Urufaya rw’amasasu kuri Gereza ya Muhanga “bivugwa ko hari abarashwe”

Abaturiye Gereza ya Muhanga, cyane abo mu Mudugudu wa Ruhina mu Kagari ka Ruli mu Murenge wa Shyogwe, baribaza impamvu y’amasasu menshi bumvise hafi Gereza, gusa bakeka ko hari bamwe mu mfungwa n’abagororwa bashakaga gucika biba ngombwa ko hifashishwa imbaraga zirimo no kurasa.

Kuri Gereza Umunyamakuru w’Umuseke yahageze, hari Abayobozi Bakuru ba RCS barimo Komiseri Mukuru w’Urwego rw’Imfungwa n’Amagereza, ndetse hari Special force itabara ahari imyigaragambyo ifite n’ibikoresho byo kwikingira.

Bamwe mu batuye mu Mudugudu wa Ruhina mu nkengero za Gereza, babwiye Umuseke ko hari urujijo rwo kumenya icyaba cyatumye haraswa amasasu menshi ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere taliki ya 02 Kanama 2021, kugeza ubu hakaba hataramenyekana niba yavugiye muri Gereza cyangwa ahandi hantu.

Abaturage batifuje ko amazina yabo atangazwa bavuze ko amasasu bumvise yarashwe batararyama, ariko bakavuga ko yumvikanaga hafi ya Gereza ya Muhanga, cyangwa hanze yayo nk’uko babikeka.

Umwe ati: ”Amasasu menshi yatangiye kumvikana saa kumi n’ebyeri zirenga, bigeza saa moya tukiyumva, gusa ntabwo turamenya impamvu yayo mwatubariza.”

Amakuru Umuseke ufite ni uko hakekwa ko hari itsinda rya bamwe mu bagororwa b’ibihazi (Ibisambo byagiye byiba amafaranga kuri za sitasiyo zicuruza ibikomoka kuri Peteroli, ndetse n’abandi bashinjwa ubwicanyi), ko ari bo bari batangiye kurira urukuta rwa Gereza kugira ngo bacike, ariko bagakomwa imbere n’inzego zishinzwe uburinzi kuri Gereza.

Bamwe bari buriye urukuta bari hejuru bashaka gusimbuka, bivugwa ko bari bafite amabuye.

Imyigaragambyo muri iriya Gereza ngo yaba yaratangiye ku Cyumweru. Ndetse hari amakuru avuga ko hari abarashwe barakomereka (cyangwa barapfa).

Umuseke wahamagaye Umuvugizi w’Urwego rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, aboherereza ubutumwa ko aza kubavugisha.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo