Close MORE NEWS Urubanza rwa Tom Byabagamba uregwa ’ubujura’ rwasubitswe bwa Gatatu UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 13-10-2020 saa 09:22' whatsapp Facebook Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Ukwakira 2020, urubanza rwa Tom Byabagamba wahoze akuriye abashinzwe umutekano wa Perezida Paul Kagame, rwasubitswe ku nshuro ya Gatatu, kuri iyi nshuro akaba ari ku busabe bwe. Tom Byabagamba yaje mu rukiko arinzwe cyane n’abasirikare nkuko bisanzwe, kandi ubu yabonekaga anumvikana mu ijwi nk’ufite intege z’umubiri kurusha ubushize. Ubu uyu warindaga Perezida Kagame araregwa icyaha cyo kwiba Telefone mu rukiko, icyaha we yavuze ko atemera. Uyu munsi mu rukiko we n’abunganizi be basabye umwanya wo kwiga kuri dosiye y’iki cyaha ari kuregwa ngo kuko atigeze ayibona yose. Ubushinjyacyaha bwo bwavuze ko dosiye yayibonye ku gihe kandi akaba yarabonanye n’abamwunganira inshuro ebyiri. Byabagamba n’abamwunganira bo bavuze ko icyo babonye ari ikirego kandi muri dosiye hari raporo y’isaka ryakozwe na ’military police’ aho afungiye, raporo batabonye. Abamwunganira bavuga ko bagomba guhuzwa n’uwo bunganira bakaganira kuri dosiye kugira ngo bayihuze n’amategeko. Ubushinjacyaha buvuga ko bari gushaka gutinza urubanza kuko rumaze gusubikwa inshuro ebyiri. Byabagamba yavuze ko atari we watinza urubanza kandi ari we ukeneye ubutabera kuko ari na we ufunze. Umucamanza yategetse ko uregwa ahabwa umwanya, urubanza ruzasubukurwa tariki 22/10/2020. Aha ni ku wa Kabiri, Byabagamba ari kumwe n’umwunganira mu rukiko Mu kwezi kwa Kane, igisirikare cy’u Rwanda cyatangaje ko Koloneri Tom Byabagamba azongera akagezwa imbere y’inkiko aregwa ibindi byaha yakoze afunze. Ibyo byaha igisirikare cyamureze ni ukugerageza gutanga ruswa no kugerageza gucika gereza. Nyuma, ubugenzacyaha bw’u Rwanda bwavuze ko bwafunze abagabo batatu, barimo musanzire we John Museminali, bashinjwa gushaka gutorokesha Byabagamba aho afungiye. Umucuruzi John Museminali ni umugabo wa Rosemary Museminali wahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, uyu akaba ari umuvandimwe wa Mary Baine wahoze akuriye Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro cy’u Rwanda (RRA), Madamu Baine akaba ari umugore wa Tom Byabagamba. Koloneri Byabagamba kandi, mu kwezi kwa 12 umwaka ushize yahamijwe ibindi byaha bine n’urukiko rw’ubujurire aribyo bine; kwamamaza ibihuha bagamije kwangisha abaturage ubutegetsi buriho, gusebya igihugu kandi ari umuyobozi, guhisha ibintu byari gufasha mu kugenza icyaha gikomeye no gusuzugura ibendera ry’igihugu. Kuri ibi byaha, umucamanza w’urukiko rw’ubujurire yategetse ko afungwa igihe kiri hagati y’imyaka 10 na 15, no kwamburwa impeta za gisirikare. Kuva mu 2014, Byabagamba na muramu we Frank Rusagara (Jenerali wasezerewe mu ngabo) bafunzwe baregwa biriya byaha. Col Byabagamba ubwo yari agejejwe ku rukiko rwa Kagarama mu kwa Karindwi Col Byabagamba aherutse kuregwa n’igisirikare gushaka gucika gereza Imodoka ya gisirikare yari imutwaye yari irizwe cyane Inyuma y’imodoka imutwaye hari n’indi na yo imurinze, irimo abasirikare Amafoto: BBC Abayeho mu buzima busharira nyuma yo gukora impanuka igufwa bakarikuramo ubu akaba ategereje kurisubizwamo: Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE amakuru Ukuri ku bikemangwa ko urukingo rwa Covid-19 rwaba rurimo ’ikimenyetso cy’inyamaswa’ iyobokamana Imana yamuhaye ubutumwa imutegeka kubunyuza k’UMUBAVU-Video amakuru Amatora Uganda: Bobi Wine yatangaje ikintu gikomeye nyuma yo gutora amakuru Nyarugenge: Umugabo yaramutumye agarutse asanga yimukanye ibintu byose amakuru Ingagi zasanzwemo icyorezo cya COVID-19 ku nshuro ya Mbere amakuru Uko umusirikare w’u Rwanda wo mu ngabo za UN yiciwe muri Centrafrique amakuru Amerika: Umugore rukumbi wari ku rutonde rw’abakatiwe kwicwa yanyonzwe amakuru Inkuru y’umupolisi yakubise umugore inkoni igafata umwana we w’amezi 9 agapfa amakuru Kim Jong-un yahaye ubutumwa bukomeye Joe Biden ugiye gutegeka USA NDANGIRA Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi amakuru S.E.A.L SUPPORT “MADE IN RWANDA”CAMPAIGN Inkuru zamamaza Hill Top Hotel yaguteguriye Poromosiyo utabona ahandi mu Gikombe cya Afurika
Urubanza rwa Tom Byabagamba uregwa ’ubujura’ rwasubitswe bwa Gatatu UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 13-10-2020 saa 09:22' whatsapp Facebook Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Ukwakira 2020, urubanza rwa Tom Byabagamba wahoze akuriye abashinzwe umutekano wa Perezida Paul Kagame, rwasubitswe ku nshuro ya Gatatu, kuri iyi nshuro akaba ari ku busabe bwe. Tom Byabagamba yaje mu rukiko arinzwe cyane n’abasirikare nkuko bisanzwe, kandi ubu yabonekaga anumvikana mu ijwi nk’ufite intege z’umubiri kurusha ubushize. Ubu uyu warindaga Perezida Kagame araregwa icyaha cyo kwiba Telefone mu rukiko, icyaha we yavuze ko atemera. Uyu munsi mu rukiko we n’abunganizi be basabye umwanya wo kwiga kuri dosiye y’iki cyaha ari kuregwa ngo kuko atigeze ayibona yose. Ubushinjyacyaha bwo bwavuze ko dosiye yayibonye ku gihe kandi akaba yarabonanye n’abamwunganira inshuro ebyiri. Byabagamba n’abamwunganira bo bavuze ko icyo babonye ari ikirego kandi muri dosiye hari raporo y’isaka ryakozwe na ’military police’ aho afungiye, raporo batabonye. Abamwunganira bavuga ko bagomba guhuzwa n’uwo bunganira bakaganira kuri dosiye kugira ngo bayihuze n’amategeko. Ubushinjacyaha buvuga ko bari gushaka gutinza urubanza kuko rumaze gusubikwa inshuro ebyiri. Byabagamba yavuze ko atari we watinza urubanza kandi ari we ukeneye ubutabera kuko ari na we ufunze. Umucamanza yategetse ko uregwa ahabwa umwanya, urubanza ruzasubukurwa tariki 22/10/2020. Aha ni ku wa Kabiri, Byabagamba ari kumwe n’umwunganira mu rukiko Mu kwezi kwa Kane, igisirikare cy’u Rwanda cyatangaje ko Koloneri Tom Byabagamba azongera akagezwa imbere y’inkiko aregwa ibindi byaha yakoze afunze. Ibyo byaha igisirikare cyamureze ni ukugerageza gutanga ruswa no kugerageza gucika gereza. Nyuma, ubugenzacyaha bw’u Rwanda bwavuze ko bwafunze abagabo batatu, barimo musanzire we John Museminali, bashinjwa gushaka gutorokesha Byabagamba aho afungiye. Umucuruzi John Museminali ni umugabo wa Rosemary Museminali wahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, uyu akaba ari umuvandimwe wa Mary Baine wahoze akuriye Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro cy’u Rwanda (RRA), Madamu Baine akaba ari umugore wa Tom Byabagamba. Koloneri Byabagamba kandi, mu kwezi kwa 12 umwaka ushize yahamijwe ibindi byaha bine n’urukiko rw’ubujurire aribyo bine; kwamamaza ibihuha bagamije kwangisha abaturage ubutegetsi buriho, gusebya igihugu kandi ari umuyobozi, guhisha ibintu byari gufasha mu kugenza icyaha gikomeye no gusuzugura ibendera ry’igihugu. Kuri ibi byaha, umucamanza w’urukiko rw’ubujurire yategetse ko afungwa igihe kiri hagati y’imyaka 10 na 15, no kwamburwa impeta za gisirikare. Kuva mu 2014, Byabagamba na muramu we Frank Rusagara (Jenerali wasezerewe mu ngabo) bafunzwe baregwa biriya byaha. Col Byabagamba ubwo yari agejejwe ku rukiko rwa Kagarama mu kwa Karindwi Col Byabagamba aherutse kuregwa n’igisirikare gushaka gucika gereza Imodoka ya gisirikare yari imutwaye yari irizwe cyane Inyuma y’imodoka imutwaye hari n’indi na yo imurinze, irimo abasirikare Amafoto: BBC Abayeho mu buzima busharira nyuma yo gukora impanuka igufwa bakarikuramo ubu akaba ategereje kurisubizwamo: Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE amakuru Ukuri ku bikemangwa ko urukingo rwa Covid-19 rwaba rurimo ’ikimenyetso cy’inyamaswa’ iyobokamana Imana yamuhaye ubutumwa imutegeka kubunyuza k’UMUBAVU-Video amakuru Amatora Uganda: Bobi Wine yatangaje ikintu gikomeye nyuma yo gutora amakuru Nyarugenge: Umugabo yaramutumye agarutse asanga yimukanye ibintu byose amakuru Ingagi zasanzwemo icyorezo cya COVID-19 ku nshuro ya Mbere amakuru Uko umusirikare w’u Rwanda wo mu ngabo za UN yiciwe muri Centrafrique amakuru Amerika: Umugore rukumbi wari ku rutonde rw’abakatiwe kwicwa yanyonzwe amakuru Inkuru y’umupolisi yakubise umugore inkoni igafata umwana we w’amezi 9 agapfa amakuru Kim Jong-un yahaye ubutumwa bukomeye Joe Biden ugiye gutegeka USA NDANGIRA Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi amakuru S.E.A.L SUPPORT “MADE IN RWANDA”CAMPAIGN Inkuru zamamaza Hill Top Hotel yaguteguriye Poromosiyo utabona ahandi mu Gikombe cya Afurika