Uri mu bahatanira gutegeka Côte d’Ivoire yasabye rubanda kwigaragambya

Henri Konan Bédié uri mu bahatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika, yasabye rubanda kwigaragambya bakanga ko Perezida Alassane Ouattara yiyamamariza manda ya Gatatu.

Mu cyumweru gishize inama ishinzwe itegekonshinga yemeje abakandida bane; Alassane Ouattara, Affi N’Guessan Pascal, Henri Konan Bédié na Konan Bertin Kouadio ku guhatanira guhatanira uwo mwanya mu matora azaba mu kwezi gutaha.

Urwo rwego rwanategetse ko manda za Alassane Ouattara zisubizwa kuri zero bityo akaba yemerewe guhatanira indi manda.

Henri Konan Bédié wigeze kuba Perezida (1993 - 1999), yatangaje ko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bishyize hamwe ngo basigasire ko igihugu kidahungabana.

Ariko kugeza ubu abantu bagera ku 10 bamaze kwicwa kuva imyigaragambyo yatangira mu kwezi gushize nyuma y’uko Bwana Ouattara avuze ko aziyamamaza nanone.

Bwana Ouattara yatowe bwa mbere mu 2010 yemerewe manda ebyiri n’itegekoshinga.

Nyuma yumvikanye avuga ko ivugururwa ry’iri tegeko ryabaye mu 2016 risobanuye ko manda ze zitangiye bushya, ko bityo manda ye ya mbere itabarwa.

Bwana Ouattara yari yaremeje ko azashyigikira uwari minisitiri w’intebe Amadou Gon Coulibaly, uyu yapfuye bitunguranye azize umutima mu kwezi kwa karindwi, Ouattara ahita ahindura igitekerezo.

Amatora yo mu kwezi gutaha araboneka nk’ikigeragezo ku mahoro muri iki gihugu aho mu myaka 10 ishize amatora yateje intambara.


Konan Bédié wabaye perezida mu myaka 20 ishize arashaka gusubira kuri uwo mwanya

Madamu Ingabire Victoire, umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda abwije ukuri Inteko, avuga n’aho abona u Rwanda rugeze muri Demokarasi n’amanota yaruha:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo