Urugendo rwo gushyira abarimu mu myanya ruri kugera ku musozo-REB

Mu kiganiro n’igitangazamakuru cya Leta, RBA kuri uyu wa Kabiri, Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo wa REB, yavuze ko igikorwa cyo gushaka no gushyira abarimu mu myanya kiri kugenda kigana ku musozo.

Yagize ati "Urugendo rwo gushyira abarimu mu myanya ruri kugera ku musozo. Icyiciro cya Mbere n’icya Kabiri abarimu 7,600 bashyizwe mu myanya>

Dr. SEBAGANWA Alphonse uyoboye REB by’agateganyo yavuze ko mu cyiciro cya Gatatu kirimo abatanze indangamanota (Transcripts), abarimu 17,000 bashyizwe mu myanya.

Ati "Aba barimu bose twashyize mu myanya bagomba kuba bahawe amabaruwa abashyira mu kazi bitarenze ku wa Mbere tariki ya 18 Mutarama 2021".

Dr. SEBAGANWA Alphonse yakomoje ku bahawe imyanya kandi batarize uburezi, ati "Abarimu bashyizwe mu kazi kandi batarize uburezi, bagomba kwiga uburezi mu gihe cy’imyaka ibiri ariko ayo masomo y’uburezi bazayiga bari mu kazi".

Avuga ku byagendeweho hatangwa imyanya, Dr. SEBAGANWA Alphonse yagize ati "Yaba abakoze ibizamini yaba abatanze indangamanota (Transcripts), bashyizwe mu mwanya hagendewe ku manota bafite ndetse n’imyanya yatanzwe n’uturere".

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe abarimu muri REB, Bwana NSENGIYUMVA Jean Damascene yavuze ko mu gutanga imyanya abize uburezi ari bo bahawe amahirwe cyane, yagize ati "Mu gikorwa cyo gushyira abarimu mu myanya abantu bize uburezi ni bo bahawe amahirwe arenze ay’abandi".

Bwana NSENGIYUMVA Jean Damascene kandi yavuze ko nyuma y’ishyirwa mu myanya ry’icyiciro cya Gatatu, hakiri indi myanya 2000 na yo igomba guhabwa abarimu vuba.

Ku bafite ibibazo byihariye kuri iki cyiciro cya Gatatu cy’ishyirwa mu myanya ry’abarimu, REB yavuze ko bakohereza amabaruwa yabo kuri email: teacherplacement@reb.rw bitarenze ku wa Gatanu tariki 15 Mutarama 2021.

Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda, MINEDUC iherutse gutangaza ko bitewe n’umubare munini w’abarimu bari bakenewe mu byiciro by’amashuri abanza n’ayisumbuye hari abashyizwe mu myanya y’akazi hagendewe ku manota bagize mu mashuri yisumbuye cyangwa Kaminuza bitabaye ngombwa ko bakora ibizamini by’akazi.

Byatangarijwe mu kiganiro n’abanyamakuru cyo ku wa 7 Mutarama 2021 cyari kirimo Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, Abayobozi bakuru muri iyi Minisiteri ndetse n’abayobora ibigo biyishamikiyeho.

Umwe mu myanzuro y’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yo mu Ukuboza 2019, wasabaga Minisiteri y’Uburezi “Kwihutisha mu gihe kitarenze imyaka ibiri, igikorwa cyo kubaka amashuri hagamijwe kugabanya ubucucike n’urugendo rurerure abana bakora bajya ku ishuri.”

Muri Kamena uyu mwaka hirya no hino mu gihugu hatangijwe iyubakwa ry’ibyumba by’amashuri 22 505 n’ubwiherero 31 932, bigamije gufasha kugabanya ubucucike mu mashuri n’ingendo ndende zikorwa n’abanyeshuri hamwe na hamwe.

Ubwo yatangarizaga Abaturarwanda uko igihugu gihagaze ku wa 21 Ukuboza 2020, Perezida Paul Kagame yavuze ko hamaze kubakwa ibyumba by’amashuri birenga ibihumbi 22.

Minisiteri y’Uburezi itangaza ko kugeza ubu ibyumba by’amashuri byubatswe bingana na 80% y’ibyari bikenewe byose.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yavuze ko uku kongera umubare w’amashuri byagombaga kujyana no kongera ibikoresho n’umubare w’abarimu.
Ni mu gihe kandi mu mashuri yari yatangiye muri Mutarama 2020, hari harimo icyuho cy’abarimu bagera ku 7000.

Minisitiri Dr Uwamariya ati “Twagombaga kuziba icyo cyuho ariko tugashaka n’abarimu bagomba kujya mu mashuri mashya ari kubakwa ubu ngubu.”

Icyo gihe yavugaga ko ikigereranyo cy’abarimu bari bakenewe gushyirwa mu myanya ari 24 410.

Yagize ati “Byumvikane ko ari umubare munini cyane cyane kubashaka mu bihe nk’ibi aho dusabwa kubahiriza amabwiriza ajyanye no kwirinda icyorezo cya COVID-19.”

Minisitiri Dr Uwamariya yavuze ko muri uko gushyira abarimu mu myanya barebye basanga bizafata igihe kinini kandi bari bakenewe mu bihe bya vuba, biba ngombwa ko ngo hashyirwaho uburyo budasanzwe bwo gushyira mu kazi abatabanje gukora ibizami by’akazi hagendewe ku manota babonye haba ku mpamyabumenyi n’impamyabushobozi zabo.

Imibare igaragaza ko kugeza ubu mu mashuri abanza hari abarimu bagera ku 1,449 bamaze gukorerwa isuzuma, harebwa ko bujuje ibisabwa birimo n’amanota. Mu mashuri yisumbuye hakenewe abandi 2,980.

Ati “Twarebye gukomeza dukoresha ibizamini tubona bizatwara igihe kinini. Aba ngaba bamaze gushyirwa mu myanya ubu icyo turimo, ni iryo suzuma.”

Muri iki kiganiro byari byavuzwe ko abarimu 17,979 bashyizwe ku rutonde rw’agateganyo ari bo bazashyirwa mu myanya yabo bitarenze ku Cyumweru tariki ya 10 Mutarama 2021. Aba barimo abo mu mashuri abanza 14,999 mu gihe abandi ari abo mu yisumbuye.

Uko byagiye bikorwa, niba umuntu yarize ubwarimu akaba adafite akazi basabwe gutanga ibyangombwa bigaragaza amanota bagize muri Kaminuza, ni ukuvuga Transcripts noneho hakabaho kubatoranya bigendeye kuho bakenewe, amasomo bize ndetse n’ibigo by’amashuri bakeneweho.

Nk’urugero rwo mu mashuri abanza, abari basabye akazi bagera ku 27 372 mu gihe hari hakenewe abari munsi y’ibihumbi 14. Mu mashuri yisumbuye hasabye 32 150 hakenewe abari munsi ya 3,000.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard yavuze ko iki cyiciro cyiswe icya Gatatu cyo gushyira abarimu mu myanya cyatinze bitewe n’uko cyasabaga ubushishozi.

“Icyagaragaye ni uko niba usabye indangamanota, abantu bize mu mashuri atandukanye kandi mu bihe bitandukanye. Byasabye umwanya kugira ngo abo bantu bose bibanze bishyirwe ku bipimo bimwe kugira ngo nitubashyira mu myanya bigendere ku gipimo kimwe.”

Ubusanzwe Minisiteri y’Uburezi ibinyujije mu kigo cyayo gishinzwe guteza imbere uburezi, REB, ni yo ishyira umwarimu mu kazi, noneho iyo umwarimu amaze gushyirwa mu mwanya, ahita ahabwa ibaruwa imushyira mu kazi itangwa n’Akarere bityo agahita ahinduka umukozi w’akarere.

Yatemye ukuboko umuvandimwe we amufatiye ku mugore we, umunyeshuri yemeye ko yishe Se, Nyina n’abavandimwe be, Urwego Bank mu bishyuza amakoperative 28 Miliyari 1.6Frw bivugwa ko zitahawe n’andi makuru menshi k’UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo