Undi muntu yagaragaje ibimenyetso byo kuba yarakize SIDA

Umuntu wa kabiri utuye mu Mujyi wa Londres mu Bwongereza yakize SIDA, nyuma y’imyaka 10 umuntu wa mbere nawe ayikize kandi izwiho kudakira.

Uyu murwayi wahawe izina rya ‘London Patient’, amaze amezi 18 ahagaritse gufata imiti igabanya ubukana bwa SIDA.

Yavuwe hifashishijwe uburyo budasanzwe mu guhindura imiterere y’uturemangingo buzwi nka CCR5-delta 32, butuma umubiri ubasha guhangana na VIH.

CNN dukesha iyi nkuru ivuga ko ubu buryo ari nabwo bwakoreshejwe mu kuvura undi murwayi yo mu Mujyi wa Berlin mu Budage mu myaka 10 ishize.

Ravindra Gupta wayoboye itsinda ryakurikiranye uyu murwayi akaba n’umwarimu muri University College of London, yavuze ko kuba umuntu wa kabiri yabashije gukira VIH hakoreshejwe uburyo bwari bwarakoreshejwe mu myaka 10 ishize, bitanga icyizere.

Yakomeje avuga ko nubwo ubu buryo budashobora gukoreshwa ku barwayi bose, iyi ari indi ntambwe nziza mu gushakisha uburyo bwo kuvura iki cyorezo gihitana miliyoni imwe y’abatuye Isi buri mwaka.

We n’itsinda rye ariko bazakomeza gukurikirana uriya mugabo w’i Londres kugira ngo bemeze ko yakize neza koko kuko ubu hakiri kare.

Uyu mugabo utuye mu Bwongereza utifuje ko amazina ye atangazwa yamenye ko yanduye mu 2003, atangira gufata imiti igabanya ubukana mu 2012.

Nyuma yaje gusanganwa kanseri ifata insoro z’umweru (Hodgkin’s lymphoma), ahita ahabwa imiti ndetse mu 2016 aza kubagwa no guterwa utundi turemangingo (stem cell).

Kugira ngo barebe niba hari ikiri guhinduka yahagaritse iyi miti mu gihe cy’amezi 18, ibizamini yakorewe bikaba byaragaraje ko mu mubiri we nta HIV ikirimo.

Ubu buryo kandi ni nabwo bwakoreshejwe kuri Timothy Ray Brown wo mu Mujyi wa Berlin waje gusanganwa indwara nyinshi mu gihe yafataga imiti igabanya ubukana, nyuma yo guterwa umusokoro inshuro ebyiri, baje gusanga nta VIH ikiri mu maraso ye.

Nyuma ye abahanga mu buvuzi bagiye bagerageza gukoresha ubu buryo mu kuvura abandi barwayi ariko ntibigire icyo bitanga.

PNG - 1.1 Mb
Umuntu wa kabiri yagaragaje ibimenyetso byo kuba yarakize Virusi itera SIDA

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo