Undi musekirite wa ISCO w’i Karongi yirashe arapfa

Mu gihe nta n’ukwezi kurashira undi musekirite wa kompanyi icunga umutekano ya ISCO witwa Ntatinya Audace yirashe agapfa, Rukundo na we wakoreraga iyi kompanyi yirashe kuri uyu wa 3 Werurwe 2020.

Ku wa Mbere tariki ya 10 Gashyantare 2020, ni bwo humvikanye inkuru y’umusekirite wa kompanyi icunga umutekano ya ISCO wakoreraga ku ishami rya BK Kicukiro wirashe agapfa ariko impamvu zituma aba basekirite birasa ntabwo iramenyekana gusa mu bice bitandukanye by’u Rwanda hashize iminsi humvikana inkuru z’abantu biyahuye.

Rukundo Jean yakoreraga mu Murenge wa Bwishyura mu karere ka Karongi ari naho yirasiye gusa yari atuye mu Murenge wa Gitesi na wo wo mu Karere ka Karongi.

Ntatinya we yirasiye I Gikondo mu karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali ariko avuka mu Karere ka Gicumbi.

Kugeza ubu yaba ISCO, Polisi y’ u Rwanda na RIB nta rwego na rumwe ruragira icyo rutangaza kuri uku kwirasa kw’abasekirite ba ISCO.

Ibyavuze ko Itorero ADEPR ryaba rikorana n’abarwanya igihugu, Umuvugizi Wungirije uri mu nkiko akurikiranweho inyandiko mpimbano, abari abayobozi b’Itorero na bo bakurikiranweho n’inkiko kunyereza umutungo waryo, uko Itorero rihagaze ubu n’ibindi, Umuvugizi wa ADEPR, Rev. Pasitori Ephrem Karuranga yabigarutseho muri iki kiganiro kirambuye yagiranye n’UMUBAVU:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo