Undi muganga wo mu Bushinwa yahitanwe na Coronavirus

Nyuma y’igihe arembeye mu bitaro, muganga wakoreraga mu Mujyi wa Wuhan mu Bushinwa, yitabye Imana azize icyorezo cya Coronavirus.

Uyu muganga witwa Xia Sisi w’imyaka 29 yitabye Imana ejo ku Cyumweru aguye mu mujyi wa Wuhan, rwagati mu ntara ya Hubei ahafatwa nk’ahatangiriye indwara ya Coronavirus ikomeje guhitana benshi.

Uyu muganga yafashwe na Coronavirus ari mu kazi ke ko kuvura mu bitaro bya Union Jiangbei Hospital muri Wuhan. Yashyizwe mu bitaro kuwa 19 Mutarama, aza kwimurirwa mu bitaro bya Kaminuza ya Wuhan ku wa 7 Gashyantare ubwo yari akomeje kumererwa nabi.

Xinhua yatangaje ko uyu muganga yitabye Imana mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, nyuma y’igihe abaganga bakigerageza gutabara ubuzima bwe.

Yitabye Imana nyuma y’undi witwa Li Wenliang wakoraga muri ‘Wuhan Central Hospital’, ari na we wa mbere wagerageje kuburira abantu ko hateye ubwoko bushya bwa coronavirus.

Imibare igaragaza ko iyi virusi yatangiriye mu Bushinwa mu mujyi wa Wuhan mu mpera z’umwaka ushize, imaze kwanduza abantu 77.041 mu Bushinwa na 1.712 hanze yabwo.

Imaze kandi guhitana abantu 2.445 mu Bushinwa na 17 mu bindi bihugu. Kugeza ubu abantu 22.936 bo mu Bushinwa bamaze kuyikira basezererwa mu bitaro.


Umuganga Xia Sisi na we yapfuye ahitanwe na Coronavirus

Byari amarira n’agahinda gusa mu gusezera kuri Kizito Mihigo mu rugo rw’umubyeyi we, Diane Rwigara yararuciye ararumira amaze kumusezeraho:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo