Urubanza rw’umunyemari Nkubiri Alfred rwasubitswe kuko arwaye,

Ku Rukiko rw’Ibanze rwa Gasabo ruherereye mu Kagali ka Kibagabaga mu Murenge wa Kimironko kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Nyakanga 2020, hari hateganyijwe iburanishwa ry’urubanza rw’umunyemari Nkubiri Alfred ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo, abamwunganira basaba ko iburanisha risubikwa kubera ko arwaye.

Uyu munyemari watawe muri yombi ku wa 29 Kamena 2020, Ubushinjacyaha bumurega ibyaha bitatu aribyo guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano, guhisha ibintu byakoreshejwe cyangwa byagenewe gukoresha icyaha ndetse n’icyaha cy’ubuhemu.

Kuva yafatwa yafungiwe kuri RIB ya Kimihurura nyuma ararwara ajyanwa mu Bitaro by’Umwami Faisal byatumye n’uyu munsi yari yaje kuburana arwaye.

Kuri uyu wa Kane, inteko y’Umucamanza umwe n’Umwanditsi w’Urukiko yinjiye mu cyumba cy’urukiko saa 9h40 z’igitondo.

Ubushinjacyaha bwari ku Cyicaro cy’urukiko kimwe n’umwe mu bunganira uregwa mu gihe Nkubiri Alfred we yaburanye ari kuri Sitasiyo ya Polisi ya Remera, Urubamza kandi rwabaye hifashishijwe ikoranabuhanga rya Video Conference. Umucamanza yavuze ko iri koranabuhanga ryifashishijwe mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Umucamanza yabanje guha abunganira umunyemari Nkubiri Alfred umwanya, bagaragaza ko batiteguye kuburana kuko hari ibindi bimenyetso Ubushinjacyaha bwashyize muri Sisitemu mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Nyakanga 2020.

Bavuze ko bataburana batazi ibindi byaha Ubushinjacyaha bwashyize muri dosiye ya Nkubiri Alfred.

Uyu Munyamategeko yahise abwira kandi Umucamanza ko Nkubiri atameze neza mu mubiri, yakagombye kuba yajyanywe kwa Muganga kuko arwaye.


Me Rutagengwa Jean Damascente yabwiye Urukiko ko umukiriya we arwaye

Umucamanza yahaye ijambo Ubushinjacyaha, buvuga ku mbogamizi zari zimaze gutangwa n’Abunganira Nkubiri Alfred, bwavuze ko Abanyamategeko ba Nkubiri bavuga ko hari ibindi byaha byashyizwe muri Sisitemu byo atari byo kuko ngo nta byaha bishya birimo.

Ku birebana n’uburwayi bwa Nkubiri Ubushinjacyaha bwavuze ko byumvikana ko Urukiko rutaburanisha umuntu urwaye.

Abanyamategeko ba Nkubiri, Me Hubert Rubasha na Me Rutagengwa Jean Damascente basabye ko urubanza rusubikwa kuko Nkubiri afite uburwayi kandi umuntu atahita amenya igihe azavira mu Bitaro.

Basabye Urukiko ko byibura urubanza rwakwimurirwa mu cyumweru gitaha.

Umucamanza yahise avuga ko Nkubiri Alfred azaburana ameze neza, ko kandi yagaragaje intege nke ubwo yasabwaga guhagarara ngo aburane bikamunanira, akavuga yicaye.

Umucamanza yanzuye ko urubanza rwimuriwe ku wa 06 Kanama 2020 saa mbiri za mu gitondo.


Abuntu benshi bari baje gukurikirana uru rubanza rw’umunyemari Nkubviri Alfred

Gitifu arashinjwa guhohotera umuturage amuziza ubutaka bwe, uwo Polisi yishe imurashe, Dr Kayumba yakatiwe igifungo cy’umwaka, CSP Zuba wemereye umuvandimwe wa Gen Patrick Nyamvumba gusurwa yakatiwe gukomeza gufungwa n’andi makuru menshi utapfa gusanga ahandi ni k’UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo