Urubanza rwa Urayeneza Gérard n’abo bareganwa rwongeye gusubikwa

Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Ukwakira 2020, rwasubitse urubanza ubushinjacyaha buregamo Urayeneza Gérard na bagenzi be ku byaha birimo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru yerekeye Jenoside, nyuma y’aho uruhande ruhagarariye abaregera indishyi rutabonetse mu iburanisha.

Urayeneza na bagenzi be bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no kuba hari imibiri yagaragaye mu kigo cy’ibitaro bya Gitwe ahagarariye bikavugwa ko yaba yarahishiriye amakuru ntavuge ko ihari.

Ni imibiri bivugwa ko ari iy’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, igatabwa muri icyo kigo, bikavugwa ko ngo Urayeneza yari abizi ko hari umwobo yajugunywemo ariko akaganga gutanga amakuru.

Kuri uyu wa Gatanu, iburanisha ryari ryasubukuwe. Urukiko rwavuze ko hari abaregeye indishyi batanze ikirego, gusa ko umwunganizi wabo atabashije kuboneka kuko yarumenyesheje impamvu z’uburwayi akanagaragaza impapuro za muganga.

Umwe mu bunganira abaregwa, yavuze ko iburanisha ridakwiriye gusubikwa kuko byaba ari ugutinza urubanza ahubwo urukiko rukwiye gukomeza iburanishwa hanyuma abaregera indishyi bakazakurikira aho iburanisha rizaba rigereye.

Abaregwa kandi bavuze ko ikirego cy’indishyi cyatandukanywa n’ibindi bakurikiranyweho birimo ibyaha byo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru yerekeye Jenoside, gusa Ubushinjacyaha bwavuze ko bidakwiye ko ibirego byombi bitandukanywa kuko ngo abaregwa muri dosiye zombi ari abantu bamwe kandi barebwa n’izo ndishyi.

Nyuma yo kumva impande zombi, urukiko rwafashe umwanzuro wo gusubika iburanisha, rikazasubukurwa ku wa 30 Ukwakira 2020 ku isaha ya saa mbili z’igitondo.

Abafunze ni Urayeneza Gérard, Nyakayiro Samuel, Rutaganda Dominique, Munyampundu Leon bakunze kwita Kinihira na Nsengiyaremye Elisée naho Ruganizi Benjamin yatorotse ubutabera.


Urubanza ruregwamo uyu Urayeneza Gérard na bagenzi be rwongeye gusubikwa

Noneho Leta yivanze mu kibazo cya wa musaza ufite ifoto imanitse ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri Gisozi, uwunganira Paul Rusesabaginawo mu Bubiligi avuga uko yangiwe kumugeraho aho afungiye:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo