Urubanza rwa Cyuma wa ISHEMA TV, abasirikare 2 b’u Rwanda bagiye gusambana bahondagura abaturage, amakuru k’UMUBAVU TV ONLINE

AMAKURU YO KU MUGOROBA WO KURI UYU WA KANE TARIKI YA 11 KAMENA 2020 K’UMUBAVU TV ONLINE

Ku wa Gatatu tariki ya 10 Kamena 2020, nibwo hari hateganyijwe urubanza rwa Niyonsenga Dieudonne alias Cyuma Hassan, gusa rwasubitswe kubera inama y’abacamanza yari iteganyijwe.

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera barashinja abasirikare babiri b’ingabo z’u Rwanda kubahohotera mu buryo butandukanye nyuma yuko bagiye gushaka indaya banyweye ibiyobyabwenge bakabahondagura kugeza ubwo umwe muri bo ajyanywe mu bitaro akaba adashobora kwigenza.

Umuvugabutumwa Sugira Stiven wamamaye mu ivugabutumwa mu Itorero rya Pantekote ryo mu Rwanda, ADEPR nyuma akaza kuburirwa irengero yaganiriye n’umunyamakuru w’UMUBAVU amubwira ibyo ahugiyemo, uburyo yaretse akazi muri ADEPR n’ibindi.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Kamena 2020, Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangaje ko ikirego cya Me Evode Uwizeyimana wari umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera cyashyinguwe. Byatangajwe n’Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda, Nkusi Faustin.

Ni mu gihe icya Dr Isaac Munyakazi wari umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi, Nkusi avuga ko cyo kigikurikiranwa, bakaba bakomeje iperereza ryabo.

Kuri uyu wa Kane kandi mu Burundi bwa mbere nyuma y’urupfu rwa Perezida Nkurunziza hateranye Inama idasanzwe y’Abaminisitiri, yanzuye ko bandikira Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga barusaba gushyira mu bikorwa itegeko rigenga usimbura umukuru w’igihugu igihe atabarutse atarangije imirimo ye.

Muri aya makuru kandi harimo n’ayo hanze y’u Rwanda aho mu gihugu cya Zimbabwe banyomoje amakuru yavugaga ko habaye ihirikwa ry’ubutegetsi ’Coup d’Etat.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump azatangira kwiyamamaza ku itariki Abanyamerika bafite amamuko muri Afurika bibukaho ubucakara.

U Bwongereza bukomeje kunengwa uburyo bwitwaye mu gihe cy’ihangana n’icyorezo cya COVID-19, ubukungu bwabo bushobora kuzamanuka kurusha ubw’ibindi bihugu bikomeye ku isi.

Aya makuru yose n’ayandi tutavuze mu ngingo z’ingenzi urayakurikira k’UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo