Close MORE NEWS Urubanza rw’uwari Gitifu wa Cyuve rwoherejwe mu rukiko rw’ibanze UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 31-07-2020 saa 09:29' whatsapp Facebook Urukiko rwisumbuye rwa Musanze rwategetse ko urubanza rwa Sebashotsi Gasasira Jean Paul wahoze ari gitifu w’Umurenge wa Cyuve mu karere ka Musanze na bagenzi baregwa gukubita no gukomeretsa abaturage, rumanurwa rukajya kuburanishirizwa mu rukiko rw’ibanze rwa Muhoza, kuko ngo bo badafite ububasha bwo kuruburanisha. Ni icyemezo cyafashwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Nyakanga ku isaha ya saa cyenda nubwo abaregwa batari mu rukiko, gusa abari baje kumva uru rubanza bari benshi buzuye mu cyumba cy’iburanisha bicaye bahanye intera ya metero, abandi na bo batari bake barukurikiranira hanze. Umucamanza yatangiye asoma icyaha Sebashotsi na bagenzi be baregwa cyo gukubita no gukomeretsa Nyirangaruye Clarisse na Manishimwe Jean Baptiste, anagaragaza uko ubushinjacyaha bwagaragaje uko cyakozwe, ndetse anagaruka ku buhamya bwagiye butangwa n’abatangabuhamya batandukanye na bo bavugaga ko Sebashotsi na bagenzi bakubise abaturage. Umucamanza kandi yanagaragaje uko abaregwa bagiye biregura aho bavuze ko Sebashotsi na Dasso Nsabimana bemeye icyaha bakanagisabira imbabazi bavuga ko nta bushake babikoranye ahubwo ari amakosa baguyemo ku mpamvu z’akazi barimo, mu gihe abandi batatu bareganwa bo bahakanye icyaha baregwa. Umucamanza yavuze ko urukiko rumaze gusuzuma ibi byose, rwasanze abaregwa icyaha cyo gukubita no gukomeretsa baragikoze batabishaka, ngo kuko bari mu kazi bityo ko batahanishwa igifungo cy’imyaka 15, aha kandi ngo mu bushishozi bwarwo rwasanze icyaha baregwa gifite igihano kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarengeje imyaka itanu, bityo basanga imanza zihabwa ibihano nk’ibi ziburanishirizwa mu rukiko rw’ibanze. Urukiko rugendeye kuri izi ngingo n’izindi zikubiye mu ngingo z’amategeko agena ibyaha ibihano, rwagaragaje ko uru rubanza Urukiko rwisumbuye rwa Musanze nta bubasha rufite rwo kuruburanisha, bityo urukiko rutegeka ko ruhita rwoherezwa kuburanishirizwa mu rukiko rw’ibanze rwa Muhoza. Sebashotsi wahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Cyuve na DASSO bagaragaye mu mashusho bakubita abaturage, bakurikiranyweho gukubita no gukomeretsa aba baturage Umunyamakuru Rutembesa wakoreye UMUBAVU byakekwaga ko yaburiwe irengero yongeye kuboneka ahishura byinshi byamubayeho birimo no kuzira ko yandikiye inkuru UMUBAVU, Karasira nyuma yuko yandikiwe ibaruwa iganisha ku kwirukanwa byahinduye isura, n’andi makuru menshi utapfa gusanga ahandi ni k’UMUBAVU TV ONLINE: Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE amakuru Ishyaka rirasaba ko ingabo z’u Rwanda zivanwa muri Centrafrique amakuru Ukuri ku bikemangwa ko urukingo rwa Covid-19 rwaba rurimo ’ikimenyetso cy’inyamaswa’ amakuru Amatora Uganda: Bobi Wine yatangaje ikintu gikomeye nyuma yo gutora iyobokamana Imana yamuhaye ubutumwa imutegeka kubunyuza k’UMUBAVU-Video amakuru Uko umusirikare w’u Rwanda wo mu ngabo za UN yiciwe muri Centrafrique amakuru Icyoba ni cyose mu Mujyi wa Bangui wiciwemo umusirikare w’u Rwanda amakuru Nyarugenge: Umugabo yaramutumye agarutse asanga yimukanye ibintu byose amakuru Ingagi zasanzwemo icyorezo cya COVID-19 ku nshuro ya Mbere amakuru Amerika: Umugore rukumbi wari ku rutonde rw’abakatiwe kwicwa yanyonzwe NDANGIRA Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi amakuru S.E.A.L SUPPORT “MADE IN RWANDA”CAMPAIGN Inkuru zamamaza Hill Top Hotel yaguteguriye Poromosiyo utabona ahandi mu Gikombe cya Afurika
Urubanza rw’uwari Gitifu wa Cyuve rwoherejwe mu rukiko rw’ibanze UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 31-07-2020 saa 09:29' whatsapp Facebook Urukiko rwisumbuye rwa Musanze rwategetse ko urubanza rwa Sebashotsi Gasasira Jean Paul wahoze ari gitifu w’Umurenge wa Cyuve mu karere ka Musanze na bagenzi baregwa gukubita no gukomeretsa abaturage, rumanurwa rukajya kuburanishirizwa mu rukiko rw’ibanze rwa Muhoza, kuko ngo bo badafite ububasha bwo kuruburanisha. Ni icyemezo cyafashwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Nyakanga ku isaha ya saa cyenda nubwo abaregwa batari mu rukiko, gusa abari baje kumva uru rubanza bari benshi buzuye mu cyumba cy’iburanisha bicaye bahanye intera ya metero, abandi na bo batari bake barukurikiranira hanze. Umucamanza yatangiye asoma icyaha Sebashotsi na bagenzi be baregwa cyo gukubita no gukomeretsa Nyirangaruye Clarisse na Manishimwe Jean Baptiste, anagaragaza uko ubushinjacyaha bwagaragaje uko cyakozwe, ndetse anagaruka ku buhamya bwagiye butangwa n’abatangabuhamya batandukanye na bo bavugaga ko Sebashotsi na bagenzi bakubise abaturage. Umucamanza kandi yanagaragaje uko abaregwa bagiye biregura aho bavuze ko Sebashotsi na Dasso Nsabimana bemeye icyaha bakanagisabira imbabazi bavuga ko nta bushake babikoranye ahubwo ari amakosa baguyemo ku mpamvu z’akazi barimo, mu gihe abandi batatu bareganwa bo bahakanye icyaha baregwa. Umucamanza yavuze ko urukiko rumaze gusuzuma ibi byose, rwasanze abaregwa icyaha cyo gukubita no gukomeretsa baragikoze batabishaka, ngo kuko bari mu kazi bityo ko batahanishwa igifungo cy’imyaka 15, aha kandi ngo mu bushishozi bwarwo rwasanze icyaha baregwa gifite igihano kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarengeje imyaka itanu, bityo basanga imanza zihabwa ibihano nk’ibi ziburanishirizwa mu rukiko rw’ibanze. Urukiko rugendeye kuri izi ngingo n’izindi zikubiye mu ngingo z’amategeko agena ibyaha ibihano, rwagaragaje ko uru rubanza Urukiko rwisumbuye rwa Musanze nta bubasha rufite rwo kuruburanisha, bityo urukiko rutegeka ko ruhita rwoherezwa kuburanishirizwa mu rukiko rw’ibanze rwa Muhoza. Sebashotsi wahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Cyuve na DASSO bagaragaye mu mashusho bakubita abaturage, bakurikiranyweho gukubita no gukomeretsa aba baturage Umunyamakuru Rutembesa wakoreye UMUBAVU byakekwaga ko yaburiwe irengero yongeye kuboneka ahishura byinshi byamubayeho birimo no kuzira ko yandikiye inkuru UMUBAVU, Karasira nyuma yuko yandikiwe ibaruwa iganisha ku kwirukanwa byahinduye isura, n’andi makuru menshi utapfa gusanga ahandi ni k’UMUBAVU TV ONLINE: Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE amakuru Ishyaka rirasaba ko ingabo z’u Rwanda zivanwa muri Centrafrique amakuru Ukuri ku bikemangwa ko urukingo rwa Covid-19 rwaba rurimo ’ikimenyetso cy’inyamaswa’ amakuru Amatora Uganda: Bobi Wine yatangaje ikintu gikomeye nyuma yo gutora iyobokamana Imana yamuhaye ubutumwa imutegeka kubunyuza k’UMUBAVU-Video amakuru Uko umusirikare w’u Rwanda wo mu ngabo za UN yiciwe muri Centrafrique amakuru Icyoba ni cyose mu Mujyi wa Bangui wiciwemo umusirikare w’u Rwanda amakuru Nyarugenge: Umugabo yaramutumye agarutse asanga yimukanye ibintu byose amakuru Ingagi zasanzwemo icyorezo cya COVID-19 ku nshuro ya Mbere amakuru Amerika: Umugore rukumbi wari ku rutonde rw’abakatiwe kwicwa yanyonzwe NDANGIRA Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi amakuru S.E.A.L SUPPORT “MADE IN RWANDA”CAMPAIGN Inkuru zamamaza Hill Top Hotel yaguteguriye Poromosiyo utabona ahandi mu Gikombe cya Afurika