Urubanza rwa Prof. Karuranga rwusubitswe ku nshuro ya Kane

Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rukorera mu Mujyi wa Kigali mu Murenge wa Kimironko mu Kagali ka Kibagabaga kuri uyu wa Kane tariki 14 Kanama rwari kuburanisha urubanza Ubushinjacyaha buregamo Prof. Karuranga Egide ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo ariko rwongeye gusubikwa ku nshuro ya Kane.

Ku isaha ya saa sita z’amanywa kuri uyu wa Kane, nibwo Umucamanza yavuze ko urubanza rusubitswe ku mpamvu zitasobanuwe.

Uru rubanza ubundi rwari kuba saa mbiri za mu gitondo, Umucamanza yahise avuga ko Prof. Karuranga Egide azaburana ku wa 20 Kanama 2020.

Uru rubanza rwa Prof. Karuranga Egide rwaherukaga gusubikwa ku wa 27 Nyakanga 2020 bisabwe n’Ubushinjacyaha kuko bwavugaga yapimwe COVID-19 agahita ajyanwa mu kato ahabugenewe.

Ubushinjacyaha ntabwo bwigeze busobanura aho Prof Karuranga yashyizwe mu kato, gusa bwabwiye Urukiko ko kumenya aho Prof. Karuranga Egide yashyizwe byabazwa Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) cyangwa Minisiteri y’Ubuzima, bo bafite inshingano zo gupima abantu Coronavirus.

Ibi byamaganiwe kure n’Abunganira Prof. Karuranga Egide basaba Urukiko kubaza Ubushinjacyaha aho umukiliya wabo ari, Me Murangwa Faustin yabwiye Urukiko ko umukiliya we kuva yafatwa n’Ubugenzacyaha batarabonana ko kandi n’umuryango we utazi aho ari.

Me Kiloha Olivier we yavuze ko Prof. Karuranga Egide afunzwe mu buryo bunyuranije n’amategeko kuko mu gihe Ubushinjacyaha bwamaze kuregera Urukiko urubanza ruba rugomba kuba mu masaha atarenze 48.

Uyu Munyamategeko yasabye Urukiko ko umukiliya we arekurwa agakurikiranwa adafunze kuko amategeko atubahirijwe.

Me Idahemuka Tharcisse yavuze ko kuba Prof. Karuranga Egide urubanza rwe rutaburanishwa ko nk’umwunganira mu mategeko bibabaje.

Ati “Ejo saa sita z’amanywa nibwo barusubitse, twumvaga rugomba kuba nta kabuza kuko rwari rumaze gusubikwa inshuro ya Gatatu. Twizeye ko ku wa 20 Kanama 2020 noneho rushobora kuzaba, tugize amahirwe twazabanza kuvugana n’uwo twunganira kuko kuva yafatwa nta n’umwe mu banyamategeko be uramuca iryera.”

Mu minsi yashize Ubugenzacyaha bw’u Rwanda bwavuze ko bwataye muri yombi Prof. Karuranga Egide ku wa 03 Nyakanga /2020 akurikiranyweho ibyaha bibiri. Icyaha cyo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro n’icyaha cyo gufata icyemezo gishingiye ku Itonesha, ubucuti, urwango.

Ikinyamakuru Umuseke dukesha iyi nkuru kivuga ko gifite amakuru ko Prof Karuranga Egide nyuma yo gupimwa COVID-19 yahise ajyanwa mu “kigo k’inzererezi” ahazwi nko Kwa Kabuga, aho yashyizwe mu kato kugira ngo harebwe niba yaranduye Covid-19, agiye kumara iminsi 45 ari muri Kasho.

Twabibutsa ko Prof Karuranga Egide yari Umuyobozi wungirije wa Kaminuza ya Kibungo iherutse gufungwa burundu na Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda (MINEDUC).


Abunganira Prof Karuranga bavuga ko batarabonana na we kuva yatabwa muri yombi


Urubanza rwa Prof. Karuranga rwusubitswe ku nshuro ya Kane

Ishyaka R2UDA rya Barafinda ryandikiye umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu (UN HUMAN RIGHTS) risaba kurenganurwa, amashyaka ya PS Imberakuri na Dalfa Umurinzi avuga ko Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda iri kwigiza nkana mu kwamagana itoranywa rya Madamu Laure Uwase nk’umwe mu bagize Akanama gashinzwe gucukumbura uruhare rukemangwa rwa Leta y’u Bubiligi mu gihe cy’ubukoloni muri RDC, u Rwanda n’u Burundi, impunzi z’Abarundi zanditse zisaba gutaha iwabo zirageramiwe n’andi makuru menshi utapfa gusanga ahandi ni k’UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo