Urubanza rw’ubujurire rwa Cyuma wa ISHEMA TV rurasubitswe

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Kamena 2020, hari hategerejwe iburanisha ry’urubanza rw’umunyamakuru akaba n’umuyobozi wa ISHEMA TV, Niyodusenga Dieudonné uzwi ku izina rya Cyuna Hassan, ariko uru rubanza rurasubitswe.

Amakuru dukesha ubwanditsi bw’Urukiko, gusubika urubanza kimwe n’izindi zimwe na zimwe, byatewe n’inama y’abacamanza iteganyijwe uyu munsi ku Rukiko rw’Ikirenga.

Ubwo aheruka gusomerwa ku wa 11 Gicurasi 2020, Umucamanza yakatiye Cyuma kuba afunzwe mu gihe cy’iminsi 30, akaba yaravanywe i Rusororo akoherezwa i Mageragere.

Akurikiranyweho ibyaha bitatu, gukoresha inyandiko mpimbano, kwiyitiria urwego rw’umwuga no gusagarira abashinzwe umutekano. Ibi byaha byose arabikana.

Urubanza rwa Cyuma Hassan rwimuriwe ku wa Mbere tariki ya 15 Kamena 2020, ubujurire bwe bukazaburanishwa n’Urukiko rwisumbuye Rwa Gasabo, hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Andi makuru yerekeye urupfu rwa Perezida Nkurunziza urayasanga muri iyi Video utapfa gusanga ahandi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo