Uruhuri rw’ibibazo ufite ubumuga wihebeye Meddy afite n’ubuzima busharira abayemo

Nubwo Leta yashyize imbaraga mu gukora ibishoboka byose ngo abafite ubumuga bitabweho mu buryo bushoboka bwose, hari abo usanga bagifite ibibazo bagerageza no kwegera ubuyobozi ngo bubafashe bigafata ubusa bityo bagakomeza kubaho mu buzima busharira.

Ubwo ikinyamakuru UMUBAVU twageraga mu karere ka Bugesera by’umwihariko mu Murenge wa Nyamata, twahasanze umwe mu bafite ubumuga witwa Muhitira Damien tugerageza kuganira na we atugaragariza uruhuri rw’ibibazo afite yanagerageje kugeza ku buyobozi mu nzego zitandukanye ariko bukomeza kumusiragiza birangira nta n’icyo bitanze.

Muhitira Damien, uvuga ko ari inshuti y’akadasohoka y’umuhanzi Meddy utuye mu karere ka Bugesera mu Murenge wa Nyamata, mu Kagali ka Nyamata Ville, mu Mudugudu wa Nyamata ya II, ni umugabo ufite ubumuga unagendera mu Kagare, ni ubumuga yatewe n’impanuka ya Coaster yatwaraga.

Yadusobanuriye icyamuteye ubumuga afite agira ati "Kugira ngo ngendere mu kagare, nari umushoferi ntwara Coaster, nza kugira impanuka ndi kumanuka hariya Nyabarongo, nikubita hasi nza kumara amezi abiri muri Koma nyuma nibwo naje kumenya ubwenge nsanga ndi mu Bitaro".

"Ikibazo nagize ni ikibazo cy’umugongo, B12 ni yo yaturitse, igice cyo hepfo gihita giharagara, ubu ni ukuvuga ngo igice cyo hepgo ntabwo gikora, hakora igice cya ruguru gusa".

Muhitira avuga ko agira iyi mpanuka yari afite ubwishingizi ariko ngo ntacyo bamumariye, ati "Urabona kubikurikirana ni ibintu biba bigoye nkatwe noneho Rubanda rugufi ntumenya aho uhera ngo umenye n’aho uzagereza, nahisemo kubyihorera rero...".

Tudatinze cyane kuby’ubwishingizi, Muhitira uvuga ko n’umuryango we wamwanze, avuga ko yakoze umushinga wo gucuruza Mobile Money akawujyana ku Karere bamubwira ko ayo mafaranga batayabona, yawujyanye no ku Murenge, ku Kagali naho ngo bamubwira ko ayo mafaranga batayabona.

Avuga ko yanagerageje gushaka kwigira kwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame ngo amugezeho ikibazo cye kuko yakorera mu mujyi wa Kigali kandi azi uburyo yagerayo ariko nabwo ntibyamukundira.

Avuga ko na gahunda z’abafite ubumuga iyo zibaye, batamenya n’uburyo zabaye, ati "Gahunda z’abafite ubumuga, ni ukuvuga ngo hari abafite ubumuga bamwe bazwi hari n’abatazwi, abo bazwi ni abademobe, ni bo bazwi ni bo baza gusura...".

Akomeza avuga ko n’iyo ku rwego rw’igihugu baje gusura abafite ubumuga, bo batazwi batamenya n’igihe byabereye yewe ngo no gutanga amagare agenderamo abafite ubumuga, na byo ntibamenya igihe byabereye n’amatora ngo ntibamenya uko byagenze.

Kuri gahunda zagiye zibaho zo gushishikariza abafite ubumuga kureka gusabiriza by’umwihariko baremerwa uburyo bwo kubaho, Muhitira avuga ko mu Bugesera nta byo, ati "Hano muri Nyamata nta bibaho kuko hose narahazengurutse, ibyo nta bibaho muri twe".

Avuga ko bafite n’itsinda batangiye rimaze amezi 9 ariko ngo nta n’umuyobozi urabasura ngo amenye uko babayeho n’icyo bifuza cyangwa icyo bafashwa.

Abajijwe ku bayobozi babahagarariye mu nzego zitandukanye, avuga ko ubonye azamutse akabona ifaranga ahita yirengagiza abandi, avuga ko n’abo bayobozi nta bo bazi.

Avuga ko ubahagarariye mu Murenge wabo atavugana n’ubonetse wese uretse ngo gusa uwamutitirije amuhamagara buri kanya.

Ati "Mu Murenge arahari witwa SILIVERI. na we avugana n’umwe ku ijana, na we uwo bavugana ni wa wundi uba wamusizeho pressure umuhamagara buri kanya, ntabwo apfa kuvugana n’ubonetse wese kuko yarize ararangiza, ni umuganga, umaze gufata amafaranga wese ufite ubumuga yirengagiza abari hasi bafite ubumuga bagenzi be".

Muhitira asaba abantu bazima (badafite ubumuga) kujya bitonda kuko na we yari umnut muzima udafite ikibazo, ati "Abantu bazima badafite ikibazo nk’icyange, nababwira kujya bitonda kuko mu buzima byose birashoboka. Birashoboka ko uyu munsi ushobora kuba uri muzima nyuma y’isaha imwe wagera imbere imodoka ikaba irakugoze, wagera imbere ukaba wanakwikubita hasi ukaba uranapfuye cyangwa se ukanacika akaguru.... inama natanga ku bantu bazima, ni ukujya bitonda muri sosiyeti barimo, bakagerageza kwitonda bakabana n’abantu neza, bagenzi babo bakabana na bo neza, ni cyo kintu cya mbere nabagiraho inama".

Muhitira avuga ko akunda cyane umuhanzi Nyarwanda ’Meddy’ mu buryo bwarenze umupaka uretse ko ngo na we yamwikundiye, banafitanye ifoto bifotoranyije. Avuga ko na we ari umuririmbyi.

Umva muri Video byinshi Muhitira yatuganirije birimo ibibazo afite n’ubuzima abayemo:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo