Umwe mu bagaragaye bahohotera umucuruzi wa Mobile Money yarashwe arapfa

Polisi y’Igihugu yatangaje ko abasore babiri bagaragaye ku mashusho bakubita umucuruzi wa Mobile Money bakanamwambura, bafashwe umwe akaraswa agapfa ubwo yarwanyaga inzego z’umutekano.

Polisi yatangaje ko ku bufatanye n’Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB), ‘twataye muri yombi Irakoze Emmanuel naho mugenzi we Irumva Elias yarashwe arapfa ubwo yarwanyaga inzego z’umutekano igihe yafatwaga’.

Aba bombi bakubise ndetse bambura Tuyisenge Jeannette, i Remera ku wa 23 Gashyantare 2020.

Ku itariki 25 Gashyantare 2020 nibwo hatangiye gukwirakwira amashusho yafashwe na Camera zicunga umutekano, agaragaza umukobwa wambaye umwambaro w’akazi uranga aba-agent ba MTN, akubitwa n’abasore babiri mu buryo bukomeye, bamwambura amafaranga yari afite.

Ayo mashusho bigaragara ko yafashwe ku itariki ya 23 Gashyantare 2020 ahagana saa 17:20 agaragaza ko abasore babiri bayoboye uwo mukobwa ahantu hatari abantu babigambiriye cyangwa bakamutegera ahantu yari agiye kwinjira, ariko batazi ko hari Camera zicunga umutekano.

Umusore umwe yaramufashe aramuniga, undi atangira kumukubita amusaka, amwambura ibyo afite bigaragara ko ashakamo amafaranga kugeza ubwo bamusize aho ari intere.

Reba Video ubwo Polisi yaberekaga abanyamakuru:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo