Urujijo ku cyatumye Lt Gen Tumukunde yamburwa abarinzi be

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 24 Gashyantare 2020, (Rtd) Lt Gen Henry Tumukunde wigeze kuba Minisitiri w’Umutekano wa Uganda yambuwe abasirikare bamurindaga ku mpamvu zitaratangazwa ariko zikomeje kwibazwaho na benshi.

Amakuru aravuga ko uyu mugabo w’imyaka 61, yambuwe abarinzi be 10. Abantu ba hafi y’uyu muryango bavuga ko ‘itegeko ryo gukura abarinzi ku nyubako za Gen Tumukunde i Kololo, ryakiriwe n’umuryango we mu mpera z’icyumweru gishize’.

Ibi byatumye ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba wo kuri uyu wa Mbere abarinzi ba Gen Tumukunde bafata ibyabo babishyira mu ikamyo basubira ku cyicaro cya gisirikare i Bombo.

Umuvugizi w’igisirikare Brig. Richard Karemire, yavuze ko akirimo gusuzuma ayo makuru.

Kwambura abarinzi Gen Tumukunde bifitanye isano n’ibivugwa ko yaba ashaka kwiyamamariza kuyobora Uganda agahangana na Museveni mu 2021. Umwaka ushize yari yatangaje ko aziyamamariza kuyobora Kampala ariko ngo sizo nzozi ze.

Gen Tumukunde ni uwo mu muryango w’umugore wa Museveni. Mu 2016 yagizwe Minisitiri w’Umutekano, izi nshingano azikurwaho muri Werurwe 2018, ari nabwo Gen Kale Kayihura yakurwaga ku buyobozi bwa Polisi.

Azwiho kuba afatanyije na Brig Gen Abel Kandiho ukuriye Urwego rw’Ubutasi mu Gisirikare (CMI), barakoreye iyicarubozo abanyarwanda by’umwihariko René Rutagungira.

Iri yicarubozo barikoreye Rutagungira kugira ngo yemere ko yafatanyije n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi, IGP Gen Kale Kayihura, gushimuta no kunyereza Abanyarwanda baba muri Uganda.

Amakuru avuga ko Gen Henry Tumukunde, afitanye umubano na Kayumba Nyamwasa wahamijwe ibyaha ndetse akamburwa impeta za gisirikare ariko ubu akaba aba muri Afurika y’Epfo mu buhungiro.

Bivugwa ko Brig Gen Abel Kanduho ukuriye iperereza mu Ngabo za Uganda na Tumukunde ari abantu bitambika imikorere ya Guverinoma y’u Rwanda.

Gen Tumukunde ni umwe mu bari ku isonga ry’ibinyoma bya Uganda biharabika u Rwanda, ko “Gen Kale Kayihura yakoreraga u Rwanda”, ko ngo “u Rwanda rwavogeraga ubusugire bwa Uganda” nyamara nta bimenyetso na bimwe atanga.

Azwi kandi nk’umuntu w’umwiyemezi kurusha ikindi cyose. Ubwo yari Minisitiri, umunsi umwe mu ntangiriro za 2018 yagiye ku kigo cya gisirikare cya Makindye ajyanywe no gukubita no gutoteza umunyarwanda Rutagungira.


Lt Gen Tumukunde yambuwe abasirikare bamurindaga bivugisha benshi

Byari amarira n’agahinda gusa mu gusezera kuri Kizito Mihigo mu rugo rw’umubyeyi we, Diane Rwigara yararuciye ararumira amaze kumusezeraho:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo