Uruganda rwa SORWAL rukomeje kubura  umuguzi  muri cyamunara

Cyamunara y’uruganda rw’ibibiriti, SORWAL (Société Rwandaise des Allumettes) yongeye gusubikwa kuri uyu wa Kabiri, nyuma y’uko mu batanze amabaruwa yo gupiganira uru ruganda nta wagejeje ku giciro cyasabwaga.

Cyamunara ya mbere yabaye muri Kanema 2018 nabwo habura uwegukana uru ruganda, hagamijwe kwishyuza ibirarane by’imisoro SORWAL ibereyemo leta. Bivugwa ko irenga miliyari 4Frw.

Uru ruganda rwafungiwe imiryango ku wa 3 Gashyantare 2009.

Igihe dukesha iyi nkuru cyanditse ko kuri uyu wa kabiri tariki ya 11 Nzeri 2018, nibwo iyi cyamunara ibera mu Karereka Huye yari yasubukuwe, ariko Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga, Me Habimana Vedaste, atangaza ko mu bashoramari bane batanze impapuro zo kugura uru ruganda, nta n’umwe wagejeje ku biciro bisabwa.

Ati “Uyu munsi abantu biyandikishije gupiganwa, dutanga igiciro fatizo cya miliyoni 354 ariko habuze usubiza. Hari hiyandikishije abapiganwa bane; cyamunara turayimuye tuyishyize ku wa kabiri utaha tariki ya 18 Nzeri saa sita z’amanywa.”

Yavuze ko amategeko ateganya ko cyamunara ikorwa inshuro eshatu habura uyegukana bikongera gutangira bundi bushya, byaba ngombwa ibiciro bigahindurwa.

Akangononwa ku bakoreye Sorwal

Abaturage benshi bahoze bakorera Sorwal bavuga ko bari kwirengagizwa mu itezwa cyamunara yarwo kandi rwarafunze hari amafaranga menshi batishyuwe.

Kuri uyu wa kabiri abari bitabiriye cyamunara yarwo ku bwinshi bavuga ko bari kubwirwa ko nirumara kugurishwa, abazishyurwa ari abatanze ikirego mu rukiko gusa, abandi bagaheba.

Nsabimana Gaston yagize ati “Icyo twasaba Leta yacu y’Ubumwe ni uko hashyirwaho nka komisiyo, niba wenda yashyirwaho n’akarere, ikaba yakwiga ikibazo cyacu by’umwihariko kuko hano harimo ibibazo byinshi. Hari abareze imanza zirarangira, hari ababuranye imanza ntizarangira, hari n’abataraburanye ariko bafite ibimenyetso bigaragaza ko bahakoze.”

Agaruka ku kibazo cy’aba bakoreye Sorwal, Me Habimana Vedaste yabwiye itangazamakuru ko nta bisobanuro byinshi yatanga ariko bazabirebaho.

Ati“Umukozi utarishyuwe, twabakiriye badushyikirije inyandiko, ubwo tuzazireba mbere yo gutanga ibindi bisobanuro.”

Iyo cyamunara yari yitabiriwe n’abahagarariye RRA ariko nta n’umwe muri bo wemeye kuvugana n’itangazamakuru cyangwa ngo agire icyo abwira abaturage bagaragaje ikibazo cy’uko bari kwirengagizwa.

SORWAL yatangiye gukora ku wa 25 Ukwakira 1981 nk’uruganda rwa Leta, mu 2000 yegurirwa rwiyemezamirimo DEBOPRO.

Bivugwa ko urwo ruganda rutarafunga imiryango rwakoreshakaga abakozi bagera ku 130 kandi bose rwabasize mu bibazo birimo kwamburwa no kudatangirwa ubwishingizi.

Umubavu.com

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Igitekerezo
Dukuzumuremyi Kuya 12-09-2018

Hari igihe leta nayo isetsa kabisa! Ubwo murumva ku girango umuntu azakore ibibiriti bya miliari 4 yazayagaruza ryari?uru ruganda r wagombye gutangirwa ubuntu abakozi bagakora biyishyura kuko ibibiriti nta mari irimo.