Urubanza rw’abarimo umunyemari Nkubiri rwasubitswe kubera Covid-19

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Nyakanga 2020, ku Rukiko rw’ibanze rwa Gasabo ruri mu Murenge wa Kimironko mu Kagali ka Kibagabaga hagombaga gutangira urubanza ubushinjacyaha buregamo abarimo umunyemari Nkubiri Alfred na Karuranga Egide, uru rubanza rwasubitswe kubera icyorezo cya COVID-19.

Ku isaha ya Saa 09h40 nibwo Inteko yari igizwe n’umucamanza umwe n’umwanditsi w’urukiko iyobowe na Nshimiyimana Justin yinjiye mu cyumba cy’urukiko cyarimo abunganizi mu mategeko, abantu babiri n’abanyamakuru bake bari baje kumva izo manza.

Umucamanza yahise abwira abari aho mu cyumba cy’iburanisha ati “Turaje ariko tuje kubabwira ko uyu munsi iburanisha ryari riteganijwe ritakibaye kubera ko Kasho za Police zose zo mumujyi wa Kigali abafungwa bazifungiyemo bapimwe Covid-19 none bose bari mu kato bityo rero izo manza ntizikibaye.”

Yakomeje abaza niba nta banyamategeko bari baje bahagarariye Nkubiri Alfred cyangwa abahagarariye Karuranga Egide asanga aba Nkubiri babuze ariko abanyamategeko bunganira Karuranga Egide uko bari batatu bose bahari.

Me Murangwa Faustin wunganira Karuranga Egide yahise abwira umucamanza ko afite ikibazo gikomeye.

Ati “Usibye gusa ko nzi ko nunganira Egide mu mategeko, nta handi hantu ndamubona, tumaze ibyumrweru bibiri dusiragira kuri Police twaramubuze tudashobora kumubona.”

Avuga ko uretse no kuba COVID -19 ari icyorezo kireba bose na Karuranga arimo, ngo asanganywe izindi ndwara.

Me Tharcisse Idahemuka yahise na we avuga ko urebye ahantu Karuranga afungiye naho urukiko ruri hari intera irenga Kilometero imwe, akibaza impamvu aburanira i Gasabo kandi afungiye Kicukiro.

Me Kiloha Olivier na we uri mu bunganira Karuranga Egide yabwiye UMUSEKE ko ubundi umukiriya we afunzwe n’ubushinjacyaha, akavuga ko ari bwo bwari kuza mu rubanza nk’uko natwe na bo bari baje biteguye kuburana.

Avuga ko Karuranga adafunzwe n’urukiko muri uyu mwanya ahubwo ko afunzwe n’ubushinjacyaha.

Yemeza ko iyo ubushinjacyaha buregeye urukiko umuburanyi nta gihindutse uwo muburanyi aba agomba kuburanishwa bitarenze amasaha 48 byibura.

Me Kiloha avuga ko hirengangijwe ingingo ya 70 mu miburanishirize y’imanza nshinjabyaha.

Karunga Egide ari mu bapimwe Covid-19 ahita ashyirwa mu kato k’iminsi 14, haba abamwunganira mu mategeko cyangwa abo muryango we ntawumugeraho .

Kugeza ubu afungingiye muri Kasho ya Police ya Kicukiro.

Umucamanza yabwiye abunganira abaregwa n’ubushinjacyaha ko izo nzitizi zose batanze bareka bakazazigaragaza mu gihe cyo kuburana ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo.

Karuranga Egide amaze iminsi 17 muri Kasho ya Police kuko yafashwe ku wa 03 Nyakanga 2020.

Uyu mugabo ubushinjacyaha bumukurikiranyeho ibyaha bibiri aribyo gucunga nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro no gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti, urwango, cyangwa icyenewabo.

Umunyemari Nkubiri Alfred we afungiye muri Kasho ya Kimihurura nawe yashyizwe mu kato k’iminsi 14 kuko ari mubafungwa bapimwe Covid-19.

Nta muntu n’umwe wemerewe kumugeraho yaba abamwunganira mu mategeko cyangwa abo mu muryango we kubera kwirinda ko habaho kwanduzanya COVID-19.

We aregwa ibyaha birimo guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano, icyaha cyo guhisha ibintu byakoreshejwe cyangwa byagenewe gukoreshwa icyaha n’icyaha cy’ubuhemu.

Uyu munyemari Nkubiri Alfred arenganwa n’abandi bantu batandatu ari bo Uzabakiriho Elias, Nsengiyumva Amon, Uwagiwabo Faustin, Rugerinyange Laurent, Tuyizere Francoise na Karuranga Egide.

Umucamanza yategetse ko uru rubanza rusubikwa rukazaburanishwa ku wa 27 Nyakanga 2020 saa mbiri za mu gitondo baba batarava mu kato bakazaburanishwa hifashishijwe iya Kure.


Urukiko rwasubitse iburanisha ry’abaregwaga kuko bashyizwe mu kato ka COVID-19

Ingabire Victoire ati "Nimushire ubwoba bitazatuma muba Pararize, ubwenge bwanyu bugatekereza mu buryo butaribwo:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo