Urubanza rwa General Rusagara na bagenzi be rwasubitswe kubera kutizera umucamanza

Mu basirikare batatu harimo ab’ipete ryo hejuru bamaze imyaka itatu bafunze, Sgt Francois Kabayiza asanga yararenganye mu gihe umucamanza atahaye agaciro uburwayi bwe.

Umucamanza Patricia Mukanyundo ukuriye inteko, yatunguwe n’uko Sergent wacyuye igihe Francois Kabayiza, yahise atangaza ko atiteguye kuburana.

Yongeyeho ko yihannye uyu mucamanza.

Urukiko rwashatse kumenya impamvu Kabayiza yihannye umucamanza Mukanyundo kandi icyemezo gifashwe kiba aricya rusange.

Mu inzitizi yasobanuye, "umucamanza Patricia Mukanyundo ntabwo yahaye agaciro indwara yanjye."

Abunganira Kabayiza bavuga ko ari we ukunze gufata umwanya munini mu rubanza.

Ikindi ni uko ibikorwa byose biba biri mu izina rye.

Kubw’ubushinjacyaha, ababuranishwa bagamije gutinza urubanza.

Ikindi, "nta mpamvu zifatika Kabayiza n’abamwunganira bagaragaza mu kwihana umucamanza."

Umucyamanza yasabye abandi baregwa kugira icyo bavuga ku kuba Kabayiza amwihannye amushinja kubogama.

Generali Frank Rusagara ndetse na Col Tom Byabagamba ntacyo babivuzeho.

Urubanza ruzakomeza rute?

Uhagarariye ubushinjacyaha bwa gisirikare yavuze ko akurikikije aho urubanza rwari rugeze, bakagombye kuba baratangiye kuburanisha mu mizi.

Kubw’ababuranira, iyo uwushinjwa yihannye umucamanza, urubanza ruhita rusubikwa nta mpaka.

Hanyuma hagategurwa izindi ngingo zizagenderwaho mu rindi buranisha.

Inyuma y’isuzuma, umucamanza yategetse ko handikwa ubwihane.

Ikindi ni uko Kabayiza n’umwunganira bakora ibyo amategeko ateganya.

Nk’uko byasobanuwe iyo habayeho ubwihane, uwabusabye atanga mu nyandiko impamvu z’ubwihane mu gihe kitarenze umunsi umwe.

Kabayiza yari yarahawe igihano cyo gufungwa imyaka 5, kikaba gishigaje ukwezi ngo kirangire.

Yakunze kugaragaza intege nke.

Mu iburana rye yavuga ko ari uburwayi buturuka ku iyicarubozo yakorewe kuko yanze gushinja jenerali uri mu zabukuru, Franck Rusagara na Col Tom Byabagamba.


Col Tom Byabagamba uri mu za bukuru

BBC





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo