Urubyiruko rwa Afurika rurasabwa kuba igisubizo cy’Inzara n’amapfa byibasira uyu mugabane

Guhera ku wa Mbere tariki 20 Kanama 2018 i Kigali hateganyijwe inama mpuzamahanga y’iminsi ibiri, igamije gushakira ibisubizo ibibazo by’inzara n’ubukene ku mugabane wa Afurika, hifashishijwe urubyiruko.

Iyo nama ifite insaganyamtsiko igira iti ‘Urubyiruko mu buhinzi, igisubizo kirambye mu guca inzara n’ubukene muri Afurika’ yateguwe n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku buhinzi n’ibiribwa (FAO), Umuryango wa Afurika Yunze ubumwe na Guverinoma y’u Rwanda.

Izahuriza hamwe abantu basaga 500 biganjemo urubyiruko haganirwa ku buryo hakongerwa umubare w’urubyiruko rukora imirimo ijyanye n’ubuhinzi, kongera umusaruro hifashishijwe ikoranabuhanga no guhanga udushya

Urubyiruko rutarengeje imyaka 25 rugize 60% by’abaturage miliyari 1.2 batuye Afurika, nyamara nirwo rwibasiwe n’ubushomeri cyane cyane mu bice by’icyaro.

Iyi nama izitabirwa n’abari mu nzego zifata ibyemezo, abashinzwe iterambere, abikorera, amashyirahamwe y’abagore n’urubyiruko, abashakashatsi n’inzobere mu burezi.

Izafungurwa na Perezida Paul Kagame ndetse izitabirwa kandi n’Umuyobozi Mukuru wa FAO ku Isi, José Graziano de Silva ndetse na Li Yong, Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Iterambere ry’nganda (UNIDO).

Muri iyi nama FAO izatangirizamo porogaramu z’ikoranabuhanga enye harimo izigamije kongerera abahinzi kubona indyo yuzuye, kongera umasaruro no kongera imibereho n’amafaranga umuhinzi yinjiza.

Ubushakashatsi wagaragaje ko iyo ubuhinzi buteye imbere muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, bigira akamaro mu kugabanya ubukene kurusha iterambere ry’izindi nzego.

Nubwo aha ariho akazi kari, urubyiruko rusa n’urutera umugongo ubuhinzi kubera ubukene, imvune n’umusaruro muke biba mu buhinzi.

Imibare ya Banki y’Isi igaragaza ko ubuhinzi muri Afurika biteganyijwe ko buzaba bwinjiza tiliyari imwe y’amadolari mu mwaka wa 2030.

Muri iyi nama kandi hazaba amarushanwa ku bazarusha abandi mu kugaragaza porogaramu z’ikoranabuhanga zafasha mu kongera umusaruro w’ubuhinzi. Hazanaba imurika ry’ibyagiye bigerwaho mu ikoranabuhanga mu buhinzi.

Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo