Urubyiruko rurasabwa gutinyuka ubuhinzi kuko ari umwuga utera ishema uwukora

Hagamijwe guteza imbere ubukungu burambye bushingiye k’ubuhinzi ,Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi n’abafatanyabikorwa bayo bagiranye ikiganiro n’urubyiruko rwibumbiye mu ihuriro ”RYAF”rigamije guteza imbere ubuhinzi ,maze rurasabwa gutinyuka ubuhinzi n’ubworozi kuko ari umwuga uhesha ishema nyirawo iyo awukoze neza kinyamwuga.

Ubwo kuri uyu wa 27 Ugushyingo ,hatangizwaga ibibikorwa by’iminsi itatu byiswe “Youth in Agribusiness Caravan” Umuyobozi Mukuru w’Igenamigambi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Octave Semwaga, yabwiye urwo rubyiruko ko ubuhinzi bukozwe neza bubyara inyungu ihagije ,kandi bukagirira akamaro abantu benshi.

Dr. Semwaga yibukije urwo rubyiruko ko gukorerea ubuhinzi mu Rwanda ari ishema rikomeyekuko hafi 1/3 cy’umusaruro mbumbe uturuka mubikomoka kubuhinzi n’ubworozi.

Ati “Uko bukorwa bugakorwa neza biba bifite inyungu yagutse ,kubera ko aba ari umwuga ukora kugirango ufashe abantu bose.Ariko noneho mugihugu cyacu nk’umwihariko aho abantu benshi bakora ubuhinzi n’ubworozi ,aho umusaruro mbumbe w’igihugu hafi 1/3 aho kiva mubyerekeye ubuhinzi n’ubworozi ,mu kubukorera noneho mugihugu nkiki cyacu ni ishema kuruta…utabaze wenda n’inyungu biza kukugirira wowe kugiti cyawe ,ariko urebye ko ari umwuga uri bugirire akamaro abantu bose”.

Dr. Octave Semwaga yasabye urubyiruko kwegera inzego zishinzwe ubuhinzi kuko hari amakuru ziba zifite yarufasha guteza imbere ubuhinzi bwabo.

Jean Baptiste Hategekimana Umuyobozi w’ihuriro ry’urubyiruko riteza imbere ubuhinzi “RYAF “yavuze ko urubyiruko rwamaze kuyoboka umwuga w’ubuhinzi n’ubworozi ,rufashwa kunoza ibyo bakora kugirango bibashe guhangana ku isoko .

Ati “ Iyo dufasha urubyiruko kubona umurimo unoze ,biboneka bite?biboneka aho uwo dusanganye yorora inkwavu enye ,eshanu,ni gute ashobora gufashwa akaba yakorora inkwavu ibihumbi bine,ibihumbi bitanu. Ibyo nibyo bizatuma abo akoresha bahembwa ,nawe ubwe najya ku isoko ayabone” .

Hategekimana yavuze ko nka RYAF bagerageza gushaka urubyiruko rwize ibindi bitari ubuhinzi kugirango ruhuze imbaraga n’urwize ubuhinzi hagamijwe guhangana n’ibibazo ubuhinzi bukunze guhura nabyo birimo imihindagurikire y’ikirere n’ibindi.

Urubyiruko rwitabiriye Youth in Agribusiness Caravan 2018 rwasobanuriwe amahirwe ari mubuhinzi n'ubworozi
Muri gahunda ya “Youth in Agribusiness Caravan 2018”,biteganyijwe Ministeri n’Abafatanyabikorwa bayo barimo AgriProFocus Rwanda ,HortINVEST, Help a Child Rwanda, ICCO Cooperation , USAID Feed the Future Hinga Weze, Rural Development Initiative, na YEAN Rwanda, bazazenguruka uturere dutandukanye basura urubyiruko rukora ubuhinzi n’ubworozi.

Kuva muri 2017 Leta y’u Rwanda binyuze muri BDF yatangije gahunda ngarukamwaka igamije gufasha abarangije icyiciro cya mbere n’icya kabiri cya kaminuza ariko badafite akazi bafite imishinga y’ubuhinzi n’ubworozi.

Muri Kanama uyu mwaka wa 2018 ,ku nshuro ya gatatu, BDF yatanze aya mahirwe aho urubyiruko rudafite akazi ariko rwarangije kaminuza rutanga imishinga ku karere, iyujuje ibisabwa ikoherezwa muri BDF igahabwa amahirwe yo kuba yafashwa muri gahunda yayo ya” Agri-Business”.

Daniel Hakizimana
Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo