Urubanza rwa Cyuma rukomeje kuba agatereranzamba

Nyuma y’amezi hafi umunani ataraburanishwa mu mizi urukiko rwasubitse urubanza rwagombaga kuburanisha mu mizi, Niyonsenga Dieudonne alias Cyuma Hassan, nyiri Televiziyo ikorera kuri Murandasi yise ISHEMA TV kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Gashyantare 2021.

Cyuma Hasan aregwa n’ubushinjacyaha icyaha cyo gukubita no gukomeretsa gusa mu gihe yatangiye aregwa ibyaha bitatu, uru rubanza rwaje gusubikwa nyuma yuko umucamanza atabonetse ndetse bitangazwa ko rwimuriwe ku itariki ya 3 z’ukwezi kwa gatatu.

Uru rubanza rwa Niyonsenga Dieudonne watangiye aregwa ibyaba bitatu byo gukoresha inyandiko mpimbano, kwiyitiria urwego rw’umwuga no gusagarira abashinzwe umutekano.

Ku wa 19 Kamena 2020 nibwo umucamanza yasomye umwanzuro w’urubanza rwa Niyonsenga Dieudonne wari wajuririye icyemezo cy’umucamanza wa Mbere kimufunga iminsi 30 y’agateganyo, ategeka ko iki cyemezo kidahinduka.

Ni umwanzuro wasomwe mu buryo bw’ibanga kuko UMUBAVU wari wabwiwe ko udasomwa ku wa 19 Kamena 2020 nyamara bigeze ku wa Kabiri tariki ya 24 Kamena 2020 umenya ko wasomwe kuri uwo munsi.

Nkuko byasomwe n’urukiko, ngo ubushinjacyaha bwari bwatanze impamvu zinyuranye kandi ngo zikomeye zituma Niyonsenga Dieudonne akurikiranwa afunzwe by’agateganyo, umucamanza aziha agaciro kuva ubwo Cyuma Hassan yinjira mu buroko kugeza kuri uyu wa Mbere.

Mu iburanisha riheruka Umucamanza yabajije Niyonsenga Dieudonne niba icyaha cyo gukubita no gukomeretsa aregwa acyemera, ahawe ijambo atangira avuga ko afunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Icyo gihe yagize ati "Mfunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko".

Yagaragaje kandi imbogamizi ahura na zo zirimo kutabonana na Avoka we, kuba hari ibikoresho bye byafatiriwe n’ubushinjacyaha kugeza ubu, ibyo avuga ko birimo n’inyandiko zimushinjura kandi bikaba byarafatiriwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Yahise asaba gufungurwa by’agateganyo, gusubizwa ibikoresho bye byafatiriwe n’ubushinjacyaha, gutegeka gereza gushyira imyanzuro y’urukiko muri sisiteme no gutegeka gereza kumwemerera kuvugana n’umwunganira mu mategeko.

Ku kuvugana na Avoka we, Me Gatera Gashabana na we yasabye ko byakorwa kandi akavugana na we mu buryo bw’ibanga.

Gusa ibindi umushinjacyaha yavuze ko by’umwihariko ku bikoresho bye byafatiriwe avuga ko Kamera atari ikintu cyangirika. Aha Niyonsenga yahise avuga ko afite impungenge ko Kamera ye yakwangirika kuko yafashwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ku gutegeka gereza gushyira imyanzuro y’urukiko muri sisiteme, umushinjacyaha yavuze ko byo ari uburenganzira bw’uregwa.

Ku zindi mbogamizi zagaragajwe n’uregwa, zatumye umucamanza ahita asubika iburanisha ategeka ko rizasubukurwa ku itariki ya 11 z’uku kwezi kwa Cumi n’abiri 2020.

Mu gusoma umwanzuro w’urubanza umucamanza yategetse ubushinjacyaha gusubiza ibikoresho bye ariko rutegeka ko akomeza gufungwa urubanza rukazatangira kuburansishwa mu mizi kuwa 15 z’ukwezi kwa kabiri, ari nabwo yagombaga kuburanishwa ariko rwasubitswe rukazaburanishwa kuwa 3/3/2021.

Niyonsenga Dieudonne ’Cyuma Hassan’ yakunze kugaragara akora inkuru zivuganira abaturage bafite ibibazo bitandukanye ataretse no kunenga abayobozi batuzuza inshingano zabo uko bikwiye.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Aaa Kuya 17-02-2021

Ariko jye mba nibaza umuntu azavuga akarengane Kandi bigaragara nuvuga ibitagenda neza ubizire niturangiza ngo tujyendera ku mategeko ubu cyuma bamuhejejemo koko?!!! Nuburyo yavugiraga abarengana Africa we aha!!! Gusa twese turi mu nsi yijuru none niwe ejo ni wowe

Aaa Kuya 17-02-2021

Ariko jye mba nibaza umuntu azavuga akarengane Kandi bigaragara nuvuga ibitagenda neza ubizire niturangiza ngo tujyendera ku mategeko ubu cyuma bamuhejejemo koko?!!! Nuburyo yavugiraga abarengana Africa we aha!!! Gusa twese turi mu nsi yijuru none niwe ejo ni wowe

Aaa Kuya 17-02-2021

Ariko jye mba nibaza umuntu azavuga akarengane Kandi bigaragara nuvuga ibitagenda neza ubizire niturangiza ngo tujyendera ku mategeko ubu cyuma bamuhejejemo koko?!!! Nuburyo yavugiraga abarengana Africa we aha!!! Gusa twese turi mu nsi yijuru none niwe ejo ni wowe