku nyandiko isinywa n’abagiye gukingirwa Covid-19  mu Rwanda

Ku wa Gatanu tariki 5 Werurwe 2021 nibwo mu Rwanda gukingira Covid-19 byatangiye ku mugaragaro mu bitaro bitandukanye nyuma y’umunsi umwe doze za mbere z’inkingo z’iki cyorezo zigeze mu gihugu, abakingiwe bashyize umukono ku nyandiko ko batazagira uwo bakurikirana ku ngaruka urukingo rushobora kubagiraho.

Nyuma yo kwakira doze zirenga 300,000 z’inkingo za Oxford-AstraZeneca na Pfizer zo muri gahunda ya Covax, ejo ku wa kane izi nkingo zagejejwe ku bitaro bitandukanye hakoreshejwe kajugujugu za gisirikare n’imodoka z’ibitaro ziherekejwe n’iza polisi.

Abakingiwe basabwaga gusinya inyandiko ivuga ko bemeye gukingirwa ku bushake no kudakurikirana inzego zatanze uru rukingo "ku ngaruka zizwi cyangwa zitazwi zifitanye isano n’uru rukingo".

Abajijwe ibijyanye n’iyi nyandiko ,Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel yavuze ko abantu bagomba gutangira kumenyera imikorere igezweho ati’’ Ubu ngubu njyewe ngiye kwibagisha nko mu bitaro bya Faisal bampa urupapuro nsinyaho mvuga ko nemeye ko bambaga mu nda cyangwa ubundi burwayi bwose mfite’’

Akomeza avugako ari ibintu bisanzwe nta gitangaza kirimo ko ari uguha umurwayi uburenganzira bwe bwose kuko mbere yo kuvura umurwayi muganga abanza kumuganiriza akamubaza niba yemera ko amuvura.

Ati’’Nuko abantu batari babimenyereye muri za gahunda z’inkingo ariko ubundi gusobanurira umuntu serivisi ugiye kumuha ukanamusaba kuyemera ni uguha umurwayi agaciro’’

Nubwo Minisitiri avuga ibi ,umwe mu baturage wafatiye uru rukingo mu bitaro bya Ruhengeri yabwiye BBC ko yishimiye ko bamukingiye ariko afite impungenge z’inyandiko yasinye kugirango akingirwe ati’’Bararunteye numva rwose biranshimishije, gusa twese turacyibaza ngo ’mu gihe haba ingaruka mbi ziruvuyeho ni inde uzabibazwa?’"

Minisiteri y’ubuzima yatangaje ko izi nkingo zajyanywe ku bitaro 50 n’ibigo nderabuzima 508 hirya no hino mu gihugu, kandi "ziterwa abazigenewe mu gihe cy’amasaha 48 uhereye ku wa gatanu."

Iyi Minisiteri yavuze ko abaherwaho ari abakora kwa muganga, abakuze, n’abandi bafite ibyago byinshi byo kwandura no kwibasirwa n’iki cyorezo.

Abagore batwite bari mu byiciro by’abagomba gukingirwa ntabwo batewe uru rukingo.

Mu kwezi gushize, mu buryo butatanzweho amakuru arambuye, hari umubare w’abantu barimo abaganga n’abategetsi bakuru bakingiwe hakoreshejwe "inkingo nkeya zabonetse ku bufatanye mpuzamahanga", nk’uko minisiteri y’ubuzima yabivuze.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Vincent Biruta yatangaje ko yakiriye izindi doze 50,000 z’impano y’inkingo leta y’Ubuhinde yahaye iy’u Rwanda.

JPEG - 218.2 kb

Inyandiko isinywa n’abagiye gukingirwa COVID19 mu Rwanda

Mu Rwanda, abantu barenga 19,000 banduye Covid-19 naho abagera kuri 266 imaze kubica, nk’uko bitangazwa na minisiteri y’ubuzima.

Minisitiri w’ubuzima mu Rwanda Dr Daniel Ngamije yatangaje ko bafite intego yo gukingira 30% by’abaturage muri uyu mwaka na 60% mbere y’uko 2022 irangira.

Uko byari byifashe ubwo mu Rwanda batangiraga gukingira abantu byari ishiraniro





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Aaa Kuya 7-03-2021

Ariko narumiwe abayobozi bacu kuki bahora baturagiye babona turi amatungo bazatugira injiji kugeza ryari jye igihe cyose ntazabona Minister ngo dusinyane amasezerano ko ingaruka nzagira ko azazirengera ndamumenyesha ko ntazarufata kuko ibisobanuro yatanze ndumva bidashinga