Close MORE NEWS Uregwa kwica umwirabura George Floyd yarekuwe ku ngwate UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 8-10-2020 saa 07:16' whatsapp Facebook Uwahoze ari umupolisi muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika uregwa kwica George Floyd, umwirabura w’Umunyamerika utari witwaje intwaro, yafunguwe arishye amafaranga y’ingwate. Derek Chauvin yarishye ingwate ya miliyoni imwe y’amadolari y’Amerika (arenga miliyoni 970 mu mafaranga y’u Rwanda). Yarekuwe ejo ku wa Gatatu mu gitondo nkuko inyandiko z’urukiko zibigaragaza. Uwo mupolisi w’umuzungu yafashwe Videwo arimo gutsikamiza ivi ku ijosi rya Bwana Floyd mu gihe kigera hafi ku minota umunani, mbere yuko apfa ku itariki ya 25 y’ukwa Gatanu. Urupfu rwa Bwana Floyd, wari ufite imyaka 46, rwateje imyigaragambyo mu bice bitandukanye ku isi ndetse hasabwa ko hakorwa amavugurura mu rwego rwa polisi. Byatijwe umurindi n’ubukangurambaga bwa ’Black Lives Matter’, bivuze ngo ubuzima bw’abirabura bufite agaciro. George Floyd yakomeje gutakambira abapolisi bari bamutaye muri yombi avuga ko atakibasha guhumeka Bwana Chauvin yirukanwe ku kazi ke. Ubu ategereje urubanza rwe mu kwezi kwa Gatatu mu mwaka utaha. Aregwa ibyaha by’ubwicanyi bwo mu cyiciro cya kabiri ndetse no kwica umuntu. Abandi bapolisi batatu bari kumwe - J Alexander Kueng, Thomas Lane na Tou Thao - na bo birukanwe ku kazi ndetse baregwa gufasha no kureberera ubwicanyi. Abo bahoze ari abapolisi baregwa mu rupfu rwa Bwana Floyd - rwabereye mu mujyi wa Minneapolis muri leta ya Minnesota - ubu bose barishye ingwate barafungurwa. Bategereje urubanza rwabo mu mwaka utaha. Kuva mu mpera y’ukwezi kwa gatanu, Chauvin yari afungiwe muri gereza irinzwe bikomeye ya Oak Park Heights yo muri leta ya Minnesota. Byakiriwe gute? Bwana Chauvin yarekuwe ku ngwate irimo ibyo agomba kubahiriza. Inyandiko z’urukiko zigaragaza ko iyo ngwate yizejwe n’ikigo gitanga ingwate, nkuko bitangazwa na Televiziyo CBS Minnesota. Muri Amerika, abakora mu byo gutanga ingwate bizeza abategetsi kuriha amafaranga yose asabwa nk’ingwate mu gihe abaregwa badashobora kuyabona bo ubwabo cyangwa bananiwe kwitaba urukiko. Mu kwezi kwa Gatandatu, umucamanza yari yashyize ingwate ku gaciro ka miliyoni $1,25 hatarimo ibyo Chauvin agomba kubahiriza, cyangwa miliyoni $1 harimo n’ibyo agomba kubahiriza. Ibyo birimo ko Chauvin atagomba kugira aho ahurira cyangwa ngo avugane n’abo mu muryango wa Bwana Floyd, gutanga imbunda ze no kudakora mu rwego rw’umutekano mu gihe ategereje kuburanishwa. Ben Crump, umunyamategeko uburanira umuryango wa Bwana Floyd, yavuze ko kurekurwa kwa Bwana Chauvin arishye ingwate ari "urwibutso rubabaje" ko "tukiri kure yo kubona ubutabera kuri George". Kugeza ubu, biteganyijwe ko abaregwa bose bazaburanishirizwa mu rubanza rumwe mu kwezi kwa Gatatu mu mwaka utaha, ariko umucamanza arimo gutekereza ku kuba buri umwe yaburanishwa ukwe. Derek Chauvin yarishye ingwate afungurwa ejo ku wa Gatatu mu gitondo nkuko inyandiko z’urukiko zibigaragaza ADEPR: Umunsi waranzwe n’udutendo n’udukoryo mu guceremba itangazamakuru mu ihererekanyabubasha: Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE amakuru Ukuri ku bikemangwa ko urukingo rwa Covid-19 rwaba rurimo ’ikimenyetso cy’inyamaswa’ iyobokamana Imana yamuhaye ubutumwa imutegeka kubunyuza k’UMUBAVU-Video amakuru Amatora Uganda: Bobi Wine yatangaje ikintu gikomeye nyuma yo gutora amakuru Nyarugenge: Umugabo yaramutumye agarutse asanga yimukanye ibintu byose amakuru Ingagi zasanzwemo icyorezo cya COVID-19 ku nshuro ya Mbere amakuru Uko umusirikare w’u Rwanda wo mu ngabo za UN yiciwe muri Centrafrique amakuru Amerika: Umugore rukumbi wari ku rutonde rw’abakatiwe kwicwa yanyonzwe amakuru Inkuru y’umupolisi yakubise umugore inkoni igafata umwana we w’amezi 9 agapfa amakuru Kim Jong-un yahaye ubutumwa bukomeye Joe Biden ugiye gutegeka USA NDANGIRA Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi amakuru S.E.A.L SUPPORT “MADE IN RWANDA”CAMPAIGN Inkuru zamamaza Hill Top Hotel yaguteguriye Poromosiyo utabona ahandi mu Gikombe cya Afurika
Uregwa kwica umwirabura George Floyd yarekuwe ku ngwate UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 8-10-2020 saa 07:16' whatsapp Facebook Uwahoze ari umupolisi muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika uregwa kwica George Floyd, umwirabura w’Umunyamerika utari witwaje intwaro, yafunguwe arishye amafaranga y’ingwate. Derek Chauvin yarishye ingwate ya miliyoni imwe y’amadolari y’Amerika (arenga miliyoni 970 mu mafaranga y’u Rwanda). Yarekuwe ejo ku wa Gatatu mu gitondo nkuko inyandiko z’urukiko zibigaragaza. Uwo mupolisi w’umuzungu yafashwe Videwo arimo gutsikamiza ivi ku ijosi rya Bwana Floyd mu gihe kigera hafi ku minota umunani, mbere yuko apfa ku itariki ya 25 y’ukwa Gatanu. Urupfu rwa Bwana Floyd, wari ufite imyaka 46, rwateje imyigaragambyo mu bice bitandukanye ku isi ndetse hasabwa ko hakorwa amavugurura mu rwego rwa polisi. Byatijwe umurindi n’ubukangurambaga bwa ’Black Lives Matter’, bivuze ngo ubuzima bw’abirabura bufite agaciro. George Floyd yakomeje gutakambira abapolisi bari bamutaye muri yombi avuga ko atakibasha guhumeka Bwana Chauvin yirukanwe ku kazi ke. Ubu ategereje urubanza rwe mu kwezi kwa Gatatu mu mwaka utaha. Aregwa ibyaha by’ubwicanyi bwo mu cyiciro cya kabiri ndetse no kwica umuntu. Abandi bapolisi batatu bari kumwe - J Alexander Kueng, Thomas Lane na Tou Thao - na bo birukanwe ku kazi ndetse baregwa gufasha no kureberera ubwicanyi. Abo bahoze ari abapolisi baregwa mu rupfu rwa Bwana Floyd - rwabereye mu mujyi wa Minneapolis muri leta ya Minnesota - ubu bose barishye ingwate barafungurwa. Bategereje urubanza rwabo mu mwaka utaha. Kuva mu mpera y’ukwezi kwa gatanu, Chauvin yari afungiwe muri gereza irinzwe bikomeye ya Oak Park Heights yo muri leta ya Minnesota. Byakiriwe gute? Bwana Chauvin yarekuwe ku ngwate irimo ibyo agomba kubahiriza. Inyandiko z’urukiko zigaragaza ko iyo ngwate yizejwe n’ikigo gitanga ingwate, nkuko bitangazwa na Televiziyo CBS Minnesota. Muri Amerika, abakora mu byo gutanga ingwate bizeza abategetsi kuriha amafaranga yose asabwa nk’ingwate mu gihe abaregwa badashobora kuyabona bo ubwabo cyangwa bananiwe kwitaba urukiko. Mu kwezi kwa Gatandatu, umucamanza yari yashyize ingwate ku gaciro ka miliyoni $1,25 hatarimo ibyo Chauvin agomba kubahiriza, cyangwa miliyoni $1 harimo n’ibyo agomba kubahiriza. Ibyo birimo ko Chauvin atagomba kugira aho ahurira cyangwa ngo avugane n’abo mu muryango wa Bwana Floyd, gutanga imbunda ze no kudakora mu rwego rw’umutekano mu gihe ategereje kuburanishwa. Ben Crump, umunyamategeko uburanira umuryango wa Bwana Floyd, yavuze ko kurekurwa kwa Bwana Chauvin arishye ingwate ari "urwibutso rubabaje" ko "tukiri kure yo kubona ubutabera kuri George". Kugeza ubu, biteganyijwe ko abaregwa bose bazaburanishirizwa mu rubanza rumwe mu kwezi kwa Gatatu mu mwaka utaha, ariko umucamanza arimo gutekereza ku kuba buri umwe yaburanishwa ukwe. Derek Chauvin yarishye ingwate afungurwa ejo ku wa Gatatu mu gitondo nkuko inyandiko z’urukiko zibigaragaza ADEPR: Umunsi waranzwe n’udutendo n’udukoryo mu guceremba itangazamakuru mu ihererekanyabubasha: Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE amakuru Ukuri ku bikemangwa ko urukingo rwa Covid-19 rwaba rurimo ’ikimenyetso cy’inyamaswa’ iyobokamana Imana yamuhaye ubutumwa imutegeka kubunyuza k’UMUBAVU-Video amakuru Amatora Uganda: Bobi Wine yatangaje ikintu gikomeye nyuma yo gutora amakuru Nyarugenge: Umugabo yaramutumye agarutse asanga yimukanye ibintu byose amakuru Ingagi zasanzwemo icyorezo cya COVID-19 ku nshuro ya Mbere amakuru Uko umusirikare w’u Rwanda wo mu ngabo za UN yiciwe muri Centrafrique amakuru Amerika: Umugore rukumbi wari ku rutonde rw’abakatiwe kwicwa yanyonzwe amakuru Inkuru y’umupolisi yakubise umugore inkoni igafata umwana we w’amezi 9 agapfa amakuru Kim Jong-un yahaye ubutumwa bukomeye Joe Biden ugiye gutegeka USA NDANGIRA Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi amakuru S.E.A.L SUPPORT “MADE IN RWANDA”CAMPAIGN Inkuru zamamaza Hill Top Hotel yaguteguriye Poromosiyo utabona ahandi mu Gikombe cya Afurika