Close MORE NEWS Idamange ngo yagabweho igitero n’abantu batazwi UMUBAVU.com Umubavu Kuya 4-03-2021 saa 09:47' whatsapp Facebook Idamange Iryamugwiza Yvonne ukurikiranyweho ibyaha 6 birimo guteza imvururu muri rubanda, kuri uyu wa Kane nibwo aburanira imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo. Inteko iburanisha igizwe n’umucamanza n’umwanditsi . Urubanza ruri kuba hifashishijwe ikoranabuhanga ,uregwa ari kuri Station ya RIB ya Remera aho afungiye mu gihe urukiko rwo rwari Kibagabaga mu Mujyi wa Kigali. Mu cyumba cy’iburanisha, harimo abanyamakuru ndetse n’abandi bantu bake bo mu nzego zishinzwe uburenganzira bwa muntu, mu gihe ku rundi ruhande Idamange ari kumwe n’umwunganizi we mu cyumba cya RIB. Ubushinjacyaha buvuga ko Idamange yakoze ibyaha ko bumukurikiranyeho bitandatu, ari byo: 1. Guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda 2. Gutesha agaciro ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, 3. Gutanga Sheki zitazigamiye 4. Gutangaza amakuru y’ibihuha 5. Gutambamira ishyirwa mu bikorwa ry’imirimo y’igihugu, 6. Gukubita no gukomeretsa Idamange yahise abwira Urukiko ko ibyaha byose akurikiranyweho n’Ubushinjacyaha atabyemera. Ubushinjacyaha bwafashe umwanya busobanura icyaha ku kindi uko Idamange yagikoze. Bwavuze ko Idamange yavuze ko Abanyarwanda barambiwe “gufatirwa imyanzuro idahwitse”. Aha ngo yasabye Abanyarwanda guhurira kuri Village Urugwiro (Ibiro bya Perezida) kugira ngo bigaragambye. Ngo yanasabye Abanyarwanda baba mu Ntara kuza kwigaragambiriza i Kigali ndetse asaba n’abari mu mahanga kwigaragambya. Bwakomeje buvuga ko Idamange yavuze ko Leta icuruza imibiri y’abishwe muri Jenoside abanyamahanga basura inzibutso. Ubushinjacyaha buti “Idamange yavuze ko u Rwanda ruyobowe n’umuzimu”. Umucamanza yahaye ijambo Idamange ngo yisobanure, avuga ko icyamuteye kuvuga ari agahinda yari afite. Ati “Njye natangiye gutekereza kuvugira abaturage muri Guma mu Rugo ya mbere kandi murabizi ko abaturage bari bashonje. Idamnage avuga ko yibajije impamvu iyo habayeho ikintu gituma habaho Guma mu Rugo babanza gufunga insengero. Abamwunganira bo bavuze ko umukiriya wabo yagabweho igitero n’abantu batazwi. Uyu mugore wavuzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera amagambo aremereye yakoreshaga mu biganiro yatangaga kuri Youtube ivugwagaho gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi aho yatawe muri yombi ku ya 15 Gashyantare 2021. Uyu mugore akurikiranyweho ibyaha bine ari byo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, icyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha, icyo konona cyangwa gutesha agaciro urwibutso rwa Jenoside cyangwa ahashyinguye imibiri y’abazize Jenoside ndetse n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake yakoze ubwo yaajyaga gufatwa agakubita icupa umupoli mu mutwe. Ku wa Mbere w’icyumweru gishize, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwari rwashyikirije dosiye ye Ubushinjacyaha kugira ngo bumuregere inkiko. Idamange yatawe muri yombi amaze gutambutsa ibiganiro bisa nk’ibihabanye n’ukuri ndetse bimwe muri byo yanahamagariye abantu kujya gukora imyigaragambyo ku biro by’Umukuru w’Igihugu. Benshi baramuneze kubera kuvuga ku mukuru w’Igihugu, nka Ingabire Marie Immaculee wavuze ko nta mukuntu ukwiye gukinisha kuvuga nabi Perezida kuko iyo hari “umuhangaye uba uhangaye Abanyarwanda twese twamutoye.” Idamange akimara gutabwa muri yombi, bamwe mu banyarwanda baba mu mahanga, biraye mu mihanda ngo basaba ko arekurwa kuko bo bamufata nk’impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu. Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) Aa Kuya 5-03-2021 Ariko Rwanda we uwaturoze ntiyakarabyeb nonese uti umwanya abuze ko Umubyeyi yamukubise aba yanga Umubyeyi we?! None se avuga ibitagenda mugirango banga U Rwanda?!tumenye iki ibihembo by ibyaha ni urupfu abibwira ko igihugu bakigabanye bakica,bagahohotera abandi bitwaje ko igihugu bagifashe umunsi wabo nawo uzagera kadafi arihe(yari ntwari)?Mombutu,sadamu,kabila ... kazigaba André Kuya 4-03-2021 Izo mvururu se zabaye ryari zabereye hehe ? Ni nde wafatiwe kuri présidence akavuga KO yari yitabiriye umurariko wa Idamange ? Ibyo yavuze byose se ikitari ukuri ni ikihe ? IYO umuntu avuze ibyo ufata nk,ibinyoma uramunyomoza ukavuga ukuri ntabwo ashyirwaho iterabwoba ,nihungetwa nk,ibyakoreqe Mme IDAMANGE. Yvone kazigaba André Kuya 4-03-2021 Izo mvururu se zabaye ryari zabereye hehe ? Ni nde wafatiwe kuri présidence akavuga KO yari yitabiriye umurariko wa Idamange ? Ibyo yavuze byose se ikitari ukuri ni ikihe ? IYO umuntu avuze ibyo ufata nk,ibinyoma uramunyomoza ukavuga ukuri ntabwo ashyirwaho iterabwoba ,nihungetwa nk,ibyakoreqe Mme IDAMANGE. Yvone INKURU ZASOMWE CYANE ubukungu Kigali: Baranduye imyaka y’abaturage ngo ni ’ Umwanda’ iyobokamana BYAKAZE: Muri EDNTR Umuvugizi n’Umubitsi baramarana Leta nidatabara amakuru Tanzania: Perezida Samia Suluhu yasubije abamugereranya na Magufuli amakuru Umugore wa Magufuli ararwaye politike Perezida Idriss Déby wa Tchad yishwe arashwe n’inyeshyamba amakuru Kigali:Polisi yacakiye abibaga mu maduka bakoresheje imfunguzo z’incurano politike Mu Rwanga hari abanyamakuru banga kwiteranya n’Ubutegtsi amakuru Abagabo 2 barasiwe i Rubavu bagerageza kwinjira mu Rwanda banyuze ahatemewe ubukungu Batangiye kwiyahura! Inzara iraca ibintu mu nkambi z’impunzi mu Rwanda NDANGIRA amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi
Idamange ngo yagabweho igitero n’abantu batazwi UMUBAVU.com Umubavu Kuya 4-03-2021 saa 09:47' whatsapp Facebook Idamange Iryamugwiza Yvonne ukurikiranyweho ibyaha 6 birimo guteza imvururu muri rubanda, kuri uyu wa Kane nibwo aburanira imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo. Inteko iburanisha igizwe n’umucamanza n’umwanditsi . Urubanza ruri kuba hifashishijwe ikoranabuhanga ,uregwa ari kuri Station ya RIB ya Remera aho afungiye mu gihe urukiko rwo rwari Kibagabaga mu Mujyi wa Kigali. Mu cyumba cy’iburanisha, harimo abanyamakuru ndetse n’abandi bantu bake bo mu nzego zishinzwe uburenganzira bwa muntu, mu gihe ku rundi ruhande Idamange ari kumwe n’umwunganizi we mu cyumba cya RIB. Ubushinjacyaha buvuga ko Idamange yakoze ibyaha ko bumukurikiranyeho bitandatu, ari byo: 1. Guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda 2. Gutesha agaciro ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, 3. Gutanga Sheki zitazigamiye 4. Gutangaza amakuru y’ibihuha 5. Gutambamira ishyirwa mu bikorwa ry’imirimo y’igihugu, 6. Gukubita no gukomeretsa Idamange yahise abwira Urukiko ko ibyaha byose akurikiranyweho n’Ubushinjacyaha atabyemera. Ubushinjacyaha bwafashe umwanya busobanura icyaha ku kindi uko Idamange yagikoze. Bwavuze ko Idamange yavuze ko Abanyarwanda barambiwe “gufatirwa imyanzuro idahwitse”. Aha ngo yasabye Abanyarwanda guhurira kuri Village Urugwiro (Ibiro bya Perezida) kugira ngo bigaragambye. Ngo yanasabye Abanyarwanda baba mu Ntara kuza kwigaragambiriza i Kigali ndetse asaba n’abari mu mahanga kwigaragambya. Bwakomeje buvuga ko Idamange yavuze ko Leta icuruza imibiri y’abishwe muri Jenoside abanyamahanga basura inzibutso. Ubushinjacyaha buti “Idamange yavuze ko u Rwanda ruyobowe n’umuzimu”. Umucamanza yahaye ijambo Idamange ngo yisobanure, avuga ko icyamuteye kuvuga ari agahinda yari afite. Ati “Njye natangiye gutekereza kuvugira abaturage muri Guma mu Rugo ya mbere kandi murabizi ko abaturage bari bashonje. Idamnage avuga ko yibajije impamvu iyo habayeho ikintu gituma habaho Guma mu Rugo babanza gufunga insengero. Abamwunganira bo bavuze ko umukiriya wabo yagabweho igitero n’abantu batazwi. Uyu mugore wavuzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera amagambo aremereye yakoreshaga mu biganiro yatangaga kuri Youtube ivugwagaho gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi aho yatawe muri yombi ku ya 15 Gashyantare 2021. Uyu mugore akurikiranyweho ibyaha bine ari byo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, icyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha, icyo konona cyangwa gutesha agaciro urwibutso rwa Jenoside cyangwa ahashyinguye imibiri y’abazize Jenoside ndetse n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake yakoze ubwo yaajyaga gufatwa agakubita icupa umupoli mu mutwe. Ku wa Mbere w’icyumweru gishize, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwari rwashyikirije dosiye ye Ubushinjacyaha kugira ngo bumuregere inkiko. Idamange yatawe muri yombi amaze gutambutsa ibiganiro bisa nk’ibihabanye n’ukuri ndetse bimwe muri byo yanahamagariye abantu kujya gukora imyigaragambyo ku biro by’Umukuru w’Igihugu. Benshi baramuneze kubera kuvuga ku mukuru w’Igihugu, nka Ingabire Marie Immaculee wavuze ko nta mukuntu ukwiye gukinisha kuvuga nabi Perezida kuko iyo hari “umuhangaye uba uhangaye Abanyarwanda twese twamutoye.” Idamange akimara gutabwa muri yombi, bamwe mu banyarwanda baba mu mahanga, biraye mu mihanda ngo basaba ko arekurwa kuko bo bamufata nk’impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu. Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) Aa Kuya 5-03-2021 Ariko Rwanda we uwaturoze ntiyakarabyeb nonese uti umwanya abuze ko Umubyeyi yamukubise aba yanga Umubyeyi we?! None se avuga ibitagenda mugirango banga U Rwanda?!tumenye iki ibihembo by ibyaha ni urupfu abibwira ko igihugu bakigabanye bakica,bagahohotera abandi bitwaje ko igihugu bagifashe umunsi wabo nawo uzagera kadafi arihe(yari ntwari)?Mombutu,sadamu,kabila ... kazigaba André Kuya 4-03-2021 Izo mvururu se zabaye ryari zabereye hehe ? Ni nde wafatiwe kuri présidence akavuga KO yari yitabiriye umurariko wa Idamange ? Ibyo yavuze byose se ikitari ukuri ni ikihe ? IYO umuntu avuze ibyo ufata nk,ibinyoma uramunyomoza ukavuga ukuri ntabwo ashyirwaho iterabwoba ,nihungetwa nk,ibyakoreqe Mme IDAMANGE. Yvone kazigaba André Kuya 4-03-2021 Izo mvururu se zabaye ryari zabereye hehe ? Ni nde wafatiwe kuri présidence akavuga KO yari yitabiriye umurariko wa Idamange ? Ibyo yavuze byose se ikitari ukuri ni ikihe ? IYO umuntu avuze ibyo ufata nk,ibinyoma uramunyomoza ukavuga ukuri ntabwo ashyirwaho iterabwoba ,nihungetwa nk,ibyakoreqe Mme IDAMANGE. Yvone INKURU ZASOMWE CYANE ubukungu Kigali: Baranduye imyaka y’abaturage ngo ni ’ Umwanda’ iyobokamana BYAKAZE: Muri EDNTR Umuvugizi n’Umubitsi baramarana Leta nidatabara amakuru Tanzania: Perezida Samia Suluhu yasubije abamugereranya na Magufuli amakuru Umugore wa Magufuli ararwaye politike Perezida Idriss Déby wa Tchad yishwe arashwe n’inyeshyamba amakuru Kigali:Polisi yacakiye abibaga mu maduka bakoresheje imfunguzo z’incurano politike Mu Rwanga hari abanyamakuru banga kwiteranya n’Ubutegtsi amakuru Abagabo 2 barasiwe i Rubavu bagerageza kwinjira mu Rwanda banyuze ahatemewe ubukungu Batangiye kwiyahura! Inzara iraca ibintu mu nkambi z’impunzi mu Rwanda NDANGIRA amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi