Urubyiruko n’abarwayi badafite kivurira bagiye kubonera ibisubizo muri OASIS RWANDA

Rumwe mu rubyiruko rw’u rwanda rwishyize hamwe rukora umuryango udaharanira inyungu wiswe OASIS Rwanda Organisation.

Urubyiruko ni kimwe mu bintu igihugu cyubakiraho kuko usanga aba arizo mbaraga z’igihugu kandi bakaba aribo baba bafite iya mbere mu kuzana iterambere mu gihugu cyabo.

Nyuma y’uko rero mu Rwanda hari urubyiruko rwinshi rufite impano ariko zikaba zitabona uko zabyazwa umusaruro ndetse kandi urubyirko rwinshi rukaba rufite ibibazo byo kubura akazi kandi ari nabyo bituma bajya mu ngeso mbi ndetse hakaba hariho n’abantu baba barwaye bakabura ubushobozi bwo kwivuza bitewe n’ubukene nibwo rumwe mu rubyiruko rwishyize hamwe rushinga umuryango udaharanira inyungu ariko uaharanira inyungu z’abanyamuryango wiswe OASIS RWANDA Organisation.
Nkuko babidutangarije, bavuze ko ari gitekerezo bagize bakabona urubyiruko rugomba kwishyira hamwe rugateza imbre impano zabo, rugafasha abatafite kivurira kuko nta bushobozi ndetse bakanafasha bagenzi babo kuba babona icyo gukora bakava mu bukene bityo ngo imico mibi ivugwa kurubyiruko ikagabanuka.
Kuri iki cyumweru rero nibwo abasaga 20 bo muri uyu muryango bahuriye mu nama yo kwiga uko uyu muryango washyirwaho bakaba bashyizeho amahame ndetse n’amategeko ndetse ngo bakab banzuye ko icya mbere bagiye gukora ari ugushaka uko babona ibyangombwa bya Leta bagatangira bagakora.
Ubwo twaganiraga numwe mu banyamuryango bakomeye muri uyu muryango witwa Murazigaruye Papy yadusobanuriye muri aya magambo agira ati “Uyu muryango urafunguye kuri buri wese kandi ni uw’urubyiruko kuko hari ubwo bazajya babonamo akazi, naho kubijyanye n’abarwayi bazajya bakorerwa ubuvugizi kandi ngo habeho abantu bo kubakurikirana”.

Oasis Rwanda ikaba rero ubu yaratangiye gukora ndetse ubu abanyarwanda bose bakaba bafite amahirwe yo kujyamo ngo bitewe n’ibisabwa.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo