Umwobo w’uruziramire,  amariba, n’ibindi biri aho Nyagakecuru yari atuye biteye amatisiko (Amafoto)

Ibisi bya Huye ni umusozi muremure uri mu Murenge wa Huye, karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo.

Uzwiho kuba ufite ubutumburuke bwa metero 2400, ku buryo byorohera uwuhagazeho kureba utundi dusozi nka Maraba muri Nyamagabe, Ruhashya, Save na Karama muri Huye, n’utundi duce two muri Nyaruguru.

Kuwuzamuka, uwihuta ahakoresha isaha imwe agenda n’amaguru.
Uyu musozi witiriwe Nyagakecuru. Mu myaka ya 1600 niho umugore witwa Benginzage wari warahawe izina rya Nyagakecuru, akagira umugabo witwaga ‘Samukende’yahatuye.

Amateka agaragaza ko Umwami Ndahiro Cyamatare acyima ingoma, abavandimwe be barimo ba Byinshi, Bamara n’abandi bamwigumuyeho. Muri uko kwanga ubutegetsi bwa Cyamatare, nibwo u Rwanda rwagize intege nke, ubutegetsi burajegajega, kugeza ubwo Abanyabungo (ubu ni i Bukavu muri RDC), bateye u Rwanda baranarutsinda, Ndahiro Cyamatare yicirwa ku Nyundo muri Rubavu, ndetse aho hantu hahabwa izina ‘i Rubi rw’i Nyundo.”

Icyo gihe bafashe abagore n’umugabekazi babicira ahitwa mu Miko y’Abakobwa, ubu ni muri Ngororero, umuryango w’umwami uratsembwa, umwana umwe gusa (waje kuba umwami Ruganzu II Ndoli) ahungira i Karagwe muri Tanzania kwa Nyirasenge Nyabunyana.

Ku myaka isaga 10 Ruganzu yatangiye gushyira hamwe ingabo, agenda azitoza, bakajya bohereza abatasi bakaza mu Rwanda kureba uko bimeze harimo nka Kavuna, noneho atangira kuza kubohora igihugu ahereye mu Mutara.

Ruganzu Ndoli yaje atsinda utundi duhugu, ageze ku bisi bya Huye hari hatuye Nyagakecuru aho kugira ngo ahite atera kwa Nyagakecuru, abona uko hateye bigoye kubera ubutumburuke bwaho, kandi akaba yari aziko bafite ingabo zikomeye kubera ko urugo rwe rwarindwaga n’inzoka y’uruziramire kandi ruzengurutswe n’ibitovu.
Ruganzu yabanje kwigarurira ibice by’Akanyaru, ajya gutsinda Nyakarashi, aza i Ruhande, hasigara Ubungwe.

Ruganzu wari Umurwanyi ukomeye, yifashishije amayeri nk’Abagereki mu Ntambara ya Troie ahagana mu 1260–1180 mbere ya Yezu, aho abagereki batanze impano y’ikibumbano kinini cy’ifarasi nyamara imbere cyuzuyemo abasirikare b’abagereki.

Ruganzu nawe yaravuze ati ‘Gutsinda Nyagakecuru birasaba andi mayeri kuruta kuzana ingabo’, kuko bitari byoroshye kurwanisha imyambi uzamuka umusozi.

Ruganzu yatumye kuri Nyagakecuru ati ‘Ntabwo nzagutera, ndifuza ko tugirana amasezerano yo kudaterana, tukaba inshuti. N’ikimenyimenyi ngiye kubaha impano y’ihene.’ Ruganzu yafashe umukumbi w’ihene awushyira Nyagakecuru, nyamara izo hene zari zitanzwe ngo zirye ibitovu byari bikikije urugo rwa Nyagakecuru, maze rusigare rwanamye na ya nzoka yamurindaga yihungire.

Ni nako byagenze, kuko inzoka yahunze ndetse n’ibitovu bikahashira, ku buryo urugo rwasigaye ku gasozi, kumutera byoroha kurushaho, bamugeraho baramwica, ingoma ye irafatwa, ubungwe bugwa butyo.”

Uyu munsi iyo ugeze ku itongo rya Nyagakecuru ubona imyobo iyo nzoka y’uruziramire yabagamo, amariba, ndetse itongo rye risigaye igitovu kimwe gusa.

Iyo uvuye kwa Nyagakecuru usubira hepfo, hagaragara ikibumbiro inka ze zanyweragaho, kirimo amazi atajya akama haba no mu mpeshyi ikaze.

JPEG - 296.9 kb
Aha iyo uhamanukiye ugera aho abakobwa baciraga imyeyo
JPEG - 391.8 kb
Mu itongo rya Nyagacecuru
JPEG - 288.9 kb
Mu mipnga y’umusozi hari insakazamajwi n’amashusho
JPEG - 399.3 kb
Mu itongo rya Nyagacecuru hasigaye
JPEG - 118.1 kb
Iriba inka za Nyagakecuru zashokeragaho
JPEG - 402.4 kb
Umwobo uruziramire rwarindaga Nyagakecuru rwabagamo

JPEG - 390.6 kb
Umuhanda ujya kwa Nyagakecuru





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo