Urubanza rwa Cyuma wa ISHEMA TV, RIB isaka kwa Victoire, Museveni mu kaga-Video

Niyonsenga Dieudonne alias Cyuma Hassan nyiri Televiziyo ikorera kuri Murandasi yise ’ISHEMA TV’ yaburanye kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Kamena 2020, Urukiko wisumbuye Rwa Gasabo rwanzura ko uru rubanza ruzasomwa ku wa Gatanu tariki ya 19 Kamena 2020.

Mu gihugu cya Uganda, Perezida Museveni umaze imyaka irenga 30 ku butegetsi akanakomeza kugaragaza inyota yo gukomeza gutegeka, ashobora kuba agiye guhura n’akazi gakomeye nyuma yuko Col. Kizza Besigye yiyunze na Bobi Wine ngo bahangane na we ndetse bamukure ku butegetsi.

Muri iyi Video usanga hasi y’iyi nkuru kandi uriyumviramo inkuru y’umugabo ukekwaho gusambanya umwana yibyariye, abantu 13 batawe muri yombi mu Karere ka Nyamagabe bakekwaho gutema abantu 4, n’uburyo umuyobozi w’ishyaka rya DALFA-UMURINZI ritaremerwa mu Rwanda, Madamu Ingabire Victoire yasatswe na RIB mu rugo rwe igatwara ibikorewshjo bye byose by’itumanaho n’izindi nkuru utapfa gusanga ahandi.

Aya makuru kimwe n’ayandi yose, urayiyumvira muri iyi Video utapfa gusanga ahandi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo