Umwe mu batashye ubukwe bw’umukobwa wa Mbabazi n’umuhungu wa Perezida wa Afurika y’Epfo yapfiriye Kampala

Umwe mu itsinda ryazanye na Perezida wa Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa bari baje gutaha ubukwe bw’umukobwa wa Amama Mbabazi washyingirwaga akaba yashatswe n’umuhungu wa Perezida wa Afurika y’Epfo witwa Andile Ramaphosa ,uwo muntu akaba yakoze impanuka arapfa.

Uwapfuye yakoze impanuka y’imodoka ubwo yajyaga ku kubuga cy’indege cya Entebbe ashaka gusubira iwabo muri Afurika y’Epfo.

Uwapfuye akaba yamenyekanye ku mazina ya Thomas Mageza w’imyaka 32 akaba yari mu modoka yo mu bwoko bwa Pajero Nissan ifite pulake UAY 259H yarimo abandi bantu batatu n’umushoferi wayo witwa George Waikumbire n’umugore we witwa Rachel Namuli.

JPEG - 64.7 kb

Umuvugizi wa polisi ya Uganda Emilian Kayima

Umuvugizi wa polisi muri Uganda witwa Emilian Kayima akaba yemeje aya makuru avuga ko impanuka yabaye ejo ku cyumweru saa kumi ni imwe za mugitondo 5:30 ku muhanda ujya Entebbe ku kibuga cy’indege.

Umuvugizi akaba yavuze ko abandi bantu babiri bakaba bakomeretse cyane ariko batwarwa mubitaro bitandukanye aho barimo kuvurwa.

JPEG - 771.8 kb

Aba nibo bari bashyingiranywe Perezida Museveni abashimira

Impamvu yateje impanuka ikaba itaramenyekana ariko polisi ikaba icyeka ko ishobora kuba yatewe n’umuvuduko cyangwa se umushoferi yari yasinze atwaye kandi bitemewe cyangwa ashobora kuba yari amaze igihe ataruhuka akaba yasinziriye imodoka ikarenga umuhanda.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo