Urujijo ku cyemezo cya Kizito Mihigo wahagaritse ubujurire mu Rukiko rw’Ikirenga

Kizito Mihigo wari uri kuburanira mu Rukiko rw’Ikirenga, yasabye ko ubujurire yari yaratanze bwakurwaho maze arabyemererwa.

Ku wa 26 Kamena 2018 Kizito Mihigo yari yandikiye Urukiko rw’Ikirenga arusaba ko ikirego cye cy’ubujurire cyahagarara.

Mu iburanisha ryo kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Nzeri 2018, hakomojwe kuri iyi baruwa gusa nta byinshi byayivuzweho.

Ari urukiko ntirwigeze ruyisoma ndetse nawe ntiyasobanuye ibikubiyemo n’impamvu yahisemo guhagarika ikirego.

Inteko iburanisha yafashe umwanzuro wo gushyira mu bikorwa ubusabe bwe, nyuma yo kumubaza niba agikomeje icyifuzo cye agasubiza ko ariko bikimeze.

Si Kizito Mihigo wenyine wahagaritse urubanza rwe rw’ubujurire kuko na Jean Paul Dukuzumuremyi baregwa hamwe nawe ariko yabikoze.

Mu 2016 nibwo Kizito yari yajuririye ibihano yahawe mu 2015. Icyo gihe yari yahamijwe icyaha cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, icyaha cy’ubugambanyi bwo kugiririra nabi ubutegetsi buriho ndetse n’icyaha cy’ubwoshye bwo kugiririra nabi Perezida wa Repubulika n’icyo gukora umugambi w’icyaha cy’ubwicanyi.

Yari yasabiwe n’ubushinjacyaha igihano cyo gufungwa burundu no kwamburwa uburenganzira bwose mu gihugu.

Gusa kubera kwiregura yemera icyaha ndetse agasaba n’imbabazi aho yavugaga ko aramutse azihawe waba ari umwanya mwiza wo kwisubiraho, urukiko rwabishingiyeho rumuhanisha igifungo cy’imyaka 10.

Kizito yaregwaga hamwe n’Umunyamakuru Cassien Ntamuhanga wakatiwe gufungwa imyaka 25 na Dukuzumuremyi Jean Paul wakatiwe igifungo cy’imyaka 30. Niyibizi Agnes we yagizwe umwere.

Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo