Urubanza RRA iregamo PTC y’umuryango wa Rwigara rwajemo inzitizi

Urubanza ikigo cy’igihugu gishinzwe gukusanya imisoro n’amahoro Rwanda Revenue Authority (RRA) kiregamo Premier Tobacco Company (PTC) rw’umuryango wa Rwigara rwa baye kuri uyu wa kane rwaje mo inzitizi zirimo kuba RRA yarareze isimbutse inzego ngo yagombaga kunyuramo mbere yo gutanga ikirego mu rukiko.

Inzitizi yabonetse k ’uruhande rwa PTC TOBACCO ni imisoro y’umurengera yishyuzwa na RRA urubanza ntirwacishijwe mu nama ntegura rubanza ngo nk’uko ingingo ya 24 ivuga ko mbere y’uko urubanza ruburanishwa rubanza gucishwa muri iyo nama ntegurarubanza utishimiye icyo cyemezo agakomeza kuregera Perezida w’urukiko bityo rero urubanza rusubire mu nama ntegurarubanza iyo nzitizi nivaho urubanza ruzakomeza.

RRA itanga ikirego yagendeye ku ngingo ya 271 igenga amategeko y’igihugu y’ubucuruzi irega abari abayobozi baba nyamigabane ngo bacunze nabi sosiyete kandi noneho RRA yatanze ikirego itabyemerewe kandi bisaba ko register general niwe wagombaga kubisuzuma hanyuma agatanga ikirego umwanditsi amaze kubona raport y’umugenzuzi nibwo yareze.

Abunganira ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro RRA bavuga ko uwunganira Premier Tobacco Company agomba gutanga inzitizi afite nubwo baba barasimbutse.
Yagize ati, " nubwo haba harabayeho gusimbuka etape bagomba gutanga inzitizi zose noneho abacamanza bakabisuzuma kuko babishoboye cyane ko inzitizi ze ntacyo zivuze kuko urubanza rwasomwe ingingo ya 46 niyo RRA yareze PTC inshingiraho kubaryozwa bananiwe kwishyura".

Yakomeje agira ati,"Kubijyanye n’inzitizi ko haba hatarabaye inama ntegurarubanza ngo barabizi ko byakozwe nk’uko bigomba gukorwa uyu munsi yatanze inzitizi ayitanga imbere y’inteko y’abantu avuga ko hari uburenganzira yabujijwe ariko nziko ntabyabaye ashaka gutinda mu manza ashobora kuba atazi urukiko ari kuburanyirizwamo."

Abunganira PTC Metre Janvier avuga ko urubanza bari bararuhaye ubucamanza. Yagize ati, "koko nibyo urubanza mvuga rwaciwe Ku itariki 5 z’uk’ukwezi abavuga ko ari ntacyo bimaze bo ntacyo bavuga,nibareke abavuga ko hari icyo bimaze tuvuge kuko nitwe tuzi icyo tuvuga, bavuze ko ntazi urukiko mburanyirizwamo ahubwo bo bibagiwe 271 barega bashingiraho ahubwo ntibazi aho baburanira ko ari mu rukiko twetugomba gukomeza kujurira kugirango hakurikizwe prosedure nyayo".

Urukiko rwavuze ko ruzasoma urubanza kuri 18 z’uk’ Ukwezi. Ibibazo by’uru ruganda byatangiye kuvugwa cyane, ubwo umwe mu bana ba Rwigara, Diane Rwigara yagaragazaga ko yifuza kwiyamamariza kuyobora igihugu.

By UMWALI Chantal





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo