Close MORE NEWS Uriya ni ’Tantine’, ni umubyeyi mwiza cyane- Karasira avuga Victoire UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 15-10-2020 saa 17:48' whatsapp Facebook Karasira Aimable uzwiho gutanga ibitekerezo bye mu buryo bwihariye kandi yisanzuye, avuga ko Madamu Ingabire Victoire ari umubyeyi mwiza ngo atabona uko arondora ibigwi bye mu Banyarwanda nubwo ngo hari abagenda bamusebya. Ibi Karasira yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye n’UMUBAVU wamubazaga uko afata Victoire n’ibyo amuziho by’umwihariko nk’uwitiriwe umunsi mpuzamahanga wo kuzirikana imfungwa za politike n’abafungiwe ibitekerezo byabo wamwitiriwe ’Ingabire Day’ wizihizwa ku wa 14 Ukwakira. Karasira abajijwe uko afata Victoire, ati "Uriya ni Tantine, ni umubyeyi mwiza cyane ntabona uko ndaondora ibigwi bhye mu Banyarwanda". Avuga ko ari umuntu wangishijwe n’itangazamakuru rimwangisha abantu kimwe n’abantu ku giti cyabo avuga ariko ngo ni umubyeyi ufite umutima wa kimuntu kandi wa kibyeyi. Karasira avuga ko Victoire ashaka demokarasi n’ubutegetsi bugendeye ku matora, ngo kandi nubwo atavuga rumwe na Leta, ntiyabaye ikigwari nk’abo avuga ko basigaye hanze birirwa batongana basebya igihugu. we ngo yaraje ari gutanga umusanzu we. Ashingiye ku munsi mpuzamahanga wo kuzirikana imfungwa za politike n’abafungiwe ibitekerezo byabo, Karasira yagarutse ku bantu batandukanye bagiye baburirwa irengero, abagiye bicwa kimwe n’abagifunze. Muri aba yagarutse kuri Niyonsenga Dieudonne alias Cyuma Hassan, nyiri Televiziyo ikorera kuri Murandasi yise ’ISHEMA TV’ ufunzwe akurikiranyweho ibyaha bitatu birimo gukoresha inyandiko mpimbano, kwiyitiria urwego rw’umwuga no gusagarira abashinzwe umutekano, ibyaha byose ahakana. Karasira kandi yakomoje kuri Kizito Mihigo igipolisi cy’u Rwanda mu kwa Kabiri cyatangaje ko yapfuye yiyahuye ntibivugweho rumwe, akavuga ko uyu munsi witiriwe Victoire ’Ingabire Day’ ari uwo kuzirikana abaharanira ukuri bose bikarangira babiguyemo. Uretse Karasira uvuga byinshi byiza bya Ingabire Victoire, hari undi muturage baziranye umuvuga imyato avuga ko kuva bamenyanye amusokoza muri Salon aho akora, ngo yamugiriye neza nyuma yo kumuha serivisi yari yaje gusaba. Uyu muturage avuga ko yagerageje kugenzura Victoire ngo yumve ko yamwumvaho ikiganiro kibi ariko ngo mu myaka ibirti bamaranye bakorana nat kibi aramwumvaho. Icyakora avuga ko ibyo kuvugwa nabi abyumva hanze, akavuga ko iyo abyumvise bimushobera, ati "Nanjye bikambere urujijo gutyo nyine nkavuga nti ’ese hanze bamuvuga nabi’ ariko mu rugo jyewe iyo mpageze mbona nta kibazo". Akomeza avuga ko n’aho atuye ntawumuvuga nabi ngo uretse ibivugwa gusa ko yafungiwe ibya Politiki, akavuga ko ubusanzwe asabana n’abantu. Ingabire Victoire, ni umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda akanaba umuyobozi w’ishyaka rya DALFA-Umurinzi ritaremerwa n’amategeko mu Rwanda, ishyaka yashinze mu mwaka ushize wa 2019. BYINSHI BIKOMEYE KARASIRA YAVUZE KURI INGABIRE VICTOIRE KIMWE N’UYU MUTURAGE UMUVUGA IMYATO URABYIYUMVIRA MURI IYI VIDEO: Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) Alphonse Kuya 16-10-2020 Victoire komera ukuri kubaka guhesha ishema . Ngusabye ibi bikurikira : kudasebya igihugu cyawe . Kudashikamira abo urusha intege . Kutavangura abene gihugu cg ironda karere ukamenya ko bose bagomba gusangira ibyiza by’igihugu Prezida wacu Paul Kagame ati >> twubakire igihugu cyacu kumusingi ukomeye . Ibindi IMANA izabigushoboza kdi jy’upfukama usenge (uzambwire ko wabonye ubu butumwa) MATH Kuya 15-10-2020 NJYE MUZAMUMBAZE TWARAGANIRIYE N’AKEZA NKORA NAGAKUYE KUBABYEYI; UMURYANGO;ITORERO ARIKO NJYE WICARANYE NA Mme IUV I KINYINYA NO KU GISHUSHU MUMUMBAZE; NI UMUBYEYI MWIZA IMVUGO NIYO NGIRO Masters ARAZIFITE AKUBWIRA IBYIZA WAKORA MU BUZIMA BWAWE BWOSE AKABIKUBWIRA MUGIHE CYA 3xMN.NABABAYE CYANE BAFUNZE NSABIYAREMYE GRACIEN;BONIFACE TWAGIRIMANA;BISHE ANSELME AKANYUZO BANIGA KIZITO AGAHEBUZO BIRUKANA UMUGABO W’AMANYAMA AIMABLE KARASIRA NZASEKA ARI UKO GAHUTU;GATWA NA GATUTSI BUMVIKANYE.MBEGA UMUZI AFUNGIYE MURI 1930? IBUKA IJAMBO LUMUMBA KASABU BAVUZE BAGEZE I BR"ICI LES NOIRS SON DES BLANC!" YARI UMUTEGETSI VERDIQUE 5PERR NIBO BARI BEMEREWE KUMUSURA. INKURU ZASOMWE CYANE amakuru Umupolisi wari urinze umutekano wa Perezida yatunguranye yuzura ‘umwuka wera’ amakuru Sadate yasabwe kwishyura ½ cy’amafaranga yemereye Amavubi amakuru Red-Tabara yemeza ko abarwanyi bayo bafatiwe mu Rwanda ari abayo amakuru Biravugwa ko Coronavirus yaba iri kuvuza ubuhuha muri Tanzania amakuru Col Rutiganda wari Burugumesitiri wa Murama ya Gitarama yapfiriye mu mashyamba ya DRC amakuru Chameleone agiye kwimukira muri Amerika nyuma yo gutsindwa amatora amakuru Uganda: Urukiko rwategetse abasirikare kuva ku rugo rwa Bobi Wine amakuru Musanze: Abacungagereza batatu n’abandi bantu bari mu kabari batawe muri yombi amakuru Abarihiwe amashuri na Leta bakanga kwishyura barasabirwa ibihano na BRD NDANGIRA amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi
Uriya ni ’Tantine’, ni umubyeyi mwiza cyane- Karasira avuga Victoire UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 15-10-2020 saa 17:48' whatsapp Facebook Karasira Aimable uzwiho gutanga ibitekerezo bye mu buryo bwihariye kandi yisanzuye, avuga ko Madamu Ingabire Victoire ari umubyeyi mwiza ngo atabona uko arondora ibigwi bye mu Banyarwanda nubwo ngo hari abagenda bamusebya. Ibi Karasira yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye n’UMUBAVU wamubazaga uko afata Victoire n’ibyo amuziho by’umwihariko nk’uwitiriwe umunsi mpuzamahanga wo kuzirikana imfungwa za politike n’abafungiwe ibitekerezo byabo wamwitiriwe ’Ingabire Day’ wizihizwa ku wa 14 Ukwakira. Karasira abajijwe uko afata Victoire, ati "Uriya ni Tantine, ni umubyeyi mwiza cyane ntabona uko ndaondora ibigwi bhye mu Banyarwanda". Avuga ko ari umuntu wangishijwe n’itangazamakuru rimwangisha abantu kimwe n’abantu ku giti cyabo avuga ariko ngo ni umubyeyi ufite umutima wa kimuntu kandi wa kibyeyi. Karasira avuga ko Victoire ashaka demokarasi n’ubutegetsi bugendeye ku matora, ngo kandi nubwo atavuga rumwe na Leta, ntiyabaye ikigwari nk’abo avuga ko basigaye hanze birirwa batongana basebya igihugu. we ngo yaraje ari gutanga umusanzu we. Ashingiye ku munsi mpuzamahanga wo kuzirikana imfungwa za politike n’abafungiwe ibitekerezo byabo, Karasira yagarutse ku bantu batandukanye bagiye baburirwa irengero, abagiye bicwa kimwe n’abagifunze. Muri aba yagarutse kuri Niyonsenga Dieudonne alias Cyuma Hassan, nyiri Televiziyo ikorera kuri Murandasi yise ’ISHEMA TV’ ufunzwe akurikiranyweho ibyaha bitatu birimo gukoresha inyandiko mpimbano, kwiyitiria urwego rw’umwuga no gusagarira abashinzwe umutekano, ibyaha byose ahakana. Karasira kandi yakomoje kuri Kizito Mihigo igipolisi cy’u Rwanda mu kwa Kabiri cyatangaje ko yapfuye yiyahuye ntibivugweho rumwe, akavuga ko uyu munsi witiriwe Victoire ’Ingabire Day’ ari uwo kuzirikana abaharanira ukuri bose bikarangira babiguyemo. Uretse Karasira uvuga byinshi byiza bya Ingabire Victoire, hari undi muturage baziranye umuvuga imyato avuga ko kuva bamenyanye amusokoza muri Salon aho akora, ngo yamugiriye neza nyuma yo kumuha serivisi yari yaje gusaba. Uyu muturage avuga ko yagerageje kugenzura Victoire ngo yumve ko yamwumvaho ikiganiro kibi ariko ngo mu myaka ibirti bamaranye bakorana nat kibi aramwumvaho. Icyakora avuga ko ibyo kuvugwa nabi abyumva hanze, akavuga ko iyo abyumvise bimushobera, ati "Nanjye bikambere urujijo gutyo nyine nkavuga nti ’ese hanze bamuvuga nabi’ ariko mu rugo jyewe iyo mpageze mbona nta kibazo". Akomeza avuga ko n’aho atuye ntawumuvuga nabi ngo uretse ibivugwa gusa ko yafungiwe ibya Politiki, akavuga ko ubusanzwe asabana n’abantu. Ingabire Victoire, ni umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda akanaba umuyobozi w’ishyaka rya DALFA-Umurinzi ritaremerwa n’amategeko mu Rwanda, ishyaka yashinze mu mwaka ushize wa 2019. BYINSHI BIKOMEYE KARASIRA YAVUZE KURI INGABIRE VICTOIRE KIMWE N’UYU MUTURAGE UMUVUGA IMYATO URABYIYUMVIRA MURI IYI VIDEO: Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) Alphonse Kuya 16-10-2020 Victoire komera ukuri kubaka guhesha ishema . Ngusabye ibi bikurikira : kudasebya igihugu cyawe . Kudashikamira abo urusha intege . Kutavangura abene gihugu cg ironda karere ukamenya ko bose bagomba gusangira ibyiza by’igihugu Prezida wacu Paul Kagame ati >> twubakire igihugu cyacu kumusingi ukomeye . Ibindi IMANA izabigushoboza kdi jy’upfukama usenge (uzambwire ko wabonye ubu butumwa) MATH Kuya 15-10-2020 NJYE MUZAMUMBAZE TWARAGANIRIYE N’AKEZA NKORA NAGAKUYE KUBABYEYI; UMURYANGO;ITORERO ARIKO NJYE WICARANYE NA Mme IUV I KINYINYA NO KU GISHUSHU MUMUMBAZE; NI UMUBYEYI MWIZA IMVUGO NIYO NGIRO Masters ARAZIFITE AKUBWIRA IBYIZA WAKORA MU BUZIMA BWAWE BWOSE AKABIKUBWIRA MUGIHE CYA 3xMN.NABABAYE CYANE BAFUNZE NSABIYAREMYE GRACIEN;BONIFACE TWAGIRIMANA;BISHE ANSELME AKANYUZO BANIGA KIZITO AGAHEBUZO BIRUKANA UMUGABO W’AMANYAMA AIMABLE KARASIRA NZASEKA ARI UKO GAHUTU;GATWA NA GATUTSI BUMVIKANYE.MBEGA UMUZI AFUNGIYE MURI 1930? IBUKA IJAMBO LUMUMBA KASABU BAVUZE BAGEZE I BR"ICI LES NOIRS SON DES BLANC!" YARI UMUTEGETSI VERDIQUE 5PERR NIBO BARI BEMEREWE KUMUSURA. INKURU ZASOMWE CYANE amakuru Umupolisi wari urinze umutekano wa Perezida yatunguranye yuzura ‘umwuka wera’ amakuru Sadate yasabwe kwishyura ½ cy’amafaranga yemereye Amavubi amakuru Red-Tabara yemeza ko abarwanyi bayo bafatiwe mu Rwanda ari abayo amakuru Biravugwa ko Coronavirus yaba iri kuvuza ubuhuha muri Tanzania amakuru Col Rutiganda wari Burugumesitiri wa Murama ya Gitarama yapfiriye mu mashyamba ya DRC amakuru Chameleone agiye kwimukira muri Amerika nyuma yo gutsindwa amatora amakuru Uganda: Urukiko rwategetse abasirikare kuva ku rugo rwa Bobi Wine amakuru Musanze: Abacungagereza batatu n’abandi bantu bari mu kabari batawe muri yombi amakuru Abarihiwe amashuri na Leta bakanga kwishyura barasabirwa ibihano na BRD NDANGIRA amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi