Urubanza rwa Radio Amazing Grace na RURA rugiye kuburanishwa


Kuri uyu wa kane tariki ya 6 Nzeri 2018 nibwo urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ruratangira kuburanisha urubanza Radio Amazing Grace yarezemo ikigo ngenzura mikorere RURA n’urwego rw’Abanyamakuru bigenzura RMC.

Radio Amazing Grace yafunzwe burundu muri Mata 2018 nyuma yuko RURA isheshe amasezerano aha Radio Amazing Grace uburenganzira bwo gukorera mu Rwanda bitewe n’ikiganiro cyatambukijwe kuri iyi Radio n’umuvugabutumwa wita Niyibikora Nikolas cyashinzwe kwibasira no kwandagaza abagore.

Umuyobozi w’iyi Radio Gregory Brian Schoof yakunze kuvuga ko atumva impamvu Radio ye yafungwa kandi uwatambukije ikiganiro atarigeze akurikiranwa nk’umunyacyaha ndetse akaba atari n’umukozi we,ahubwo yari umukiriya wa Radio wishyuraga kugirango atambutse ibiganiro bye.

Kuri ubu Abantu benshi bategerezanyije amatsiko ibazava mu rubanza ruzaba kuri uyu wakane saa mbili za Mugitondo.

Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Frank Kuya 8-09-2018

Ino radio nayo irashekeje ishaka kuburana na leta yacu kandi n a bacamanza bacu baruca uko abayobozi babishaka.