Urubanza ruregwamo abari abayobozi ba ADEPR rwongeye kugira inzitizi

Urubanza ruregwamo abahoze ari abayobozi b’Itorero rya ADEPR barimo Sibomana Jean wari Umuvugizi waryo na Tom Rwagasana wari Umuvugizi wungirije, rwongeye gusubikwa rwimurirwa mu kwezi gutaha bitewe nabamwe batitabye.

Abantu 12 bahoze ari Abayobozi ba ADEPR bari kwitaba Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo kuri uyu wa Gatatu uru banza rwabo rwongeye gusubikwa, bitewe n’ umwe muri bo utabonetse mu cyumba cy’iburanisha bituma umucamanza yanzura ko rusubikwa.

Tom Rwagasana, Sibomana Jean, Mutuyemariya Christine, Sebagabo Muyehe, Leonard Gasana, Sindayigaya Valens, Niyitanga Theophile, Salton Benika, Mukabera Bertin, Lynea Twizerimana Emmanuel, Nzabarinda Mediatrice na Mukakamari Tharcisse nibo barerwa muri uru rubanza aho baregwa kunyereza umutungo w’Itorero rya ADEPR.

Twizerimana niwe uregwa muri iyi dosiye utitabye, maze urukiko rwanzura ko urubanza rusubikwa kugira ngo yongere ahamagazwe.

Mu iburanisha ryabaye ku wa Mbere, uru rubanza rwasubitswe ku mpamvu z’uko umucamanza yiyambuye inshingano zo kuburanisha uru rubanza maze rwohererezwa urugereko ruburanisha ibyaha bimunga ubukungu.

Ibyaha aba bose baregwa birimo ibyo kunyereza umutungo no gukoresha impapuro mpimbano bivugwa ko babikoze ubwo bari bafite inshingano zo kuyobora iri torero rya ADEPR.

Biteganyijwe ko aba bose uko ari 12 bazongera kwitaba Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo ku wa 29 Ugushyingo 2018, saa mbili za mu gitondo.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo